Home AmakuruKigali: Byari agahebuzo mu gitaramo cyo kwitura intwari z’u Rwanda

Kigali: Byari agahebuzo mu gitaramo cyo kwitura intwari z’u Rwanda

by admin
0 comments

Buri tariki ya Mbere  Gashyantare mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe intwari z’igihugu kubera ibikorwa by’indashyirwa zakoze mu kurengera abanyarwanda no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye u Rwanda.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza intwari z’igihugu iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Uyu mwaka wa 2021 uyu munsi wizihijwe mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19 cyugarije isi yose n’u Rwanda by’umwihariko.

Ariko nubwo bimeze gutyo u Rwanda nti rwabuze guha agaciro intwari zacu, binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo kwita ku ntwari zikiriho, imiryango y’intwari zatabarutse, ndetse no gutanga ubutumwa butandukanye bukangurira abakiriho kugira umuco w’ubutwari.

Uyu munsi w’intwari kandi waranzwe n’igitaramo k’imbaturamugabo cyanyuze kuri Televisiyo y’igihugu, iki gitaramo kikaba cyasusurukijwe n’abahanzi b’abahanga nabo banyuzagamo bagatanga ubutumwa bwibutsa abanyarwanda akamaro k’ubutwari n’umuco wo gukomeza gusigasira ubutwari bw’abanyarwanda. Reba uko byari byifashe mu buryo bw’amafoto na video

Itorero ry’igihugu urukerereza nabo bari babukereye muri kino gitaramo cyo kwizihiza intwari z’igihugu

Umuhanzi Peace Jori nawe yagaragaje ubuhanga muri kino gitaramo hamwe n’ijwi ryiza asanganywe

Umuhanzi Aline Sano yakoresheje imbaraga nyinshi kugirango ashimishe abanyarwanda bari bakurikiranye kino gitaramo, kandi byamuhiriye kuko abatari bacye banyuzwe n’uburyo ari umwe mu bakobwa bazi kubyina cyane
King James umuhanzi uzwiho guhogoza mu ndirimbo z’urukundo nawe yishimiwe na benshi muri kino gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’intwari
Abaje gusoza igitaramo ni itsinda rya gisirikare Army Jazz Band mu myenda ya gisirikare, bavuga ubutwari bw’abasirikare, Fred Gisa Rwigema, Kayitare n’abandi baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Minisitiri w
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi yibukije abakiri bato gukomeza kwimakaza umuco w’ubutwari kandi bawuharanira

Amafoto: EAP

Niba utagize amahirwe yo gukurikirana iki gitaramo ngaya amahirwe yawe. kirebe hasi

Video: RTV

You may also like

Leave a Comment