Umuhanzi Twizerimana Floduard ukoresha izina “LIMU” mu buhanzi yasohoye indirimbo yise “Ndinda Nanjye Nkurinde” ikubiyemo ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Kicukiro kutadohoka ku ngamba zo kurwanya COVID-19.
LIMU atangaza ko muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’umuhanzi akaba arimo kugerageza gutanga ubutumwa butandukanye bwongera kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiriye gukomeza ingamba no kutadohoka mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 cyane cyane ariko urubyiruko.
Ati: “ COVID-19 irahari icyo dusabwa ni ukwirinda kuko amagara ntaguranwa amagana.”
Akomeza avuga ko ashimira Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bateguye irushanwa mu guhamya ingamba zo kurwanya COVID-19, aho kuva taliki 13 Nzeri kugeza 15 Ukwakira 2021 bateguye irushanwa mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali.
Ati : “Ku ikubiritiro nk’urubyiruko rwa Kicukiro nkaba narahise nkora indirimbo izajya yifashishwa muri ayo marushanwa mu Karere ka Kicukiro ari yo nise Ndinda nanjye nkurinde.”
Umuhanzi LIMU ashimira Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki we uburyo badahwema kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Yashimiye kandi Igihango Band, itsinda rimufasha guha umurongo ibihangano bye.
Umuhanzi LIMU aririmba indirimbo zitandukanye zivuga kuri gahunda za Leta, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko kurwanya inda ziterwa abangavu, iz’urukundo n’izindi zitandukanye.