Bugesera: COVAGA irashinja Kimuli Nziza Rogers kubatwarira amasoko y’ibyo baboha anangiza inzu bari bamutije.

admin
6 Min Read

Abagize Coperative des Vaneries de Gashora COVAGA bavuga ko uwitwa Kimuli Nziza Rogers, nyuma yo kugirana amasezerano nabo yo kujya abashakira amasoko y’uduseke baboha, ahubwo nayo bari basanganywe yahise ayabatwara, akanacururiza ku izina ryabo nyuma yo gutangira kwigana ibyo bakora.

Abagore bagize koperative ikora ububoshyi yo mu murenge wa Gashora, COVAGA, bavuga ko bizeye uwitwa Kimuli Nziza Rogers usanzwe ari umufatanyabikorwa w’umurenge wa Gashora, bagirana amasezerano yo kujya abashakira amasoko y’ibyo baboha.

Ubusanzwe iyi koperative yari isanzwe ifite abayiguriraga ibyo iboha barimo abanyarwanda hamwe n’abanyamahanga, nyamara ariko ngo nyuma yo kugirana amasezerano n’uyu Kimuli Nziza Rogers, ngo baramwizeye bamwereka abari abafatanyabikorwa babo, ndetse banamuha amakuru yose yatumaga bashobora guhahirana harimo na E-mails z’abafatanyabikorwa.

Uyu rero ngo amaze kubona aya makuru atuma amenya aho babarizwa, nawe yahise atangira kuboha uduseke ashinga na butike iducuruza, ahita atwara menshi mu masoko bari bafite, kandi akanacururiza ku izina ryabo atabyemerewe.

Umwe mu banyamuryango witwa Mukamihigo Perusi agira ati “Abaterankunga bacu yarabatwaye, dore ko niyo bandikiye E-mail ya COVAGA, ari we uhita abasubiza, niyo baje inaha ahita abajyana kuri butike ye icuruza uduseke ayitirira ko ari iya COVAGA kandi ari iye bwite, bikaba byaratumye tubura amasoko none ubu imiryango yacu ibayeho nabi.”

Undi munyamuryango witwa Gahongayire Dancilla ari na we uyobora koperative COVAGA agira ati “Rogers yaje ari umuntu utubwira ko agiye kutubera umuvugizi natwe turamwizera, tuzi ko ari umwana muzima tubonye, ariko ibyo ari kudukorera ni agahomamunwa. Afata ibiseke bye akabyandikaho COVAGA, byagera no hanze bakaba bazi ko ari ibya COVAGA, kandi ari ibye ku giti cye. Ari gukoresha ibihangano byacu mu nyungu ze ku giti cye, turasaba inzego zibishinzwe kuturenganura.”

Aba bagore bibumbiye muri COVAGA basaba ko inzego zibishinzwe zabarenganura, uyu Kimuli Nziza Rogers ntakomeze gucururiza ku izina ryabo.

Kimuli Nziza Rogers washakiraga amasoko abagore babohera muri COVAGA

Uvugwaho gutwara ibihangano n’abakiriya ba COVAGA arabihakana

Uretse Kimuli Rogers, undi ushyirwa mu majwi mu guhombya iyi koperative ni uwari perezidante wayo Mukamurigo Donatille. Ngo yafashe ibitabo birimo aderese z’ababaguriraga abigurisha uyu wabatwaye abakiriya. Icyo bakoze ni ukumukura mu bikorwa byabo. Baranasaba ko uyu Kimuli Rogers yakwamburwa uburenganzira bwo gucuruza ibihangano byabo no gukorera ku izina rya COVAGA.

Hagenimana Marceline agira ati “Turasaba ko ibihangano byacu byagarurwa, amafoto yacu agenda acuruza mu bazungu turasaba ko byahagarara, kuko byitwa ko ari ibyacu kandi atari ibyacu.”

Kimuli Nziza Rogers utungwa agatoki, abihakana yivuye inyuma akavuga ko ahubwo yafashije iyi koperative muri byinshi ku buryo ngo naho igeze mu iterambere ari we ibikesha, naho ku kuba nawe yarashinze ibikorwa by’ububoshyi ni nkuko undi wese yabishinga, kandi nta tegeko rivuga ko COVAGA ari yo yonyine iboha.

Rogers agira ati “Nta tegeko riha uburenganzira COVAGA ko ari yo igomba kuboha uduseke yonyine, naho ibyo bavuga byo kubatwarira amasoko barabeshya, umukiriya ni we uhitamo ibyo agura naho abigurira bitewe nibyo ashaka.”

Isomo andi makoperative akwiye kwigira kuri COVAGA

Umukozi ushinzwe amakoperative ku rwego rwakarere ka Bugesera Nzungize Gabriel, yatubwiye ko nta cyo yavuga kuri iki kibazo, agira ati “Icyo kibazo njye ntacyo nakivugaho, mwakivuganaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora.”

Umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Gashora, Taifa Steve, avuga ko ibyo gutwarirwa amasoko atari byo kuko iyo umuntu akora ibintu byiza kurusha abandi abona ababigura.

Agira ati “Turi mu gihugu kirimo competition [ihiganwa ku isoko] kandi competition iremewe, ukora byiza ni we ubona umukiriya, ni nka biriya by’abamotari nta mumotari warega ngo mugenzi we yamutwariye umugenzi, mu gihe utwara abagenzi neza, utabahenda kandi ugira isuku ni wowe uzabona abagenzi, nta bwo rero ibyo kuvuga ngo yabatwariye amasoko mbyemera.”

Umwe mu bazobereye mu mategeko agenga ubucuruzi, Elie Mugenzi, avuga ko iyi koperative ibaye ifitanye amasezerano yanditse n’uyishakira amasoko, akaza kuyica inyuma akajya gukora nkibyo bakora, akanayitwarira amasoko, kandi nabwo hari inyandiko zijyanye nayo masoko, iki ari icyaha cy’ubwambuzi bushukana, kandi uwabukoze ngo agomba kubuhanirwa.

Yongeraho ko mu gihe nta nyandiko zihari nta kimenyetso kiba gihari bityo ko nta cyo amategeko yamukurikiranaho.

Abagore bibumbiye muri COVAGA bakora ububoshyi

Ibi ni nako bimeze kuri COVAGA, kuko ubuyobozi bwayo bwadutangarije ko Kimuli Rogers bamufashe nk’umuntu bizeyeho ubunyangamugayo ntibagirana amasezerano yanditse.

Uretse kubatwarira amasoko, iyi koperative inavuga ko Kimuli Nziza Rogers yangije inzu bari baramutije yari yarashyizemo irerero ry’Abana. Ngo yarabagoye mu kuyibasubiza bibasaba kwitabaza inzego zitandukanye. Yayibasubije yarayangije ndetse ngo yanga kuyisana kandi akomeza no kuyifunga na nubu.

Koperative COVAGA igizwe n’abanyamuryango 45. Yatangiye gukora mu 2006, umwaka ukurikiyeho ibona icyemezo cya Minisiteri yari ifite amakoperative mu nshingano. Mu 2009 yahawe icyemezo cy’ikigo iterambere ry’amakoperative RCA. Uretse kuboha uduseke nibikoresho biboshywe mu marebe n’imiberanya, inakora ifumbire mu marebe byose hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Ibi bibazo byatumye umutungo wayo ugabanukaho incuro zigera kuri enye.

Mu karere ka Bugesera, amasoko yabakora ububoshyi bakayakura hanze y’u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga. Gusa, kuba hakiri umubare munini w’abatazi kurikoresha barimo n’abagore nkaba bagize COVAGA, bitewe ahanini n’imyaka bagezemo no kuba batarabihuguriwe, ni imwe mu mbogamizi zituma amasoko ataboneka uko bikwiye, nabonetse akaba yatwarwa n’abajijutse kubarusha.

Inkuru yanditswe na Niyonkuru Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *