Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatahuye ko guverinoma z’ibihugu bitandatu zishyuye ibihumbi by’amadolari muri hotel ya Donald Trump iherereye i Washington, ubwo yari akiri ku butegetsi.
Ibyo bihugu birimo Arabia Saoudite, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byose hamwe byatanze arenga ibihumbi 700 by’amadolari.
Inyandiko nshya zagaragaje ibintu bitari bimenyerewe aho guverinoma z’amahanga zitanga amafaranga mu buryo butaziguye mu bikorwa by’ubucuruzi bya perezida ukiri mu nshingano.

Abagize komisiyo ishinzwe ubugenzuzi mu nteko bagaragaje ko bishoboka ko Trump yaba yarakoresheje igitsure binyuze muri sosiyete ze ubwo yari akiri perezida.
Imibare yerekeye ibaruramari ry’iyi hotel yabonywe na komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubugenzuzi yakoze igenzura ku bikorwa by’ubucuruzi bwa Trump.
Hotel ya Trump yafunguye imiryango mu 2016, ihinduka ahantu inkoramutima ze zisanga hamwe n’abandi babaga bashaka kugera ku bategetsi mu bayoboranaga na Trump.
Aba-Democrates bakomeje kujya banenga imikorere y’iyo hotel bashinja Trump kutubahiriza ibiteganywa mu itegeko nshinga ku ngingo yerekeye indonke. Iyo ngingo ibuza perezida kwakira indonke cyangwa inyungu z’ubwoko ubwo ari bwo bwose zivuye ku mwami, igikomangoma cyangwa igihugu cy’amahanga mu gihe Inteko Ishinga Amategeko itabitangiye uruhushya.
Muri izo nyandiko bigaragara ko Malaysie yishyuye ibihumbi 250 by’amadolari, Qatar yishyuye ibihumbi $280; Arabie Saoudite yishyuye ibihumbi $90 mu gihe leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yishyuye arenga ibihumbi $74.
Nta kimenyetso kigaragaza niba amafaranga ibihugu by’amahanga byatanze kuri hotel ya Trump yagurishijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yaba yaragize ingaruka kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’aho Arabie Saoudite na leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomanyirije Qatar mu 2017, ibyo bihugu bitatu byasabye Trump kubishyigikira ariko binatanga ibihumbi by’amadolari kuri hotel ye.
Ayo mafaranga ibihugu byatanze kuva mu 2017 kugeza mu 2018 hagati arimo ubwishyu bw’ibyumba byabaga byishyuriwe abayobozi babyo bakuru mu by’ububanyi n’amahanga mu gihe cyo gushaka ubufasha kuri Trump.