• Latest
Bugesera: COVAGA irashinja Kimuli Nziza Rogers kubatwarira amasoko y’ibyo baboha anangiza inzu bari bamutije.

May 26, 2023
Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

October 12, 2026

Hanzuwe gushyiraho ingamba zihuriweho n’inzego zinyuranye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

October 9, 2026
Karongi: Niba nta gikozwe Abahinzi b’icyayi cyo mu Gisovu baraza kwicwa n’inzara kubera ko izuba ryacyumishije

October 7, 2026
Kicukiro : Bizihije Umunsi wa mwalimu bagaragaza ibikenewe byabafasha kunoza akazi kabo

October 6, 2026
Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi nyafurika w’abanditsi 2026

October 3, 2026
Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

September 30, 2026
Haribazwa ikihishe inyuma y’ibiganiro byatambutse  bigamije kwibasira Abarangi bo mu Rwanda

September 28, 2026
Abasoje amasomo muri HIGHSEC biteguye gushyira mu bikorwa ibyo kurinda abantu n’ibyabo bya kinyamwuga

Abasoje amasomo muri HIGHSEC biteguye gushyira mu bikorwa ibyo kurinda abantu n’ibyabo bya kinyamwuga

October 9, 2026
Royal Sec Consult ihaye akazi abasore n’inkumi 55 basoje amahugurwa

Abo muri APAER School Rusororo batangiranye ibakwe n’ishyaka byo gutsinda amasomo yose uko babisanganywe

Baratangaza ko  batangiranye Intego yo kuzahabwa Ibihembo na Minisitiri w’Uburezi

Les Aigles du Congo  mu mujyo wa APR FC

Les Aigles du Congo mu mujyo wa APR FC

October 9, 2026
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact
igisabo.rw
Advertisement
ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
    • Home – Layout 1
    • Home – Layout 2
    • Home – Layout 3
    • Home – Layout 4
    • Home – Layout 5
    • Home – Layout 6
  • AMAKURU
    • All
    • Kwisi hose(world)
    • POLITIKE
    • Ubukungu
    • Ubumenyi(Science)
    Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

    Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

    Karongi: Niba nta gikozwe Abahinzi b’icyayi cyo mu Gisovu baraza kwicwa n’inzara kubera ko izuba ryacyumishije

    Karongi: Niba nta gikozwe Abahinzi b’icyayi cyo mu Gisovu baraza kwicwa n’inzara kubera ko izuba ryacyumishije

    Kicukiro : Bizihije Umunsi wa mwalimu bagaragaza ibikenewe byabafasha kunoza akazi kabo

    Kicukiro : Bizihije Umunsi wa mwalimu bagaragaza ibikenewe byabafasha kunoza akazi kabo

    Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi nyafurika w’abanditsi 2026

    Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi nyafurika w’abanditsi 2026

    Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

    Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

    Haribazwa ikihishe inyuma y’ibiganiro byatambutse  bigamije kwibasira Abarangi bo mu Rwanda

    Haribazwa ikihishe inyuma y’ibiganiro byatambutse bigamije kwibasira Abarangi bo mu Rwanda

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • IKORANABUHANGA
    • All
    • Apps
    • Gadget
    • Mobile
    • Startup
    Kigali: Hafunguwe Imurikagurisha Mpuzamahanga Nyirangarama akomeje kuzanamo udushya

    Kuva ku myaka 4 kugera kuri 14 bazishyura 500frw mbere yo kwinjira muri Expo 2024

    East African University Rwanda yibutse abashyinguye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro bishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

    Ubutaka butakoreshwaga bwahawe abahinzi babubyaza umusaruro-Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana

    Aba Minisitiri barasaba ko Ikoranabuhanga ryakoreshwa mu buvuzi muri Afurika

    Gasabo : Keza Education Future Lab irigufasha abana gukuza impano zibihishemo

    • Nintendo Switch
    • CES 2017
    • Playstation 4 Pro
    • Mark Zuckerberg
  • IMYIDAGADURO
    • All
    • FILIMI
    • Imikino n'Imyidagaduro
    • Muzika
    • Siporo
    Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

    Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

    Les Aigles du Congo  mu mujyo wa APR FC

    Les Aigles du Congo mu mujyo wa APR FC

    Amagambo asize umunyu ya Niyo Bosco ku mugore we

    Abanyamakuru Hit na Ida bakoze ubukwe

    Abanyamakuru Hit na Ida bakoze ubukwe

    Volleyball: Min Nduhungirehe yashimiye ikipe y’igihugu y’abagore imaze gutsinda DR Congo n’U Burundi

    Mu mitoma myinshi Lynda Priya yifurije umugabo we Isabukuru nziza

  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
    • All
    • Fashion(Imideri)
    • Imirire
    • Ubucyerarugendo
    • Ubuzima
    Dr. Ivan Butera yasabye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge

    Sahel igomba gushora imari mu buhinzi n’ubworozi burambye aho guhora ihangana n’amapfa

    Ibitaro bya Masaka byatashywe

    Ibitaro bya Masaka byatashywe

    Umudugudu uzatuzwamo imiryango ituriye za Pariki  ugiye kubakwa i Musanze

    Umuherwe Bill Gates yasuye u Rwanda

    Umuherwe Bill Gates yasuye u Rwanda

    OMS yagaragaje impungenge itewe n’ubwiyongere bwa Ebola muri RDC

    • Golden Globes
    • Game of Thrones
    • MotoGP 2017
    • eSports
    • Fashion Week
  • INCAMACYE

    Rwamagana: Ntakaziraho ushinjwa ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside azaburanira i Nyanza

    Abahinzi bafashijwe na Green Gicumbi kuvanga imyaka n’ibiti bitayangiza byabazamuriye Umusaruro

    Solid Minds ikomeje gufasha no kugira inama abafite ibibazo biterwa n’indwara zo mu mutwe

No Result
View All Result

Home Amakuru Ubukungu

Bugesera: COVAGA irashinja Kimuli Nziza Rogers kubatwarira amasoko y’ibyo baboha anangiza inzu bari bamutije.

NIYONKURU Edouard by NIYONKURU Edouard
May 26, 2023
in Ubukungu
0
Bugesera: COVAGA irashinja Kimuli Nziza Rogers kubatwarira amasoko y’ibyo baboha anangiza inzu bari bamutije.
0
SHARES
329
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize Coperative des Vaneries de Gashora COVAGA bavuga ko uwitwa Kimuli Nziza Rogers, nyuma yo kugirana amasezerano nabo yo kujya abashakira amasoko y’uduseke baboha, ahubwo nayo bari basanganywe yahise ayabatwara, akanacururiza ku izina ryabo nyuma yo gutangira kwigana ibyo bakora.

Abagore bagize koperative ikora ububoshyi yo mu murenge wa Gashora, COVAGA, bavuga ko bizeye uwitwa Kimuli Nziza Rogers usanzwe ari umufatanyabikorwa w’umurenge wa Gashora, bagirana amasezerano yo kujya abashakira amasoko y’ibyo baboha.

Ubusanzwe iyi koperative yari isanzwe ifite abayiguriraga ibyo iboha barimo abanyarwanda hamwe n’abanyamahanga, nyamara ariko ngo nyuma yo kugirana amasezerano n’uyu Kimuli Nziza Rogers, ngo baramwizeye bamwereka abari abafatanyabikorwa babo, ndetse banamuha amakuru yose yatumaga bashobora guhahirana harimo na E-mails z’abafatanyabikorwa.

Uyu rero ngo amaze kubona aya makuru atuma amenya aho babarizwa, nawe yahise atangira kuboha uduseke ashinga na butike iducuruza, ahita atwara menshi mu masoko bari bafite, kandi akanacururiza ku izina ryabo atabyemerewe.

Umwe mu banyamuryango witwa Mukamihigo Perusi agira ati “Abaterankunga bacu yarabatwaye, dore ko niyo bandikiye E-mail ya COVAGA, ari we uhita abasubiza, niyo baje inaha ahita abajyana kuri butike ye icuruza uduseke ayitirira ko ari iya COVAGA kandi ari iye bwite, bikaba byaratumye tubura amasoko none ubu imiryango yacu ibayeho nabi.”

Undi munyamuryango witwa Gahongayire Dancilla ari na we uyobora koperative COVAGA agira ati “Rogers yaje ari umuntu utubwira ko agiye kutubera umuvugizi natwe turamwizera, tuzi ko ari umwana muzima tubonye, ariko ibyo ari kudukorera ni agahomamunwa. Afata ibiseke bye akabyandikaho COVAGA, byagera no hanze bakaba bazi ko ari ibya COVAGA, kandi ari ibye ku giti cye. Ari gukoresha ibihangano byacu mu nyungu ze ku giti cye, turasaba inzego zibishinzwe kuturenganura.”

Aba bagore bibumbiye muri COVAGA basaba ko inzego zibishinzwe zabarenganura, uyu Kimuli Nziza Rogers ntakomeze gucururiza ku izina ryabo.

Kimuli Nziza Rogers washakiraga amasoko abagore babohera muri COVAGA

Uvugwaho gutwara ibihangano n’abakiriya ba COVAGA arabihakana

Uretse Kimuli Rogers, undi ushyirwa mu majwi mu guhombya iyi koperative ni uwari perezidante wayo Mukamurigo Donatille. Ngo yafashe ibitabo birimo aderese z’ababaguriraga abigurisha uyu wabatwaye abakiriya. Icyo bakoze ni ukumukura mu bikorwa byabo. Baranasaba ko uyu Kimuli Rogers yakwamburwa uburenganzira bwo gucuruza ibihangano byabo no gukorera ku izina rya COVAGA.

Hagenimana Marceline agira ati “Turasaba ko ibihangano byacu byagarurwa, amafoto yacu agenda acuruza mu bazungu turasaba ko byahagarara, kuko byitwa ko ari ibyacu kandi atari ibyacu.”

Kimuli Nziza Rogers utungwa agatoki, abihakana yivuye inyuma akavuga ko ahubwo yafashije iyi koperative muri byinshi ku buryo ngo naho igeze mu iterambere ari we ibikesha, naho ku kuba nawe yarashinze ibikorwa by’ububoshyi ni nkuko undi wese yabishinga, kandi nta tegeko rivuga ko COVAGA ari yo yonyine iboha.

Rogers agira ati “Nta tegeko riha uburenganzira COVAGA ko ari yo igomba kuboha uduseke yonyine, naho ibyo bavuga byo kubatwarira amasoko barabeshya, umukiriya ni we uhitamo ibyo agura naho abigurira bitewe nibyo ashaka.”

Isomo andi makoperative akwiye kwigira kuri COVAGA

Umukozi ushinzwe amakoperative ku rwego rwakarere ka Bugesera Nzungize Gabriel, yatubwiye ko nta cyo yavuga kuri iki kibazo, agira ati “Icyo kibazo njye ntacyo nakivugaho, mwakivuganaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora.”

Umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Gashora, Taifa Steve, avuga ko ibyo gutwarirwa amasoko atari byo kuko iyo umuntu akora ibintu byiza kurusha abandi abona ababigura.

Agira ati “Turi mu gihugu kirimo competition [ihiganwa ku isoko] kandi competition iremewe, ukora byiza ni we ubona umukiriya, ni nka biriya by’abamotari nta mumotari warega ngo mugenzi we yamutwariye umugenzi, mu gihe utwara abagenzi neza, utabahenda kandi ugira isuku ni wowe uzabona abagenzi, nta bwo rero ibyo kuvuga ngo yabatwariye amasoko mbyemera.”

Umwe mu bazobereye mu mategeko agenga ubucuruzi, Elie Mugenzi, avuga ko iyi koperative ibaye ifitanye amasezerano yanditse n’uyishakira amasoko, akaza kuyica inyuma akajya gukora nkibyo bakora, akanayitwarira amasoko, kandi nabwo hari inyandiko zijyanye nayo masoko, iki ari icyaha cy’ubwambuzi bushukana, kandi uwabukoze ngo agomba kubuhanirwa.

Yongeraho ko mu gihe nta nyandiko zihari nta kimenyetso kiba gihari bityo ko nta cyo amategeko yamukurikiranaho.

Abagore bibumbiye muri COVAGA bakora ububoshyi

Ibi ni nako bimeze kuri COVAGA, kuko ubuyobozi bwayo bwadutangarije ko Kimuli Rogers bamufashe nk’umuntu bizeyeho ubunyangamugayo ntibagirana amasezerano yanditse.

