Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gitaraga m’Umurenge wa Masaka bavuga ko bamaze iminsi basenyerwa amazu n’umuyobozi w’umurenge Segatashya Alexis, abashinja kubaka m’uburyo butemewe, nyamara ngo abafite amikoro ntabasenyere.
Ikinyamakuru Igisabo cyageze m’Umurenge wa Masaka mu ntangiriro z’icyumweru kirangiye kuwa 26 Ukwakira 2020, maze bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gitaraga bavuga ko Umuyobozi w’Umurenge wa Masaka Segatashya Alexis, yaba arangwa n’itonesha rikabije aho ngo yaba yaka bamwe mu baturage bubatse amazu mu buryo butemewe amafaranga, ayita ay’abatishoboye, hanyuma uyatanze inzu ye ntisenywe, uyabuze agasenyerwa ako kanya.
Umwe mubayobozi b’Isibo iri mu kagari kamwe ka Gitaraga wirinze kutubwira byinshi kubera umutekano we, avuga ko hashize imyaka igera ku icumi, muri Gitaraga babujijwe kubaka ngo nibarindire igishushanyo mbonera, kandi ko hagomba kubakwa inzu za R3.
Kubera izo mpamvu avuga ko bamwe mu baturage banze gukomeza kwihangana bubaka amazu arinda iyo yuzura inzego z’ibanze zihari.
Avuga ko kugira ngo udasenyerwa, hagomba ngo kugira igihabwa Umuyobozi w’Umurenge Bwana Segatashya Alexis.
Agira ati “abifite ntibasenyerwa. Amafaranga atangwa bivugwa ko ari ayo gufasha abatishoboye. Amake kandi atangwa ni ibihumbi magana atanu.”

Uyu Mutwarasibo, avuga ko abatayafite aribo babaye ibitambo by’abandi maze amazu yabo arasenywa ay’abifite asigara ahagaze.
Atanga urugero rw’umuturage umwe wasenyewe inzu nijoro n’Umuyobozi w’umurenge, inzu yari icumbitsemo umwana w’umunyeshuli bakamwangiriza amakayi n’ibikoresho byose by’ishuli cyane ko imvura ngo yari yaguye akaba atazi aho azakura ibyo azatangirana kuko na Matera yahangirikiye .
Ikindi uyu muyobozi avuga ni uko muri uko gusenya iyo nzu banditse ko bakuyeho amabati 20, nyamara atandatu muriyo bakayatwara ngo barayahemba abashenyi.
Nyuma y’uyu mutwarasibo nabwo Ikinyamakuru igisabo, cyabashije kuganira n’undi muturage ushinzwe umutekano muri umwe mu midugudu igize akagari ka Gitaraga, avuga ko Gitifu Segatashya nabwo yari aherutse gusenya indi nzu yubakirwaga umukecuru wamugaye, abifashijwemo n’umwana w’imfubyi yarasigaranye, ubu ngo bakaba barabuze aho berekeza.
Agira ati “abaturage baheze mugihirahiro, bamaze imyaka myinshi batemererwa kubaka. None se bazategereza kugeza ryari ? Twe tubona ari uburyo bihereye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ngo birire, bajye birirwa bakama abashaka kubaka nta kindi.”
Mu makuru menshi ikinyamakuru cyamenye ni icy’uko Umuyobozi w’Umurenge ntawe atinya gusenyera igihe cyose yaba atibwirije ngo atange amafaranga yiswe ayo gufasha abatishoboye arangira cyakora ngo abaye umutungo we bwite.

Batanga urugero rw’uko ngo yanasenyeye umwe mu bari m’urwego rwa Polisi y’igihugu uri muri ako gace, kubera ko haba hari ibyo batabashije kumvikanaho.
Ikindi ni uko yaba ngo atanubaha abakuze. Bavuga ko yanakuyemo imyenda y’akazi umwe munkeragutabara w’umusaza m’uruhame akayijyana, amuziza kudakora akazi ke neza.
Hari n’ikibanza gifite UPI 1/03/06/04/330 kiri m’umudugudu wa Nyakarambi, nyiracyo nawe avuga ko yabuze uburyo bwo kubaka.
Avuga ko gifite ibipimo byose bisabwa n’ikimenyimenyi ngo abagikikije babiri barubatse, ariko we ngo amaze igihe asabye kubaka yarahebye.
Kuri ibi bi bivugwa kuri Segatashya Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, arabihakana.
Avuga ko nta muntu yigeze asenyera kandi afite ibyangombwa byo kubaka. Byongeye ko bagenda ari ikipe nini atari we wenyine.
Agira ati “Gahunda ya Leta ni ukugira imiturire myiza. Iyo rero abantu bashatse kubaka mu kajagari, bihita bigaragara nko kwigomeka. igikurikiraho ni ukubisenya, tukabagira inama yo gushaka ibyangombwa kugira ngo bubake bakurikije ibisabwa.”
Bwana Segatashya Alexis, avuga ko nta muntu yigeze yaka ruswa ngo atamusenyera, ahubwo ko hari abo mu midugudu, bagiye bashaka gukingira ikibaba abubaka bitemewe, bakanabaka ruswa. Abongabo ngo bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Avuga kandi ko, atigeze asenyera abaturage nijoro kandi ko n’abavuga ko bahohotewe ntaho bigeze bageza ibibazo byabo ngo byange gukemuka.
Ikindi yemera ni uko iyo basenyeye umuntu yanze kwisenyera ubwe, ngo ababisenye bahabwa amabati, bakajya kugurisha bakihemba.
Kuri ibi by’imyubakire y’aba baturage, bavuga ko bategereje igishushanyo mbonera bagaheba, Umuyoobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Solange Umutesi, avuga ko igishushanyo mbonera cyasohotse kandi ko muri kino gihe bari gusobanurira abaturage uburenganzira bagifiteho. Kugira ngo bubake byemewe n’amategeko birinda akajagari.
Agira ati “ abo baturage nibirinde kubaka mu kajagari. Nibatugane tubasobanurire neza buri gace amazu yagenewe kuhubakwa, bubake bisunze amategeko. Naho ubundi uzubaka bitemewe azakomeza asenyerwe ndetse n’abasigaye badasenyewe ubwo turabimenye ni ayandimakurunabo ntibari hejuru y’amategeko.”

Asoza asaba abaturage kujya bakurikirana amakuru y’ibibakorerwa, ariko bakirinda gukora ibinyuranye n’amtegeko.
Atanga inomero bahamagaraho Akarere arizo 3565, bashobora kwifashisha igihe cyose basobanoza ibyo batumva neza.
Mugushaka kumenya icyo umujyi wa Kigali uvuga ku mpungenge z’abaturage b’Akagari ka Gitaraga babuze uko bubaka kubera amananiza bashyirwaho n’Ubuyobozi, yo kubaka inzu zo ku urwego rwa R3 gusa; ntitwabashije kubonana n’ubishinzwe Madame Solange.
Aho yatwohereje hose, tuvuganye kuri Telefoni ye igendanwa, batubwiye ko ariwe wenyine watwihera amakuru.
N’ubwo bwose abayobozi babashije kugira icyo batangaza ku mpungenge za bariya baturage bavugwa haruguru, haba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka.
Yaba n’Umumuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, ibisubizo batanga usanga bihabanye cyane n’ibyifuzo by’abaturage, binubira ko bahejejwe mu gihirahiro imyaka ikaba ibaye myinshi ngo babuzwa kubaka, nyamara abifite bo bakazamura amazu buri munsi.


Edouard Niyonkuru