Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo kwibohora yatashye ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye birimo umudugudu w’ikitegererezo, ibitaro,amashuri n’ibigo nderabuzima.
Ibi bikorwa byose byubatswe n’inkeragutabara zifatanyije n’ishami rya gisirikare rishinzwe ubwubatsi,‘Engineer Brigade’.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yabwiye Perezida Kagame ko ibi bikorwaremezo byose byatwaye miliyari 88 kubera ko byakozwe mu bufatanye bw’inzego za Leta n’abaturage mu gihe iyo bitaza gukorwa gutyo byari gutwara miliyari 96,5 ati “Byafashije Leta kwizigamira miliyari 8,5”.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ku bikorwaremezo byo mu rwego rw’ ubuzima byubatswe mu karere ka Nyagatare avuga ko hubatswe ibitaro bibiri aribyo ibya Gatunda n’ibitaro bya Gatonde.
Ibitaro bya Gatunda byatashywe uyu munsi byuzuye bitwaye miliyari 5,6 ntabwo biratangira gukora kubera ko gahunda yo kugura ibikoresho yakererejwe n’icyorezo cya covid-19 kubera aho Leta yagombaga kugura ibikoresho ari mu mahanga.

Ibi bitaro bizatangira gukora tariki 30 Kanama 2020, abakozi bamaze bamaze kugera ku bitaro n’ibikoresho bimwe byamaze kugera ku bitaro.
Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe kiri mu byatashywe ku mugaragaro uyu munsi cyo cyuzuye gitwaye miliyari 1,2. Kizatangira gukora mu cyumweru gitaha nk’uko Minisitiri Dr Ngamije yabitangaje.
Mu bikorwa byatashwe kumugaragaro harimo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro urimo inzu 16 zizwi nka ’4 in 1’ ukaba ugiye gutuzwano imiryango itishoboye 64.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro ufite kandi urugo mbonezamikurire y’abana bato rwakira abana 100, rufite ibikoresho byose.

