Buri tariki ya Mbere Gashyantare mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe intwari z’igihugu kubera ibikorwa by’indashyirwa zakoze mu kurengera abanyarwanda no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye u Rwanda.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza intwari z’igihugu iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”
Uyu mwaka wa 2021 uyu munsi wizihijwe mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19 cyugarije isi yose n’u Rwanda by’umwihariko.
Ariko nubwo bimeze gutyo u Rwanda nti rwabuze guha agaciro intwari zacu, binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo kwita ku ntwari zikiriho, imiryango y’intwari zatabarutse, ndetse no gutanga ubutumwa butandukanye bukangurira abakiriho kugira umuco w’ubutwari.
Uyu munsi w’intwari kandi waranzwe n’igitaramo k’imbaturamugabo cyanyuze kuri Televisiyo y’igihugu, iki gitaramo kikaba cyasusurukijwe n’abahanzi b’abahanga nabo banyuzagamo bagatanga ubutumwa bwibutsa abanyarwanda akamaro k’ubutwari n’umuco wo gukomeza gusigasira ubutwari bw’abanyarwanda. Reba uko byari byifashe mu buryo bw’amafoto na video
Umuhanzi Peace Jori nawe yagaragaje ubuhanga muri kino gitaramo hamwe n’ijwi ryiza asanganywe
Amafoto: EAP
Niba utagize amahirwe yo gukurikirana iki gitaramo ngaya amahirwe yawe. kirebe hasi
Video: RTV