Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, buvuga ko buri gutegura umushinga bise Kiosk, ugamije kwegera abaturage mu midugudu iwabo cyane cyane urubyiruko, kugira ngo basobanurirwe kurushaho ibyiza byo kwizigamira mu kigega EJO HEZA kurushaho.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB Regis Rugemanshuro, mu mahugurwa agenewe abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru yabaye kuwa gatatu Tariki ya 12 Ukwakira 2022, agamije kubasobanurira mu buryo bwimbitse ibikorwa na Serivise RSSB bigezweho iri guha abanyarwanda.

Mu byaganiriwemo harimo Imiterere n’imitangire y’imisanzu y’Ubwiteganyirize, Imikorere mishya ya RSSB igamije kunoza Serivisi y’Ubuzima, Ishoramari, EJO HEZA n’ibindi byinshi, bityo nk’abanyamakuru, bivugwa ko bari mu bavuga bakumvikana henshi mu gihugu, bityo bagasabwa ko ibyo bahuguwemo babigeza kubo bireba, bifashishije ama Radiyo, za Televisiyo n’ibindi binyamakuru bakorera ubwabo nabo babisobanukiwe.
Bwana Regis Rugemanshuro, avuga ko umushinga wa Kiosk, ugamije gukangurira abantu kugana ikigega cy’ubwitegayirize cy’izabukuru EJO HEZA, haherewe mu midugudu no mu miryango, hakazibandwa ku rubyiruko cyane ko arirwo rufite amahirwe menshi yo kurengerwa n’icyo kigega nk’abantu bagifite igihe cyo kwizigamira gihagije.
Agira ati “Ni igikorwa dutegerejeho umusaruro uhagije kuko bizakorerwa mu midugudu no mu miryango, aho ababyeyi basobanurirwa kurushaho kuzigamira abana babo muri EJO HEZA, abarimu bagakangurirwa nabo kubisobanurira abana mu buryo buhagije, urubyiruko rutiga rugasabwa ko mu mafaranga rubasha kwinjiza uko yangana kose, bakazasabwa kwizigamira.
Tukizera tudashidikanya ko izo nyigisho n’ibisobanuro bizatangwa bizasiga umubare mwinshi w’abanyarwanda bamenye kurushaho ibyiza byo kwizigamira muri EJO heza tuvuga.”

Bwana Regis Rugemanshuro avuga ko EJO HEZA, ubusanzwe itaje gukuraho imisanzu isanzwe itangwa n’abakozi y’ubwizigame ikurwa ku mishahara ijyana n’inyongera y’umukoresha, ahubwo ko yaje ari inyongera n’igisubizo cy’abataragiraga imishahara ihoraho, nyamara ariko bafite uburyo binjiza amafaranga mu bikorwa byabo bya buri munsi, bityo abo nabo bagasabwa kwizigamira, bahereye kuyo babonye ayariyo yose, kuko nayo ngo ageraho akagwira.
Ikindi Bwana Regis Rugemanshuro, avuga ni uko uretse no kuba abizigamira muri EJO HEZA bafite amahirwe yo kugobokwa n’imisanzu yabo mu gihe bageze mu myaka 55 batagifite imbaraga zo gukora, hari ngo no gutekerezwa uburyo habaho ubwizigame bw’igihe gito burebana n’ibintu bitungurana, ibyatuma byibura uwizigamiye yagobokwa n’umusanzu we, mu gihe cya vuba gishoboka, aramutse ahuye n’ikibazo gitunguranye.
Asoza avuga ko kwizigamira muri EJO HEZA birimo amahirwe menshi abantu bagomba kumenya kuko ushobora ngo kwizigama ibihumbi 16,000 mu mwaka, wongererwa ubwishingizi bw’ubuzima, bigatuma uramutse witabye Imana umuryango wawe wahabwa 1,250,000 yo gufasha guherekeza mu cyubahiro uwitabye Imana.

Ikigega EJO HEZA umushinga uyishyiraho watangijwe muri 2017, ishyirwaho n’Iteka No29/2017 ryo kuwa 29/06/2017 rishyiraho Ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagena imitungo nyirizina yabwo.
Ku bigendanye n’umutungo w’Ikigega EJO HEZA , ubuyobozi bwa RSSB busobanura ko abaturage 2,073,843 aribo bamaze kuba abanyamuryango bayo, bakaba bamaze kwizigamira agerakuri 35,714,192 Frw.
Intego ya RSSB ikaba ari uko igipimo cyo kwizigamira cyazamuka kurushaho cyane ko ubwo EJO HEZA yatangizwaga muri 2017, byari ku gipimo cya 10,6% , bikaba biteganyijwe ko kigomba kuzamuka kugera kuri 23%.
Ikigo cy’ubwizigame RSSB, cyashinzwe muri 2011, kikaba cyarahurijwe hamwe ni icyahoze ari CSR na RAMA, RSSB ikaza no guhabwa inshingano zo gucunga Ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante yacungwaga n’amavuriro,ibitaro n’ubuyobozi bw’Uturere.
E.Niyonkuru