Uretse kubatwarira amasoko, iyi koperative inavuga ko Kimuli Nziza Rogers yangije inzu bari baramutije yari yarashyizemo irerero ry’Abana. Ngo yarabagoye mu kuyibasubiza bibasaba kwitabaza inzego zitandukanye. Yayibasubije yarayangije ndetse ngo yanga kuyisana kandi akomeza no kuyifunga na nubu.

Koperative COVAGA igizwe n’abanyamuryango 45. Yatangiye gukora mu 2006, umwaka ukurikiyeho ibona icyemezo cya Minisiteri yari ifite amakoperative mu nshingano. Mu 2009 yahawe icyemezo cy’ikigo iterambere ry’amakoperative RCA. Uretse kuboha uduseke nibikoresho biboshywe mu marebe n’imiberanya, inakora ifumbire mu marebe byose hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Ibi bibazo byatumye umutungo wayo ugabanukaho incuro zigera kuri enye.

Mu karere ka Bugesera, amasoko yabakora ububoshyi bakayakura hanze y’u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga. Gusa, kuba hakiri umubare munini w’abatazi kurikoresha barimo n’abagore nkaba bagize COVAGA, bitewe ahanini n’imyaka bagezemo no kuba batarabihuguriwe, ni imwe mu mbogamizi zituma amasoko ataboneka uko bikwiye, nabonetse akaba yatwarwa n’abajijutse kubarusha.

Inkuru yanditswe na Niyonkuru Edouard

Previous Post

Uretse no mu ishyaka ryacu nta n’ahandi wabona uwasimbura Nyakubahwa Paul Kagame “Hon. Musa Fazil”

Next Post

Perezida Museveni yavuze ko muri Kampala nta Ebola ihari

NIYONKURU Edouard

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Stay Connected test

  • 99 Subscribers
ADVERTISEMENT
  • Trending
  • Comments
  • Latest

Dore igisubizo ku bagabo bafite igitsina gito

December 30, 2020
Sobanukirwa uko amapeti y’abapolisi mu Rwanda arutanwa n’imishahara yabo

September 19, 2020

Gitisi Secondary & TVET School ni Amizero arambye y’urubyiruko rwahisemo kuhiga

September 3, 2021
Menya ibigo by’amashuri by’ubukombe mu byigenge hano mu Rwanda

December 14, 2020

Hello world!

1
Kicukiro: Akagari ka Nyanza  bakomeje kubaka akajagari bakingiwe ikibaba n’Abayobozi b’inzego z’ibanze

Kicukiro: Akagari ka Nyanza bakomeje kubaka akajagari bakingiwe ikibaba n’Abayobozi b’inzego z’ibanze

1
Baratangaza ko  batangiranye Intego yo kuzahabwa Ibihembo na Minisitiri w’Uburezi

Baratangaza ko batangiranye Intego yo kuzahabwa Ibihembo na Minisitiri w’Uburezi

1

Washington prepares for Donald Trump’s big moment

0
Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

October 12, 2026

Hanzuwe gushyiraho ingamba zihuriweho n’inzego zinyuranye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

October 9, 2026
Karongi: Niba nta gikozwe Abahinzi b’icyayi cyo mu Gisovu baraza kwicwa n’inzara kubera ko izuba ryacyumishije

Karongi: Niba nta gikozwe Abahinzi b’icyayi cyo mu Gisovu baraza kwicwa n’inzara kubera ko izuba ryacyumishije

October 7, 2026
Kicukiro : Bizihije Umunsi wa mwalimu bagaragaza ibikenewe byabafasha kunoza akazi kabo

Kicukiro : Bizihije Umunsi wa mwalimu bagaragaza ibikenewe byabafasha kunoza akazi kabo

October 6, 2026

Recent News

We bring you the latest news with facts. Check our landing page for details.

Follow Us

Browse by Category

Recent News

Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

Kaminuza ya ULK yatangije umwaka w’amasomo 2026/2027 hanafungurwa icyiciro cya 4 cya Kaminuza “Doctorat”

October 12, 2026

Hanzuwe gushyiraho ingamba zihuriweho n’inzego zinyuranye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

October 9, 2026
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
  • INCAMACYE

© 2016 All Right Reserved IGISABO NEW PAPER Developed by ~MORGAN NIYITEGEKA