Kuri iki cyumweru Tariki ya 29/11/2020 nibwo abanyamuryango b’umukino wa Rugby mu Rwanda bahuriye mu nteko rusange kugirango bungurane ibitekerezo ndetse bafate n’ingamba zitandukanye,ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zitandukanye zirimo gutangarizwa raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019,raporo y’ingengo y’imari ya 2019,akazi kakozwe n’abagenzuzi,gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2021-2022,muri ino nama kandi hatowe na komite nkemurampaka isimbura iyari isoje manda yayo y’imyaka 5. Abatowe ni Abizeyimana Thadeo nka Perezida, Nsanzimana Ignace aba Visi Perezida naho Ibemaso Ernestina aba Umunyamabanga.
Mu ijambo ry’ikaze Perezida w’umukino wa Rugby mu Rwanda Kamanda Tharcisse yashimiye abanyamuryango bitabiriye inteko rusange,ndetse agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa Federasiyo yakoze mu gihe cya guma mu rugo harimo no gufasha abanyamuryango mu buryo bw’imibereho,perezida kandi mu ijambo rye rirambuye yagarutse ku buryo Federasiyo ihagaze uyu munsi aho yagize ati’’ndashimira abanyamuryango ubufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ry’umukino wa Rugby,perezida kandi yagaragaje ko bafitanye imikoranire myiza na minisiteri ya siporo na Komite olempike,uyu muyobozi kandi yatangarije abanyamuryango ko Federasiyo ahagarariye ubu ifite ubuzima gatozi ba burundu ariko abasaba gukomeza kubusigasira.
Bwana Kamanda kandi yatangaje ko ubu mu minsi iri imbere bagiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato,babashakira imyiteguro yihariye harimo no kubahuriza hamwe bagakora imyitozo yimbitse mu rwego rwo kubakurikirana,uyu muyobozi kandi yemeza ko bagiye kongera imbaraga ku makipe y’abagore aboneraho no gusaba abasanzwe bafite amakipe ko bazirikana no kuba bashyiraho amakipe afasha abagore.perezida kandi yagize ati’’ukora neza akwiye gushimwa niyo mpamvu tugiye kujya dusura amakipe tukareba imikorere yayo,maze uhize abandi agahabwa ishimwe uko ryaba rimeze kose.
Umukozi uhoraho muri ino Federasiyo bwana Muhire John Livingstone yagaragaje ko mu mwaka washize bakoze ibikorwa bitandukanye bikubiye mu ngingo eshanu arizo: imiyoborere,kwitabira ibikorwa,imitoreze n’amahugurwa,amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no guteza imbere uyu mukino mu bagore,muri zino nkingi zose Muhire yabisobanuye mu buryo burambuye maze abanyamuryango bahuriza hamwe babyemeza ko imikorere yabaye myiza.
RRF kandi itangaza ko bari gukora ibishoboka byose kugirango nabo basubukure imikino nubwo basabye amakipe kuba buri mukinnyi yakomeza gukora imyitozo ku giti cye,abitabiriye inteko rusange kandi basabye ko mu igenzura rizajya rikorwa bajya bibanda cyane ku mikorere,n’imikoreshereze y’ibikoresho amakipe aba afite kugirango iterambere ry’umukino wa Rugby mu rwanda rikomeze gutera imbere.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric