Amavubi yabonye igiteo cya 2 nyuma y’imikino 6

admin
2 Min Read

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Sudan igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali, ibona intsinzi nyuma y’amezi icumi atazi gutsinda uko bimera kikaba ari igitego cya 2 mu mikino 6 iheruka .

Wari umukino wa kabiri usoza imikino ya gicuti u Rwanda rwagombaga gukina na Sudan aho uwa mbere wakinwe kuwa kane tariki 17 Ugushyingo 2022 amakipe yombi anganya 0-0. Mu mukino w’uyu munsi Amavubi yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wo kuwa kane aho Serumogo Ali, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Sahabo Hakim, Tuyisenge Arsene, Habimana Glen bari binjiye mu kibuga basimbuye mu mukino ubanza uyu munsi babanje mu kibuga, kongeraho Mutsinzi utari wakinnye umukino ubanza.

Muri uyu mukino nk’uko byagenze mu mukino ubanza nawo yawukinnye neza maze ku munota wa 21 binyuze ku mupira watakajwe n’abakinnyi ba Sudan imbere y’izamu ry’ u Rwanda maze wifatirwa na myugariro Mutsinzi Ange wacengeye umukinnyi wa Sudan hagati mu kibuga yubura amaso umupira awuhereza Tuyisenge Arsene, nawe wabigenje atyo areba uko rutahizamu Gerard Gohou yari ahagaze umupira awumuhereza awunyujije hagati y’abakinnyi ba Sudan, atsindira Amavubi igitego cyarangije igice cya mbere afite igitego 1-0.

Gerard Gohou yishimira igitego

Gerard Gohou yishimira igitego

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *