Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry yabwiye kimwe mu itangazamakuru bikorera hano i Kigali ko nta gkabuza Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti 2 yasabwe na Sudan yose izabera mu Rwanda.
Yagize ati”Ikipe y’u Rwanda irakina n’ikipe ya Sudan ,umukino uzaba tariki ya 17 Ugushyingo ndetse nundi uzaba tariki 19 ,2022 ni imikino ya gicuti izakinwa biturutse ku busabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudan.”

Amavubi yaherukaga gukina imikino ibiri ya gicuti muri Maroc
Uyu mukino uzakinwa mu matariki yagenwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Umunyamabanga wa FERWAFA yakomeje avuga ko bari gusaba ko wakinirwa kuri stade ya Kigali kugeza ubu itujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga bigakorwa mu rwego rwo kwegereza ikipe abafana.
Ati”Turi gusaba ko yabera kuri stade ya Kigali mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kubona ikipe yabo hafi. Turi kubisaba FIFA kuko ninabo tumenyesha ko tuzakina umukino.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” muri Nzeri 2022 yakinnye na Guinnea Equatorial umukino wa gicuti wemewe na FIFA amakipe yombi anganya 0-0 mu gihe yanakinnye umukino w’imyitozo igatsindwa n’ikipe ya DCMP 3-1.
Yanditswe na Turatsinze Emmanuel