Mu kiganiro aherutse kugeza ku banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye n’izigendanye na Politiki, bari bateraniye mu mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda ARJ ku bufatanye bwa UNDP na Never Aigain Rwanda, Visi Perezida w’Inteko ishingamategeko Umutwe w’Abadepite Hon. Musa Fazil Harelimana, yavuze ko mu Ishyaka ryabo rya PDI, nta muntu n’umwe bafite wahangana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu matora kandi ngo hanabayeho kuvugisha ukuri n’andi mashyaka ngo ntawe bafite.

Muri ayo mahugurwa yabaye kuwa 28 kugera kuwa 30 Nzeri 2023, yari agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru basanzwe bakora inkuru zicukumbuye n’izigendanye na Politiki, bakaba baraganirijwe n’Inararibonye muri Politiki zitandukanye zirimo Hon.Tito Rutaremara, Hon. Odeta Nyiramirimo, Hon. Musa Fazil Harelimana n’abandi benshi ku bigendanye n’amateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugeza ubu, amateka y’ishingwa ry’amashyaka kuva muri Repubulika ya mbere kugeza uyu munsi, imiyoborere ibereye u Rwanda, n’ibindi.
Umwe mu batanze ibiganiro nk’uko byavuzwe, ni Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Musa Fazil Harelimana, akaba na Perezida w’Ishya rya PDI, avuga ko u Rwanda rwarushije ibihugu byinshi amahirwe yo kugira Umuyobozi ukunda igihugu n’abaturage be. Ku bwe akaba asanga nta wundi wamusimbura haba mu ishyaka ayoboye rya PDI ndetse no mu yandi mashyaka ari mu gihugu, cyane ko hafi yabose bakoranye, azi neza aho ubushobozi bwabo bugarukira.
Agira ati “ibyo mvuga si amakabyankuru. Ibyo mvuga ni ibyo nibereyemo igihe kirekire nkorana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndi muri Guverinoma.
Mu by’ukuri imyaka irenga 10 namazemo, yatumye mbasha kumenya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, nkaba narasanze ari umuntu udasanzwe haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.”

Hon. Musa Fazil, avuga ko kuba baricaranye icyo gihe cyose, bimuha uburenganzira bwo kumuvuga uko ari atibeshye na gato kandi ngo n’abagenzi be bakoranaga, agahamya ko nta wabivuguruza kuko babizi neza ko ari Umugabo udasanzwe kandi w’Intwari.
Avuga ko uburyo Nyakubahwa Paul Kagame yahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 mu gihe gito. Jenoside yari yananiwe guhagarikwa n’Umuryango w’Abibumbye, Amahanga yose arebera, nyuma yaho, akabasha ngo guhuza ingabo yari ahanganye nazo, izitivanze mu gukora Jenoside akazivanga n’iza FPR Inkotanyi yari imaze kuyihagarika.
Ikindi avuga ni uburyo Perezida Kagame yahuje abanya Politiki bayoboraga muri icyo gihe ariko nabo batijanditse muri Jenoside, bagafatanya n’abo muri FPR Inkotanyi gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’abanyarwanda, Perezida Paul Kagame ngo niwe wabashije guhuza abiciwe n’ababiciye bose babasha kunga ubumwe, nyuma y’uko bose bari bamaze gusobanukirwa n’ Intego ya NDI UMUNYARWANDA,.
Ikindi ni uko amashuri yubatswe ari menshi, abana bigira Ubuntu bakanafatira ifunguro ku mashuri, imihanda, amavuriro, inganda n’ibindi bikorwa remezo bitandunye.
Hon. Musa Fazil, avuga ko nyuma y’ibyo byose ko nta wakagombye kubirengaho ngo avuge ko hari umuntu n’umwe wamusimbura, mu gihe ibyiza byose ari gukorera u Rwanda n’amahanga agifite imbaraga zo ku bikomeza no kubishimangira muri kino gihe, no mu yindi myaka yose iri imbere.
Ni muri urwo rwego avuga ko nko mu ishyaka ryabo rya PDI babibonye kare, ubwo muri 2010 batangaga icyifuzo cy’uko ingingo y’101 yabuzaga umukuru w’igihugu kongera kwiyamamaza yahindurwa, Hon. Musa Fazil akaba ngo yarashimishijwe n’uburyo abanyarwanda babyakiranye yombi bagatora itegekonshinga ku bw’iganze bw’100% kugira ngo ihindurwe, Perezida Paul Kagame akomeze ayobore u Rwanda.
Avuga ko nta gushidikanya ko amatora yo muri 2017 n’ayabanjirije muri 2010 na 2003, yerekanye bidasubirwaho urukundo abanyarwanda bose bamufitiye ubwo bamutoraga hafi 100%.

Yishimira ko ibyo yabemereye birimo amazi meza kuri buri wese, amashanyarazi kuri buri rugo, imirire myiza y’abana n’ababyeyi babo, imihanda, amashuri, amavuriro, ikoranabuhanga ryihuse n’ibindi byinshi ngo muri 2024 bikazaba byose byamaze gukorwa uko yabyemeye hakomeza gahunda za 2050, ariyo mpamvu ngo muri PDI bamaze kwemeza ko mu matora ya 2024 yegereje nta wundi mukandida bifuza utari Nyakubahwa Paul Kagame.
Ashimangira ko ntawakagombye kubishidikanyaho, cyane ko Perezida Paul Kagame ari Intwari y’u Rwanda isumba izindi ari nayo mpamvu bamwise “BABA wa TAIFA”
Abajijwe niba yumva atatanga igitekerezo cy’uwo yumva wasimbura Paul Kagame igihe yaba atakiriho, avuga ko we avugira abazima ko ibyo byavugwa nyuma, ariko muri kino gihe ari kuvuga ibikorwa by’indashyikirwa biri gukorwa n’uwo abaturage bihitiyemo.

Asoza avuga ko uburyo Nyakubahwa Paul Kagame yanahagurukiye gutabara aho rukomeye nko muri Sudani zombi, Haiti, Centre Afurika, Mozambike n’ahandi ngo agambiriye ahanini ko abaturage b’ibyo bihugu batahura n’ibibazo bya Jenoside nk’ibyagwiriye u Rwanda mu 1994 nabyo ari byo gushimirwa na buri wese.
Kubera ko amahanga yose yamaze kunyurwa n’ibyo bikorwa byose bya Prezida Paul Kagame, kubera kandi ngo ineza n’urukundo akomeje kugaragaza by’umwihariko abanyarwanda, bakaba aribo bazi kurushaho akamaro abafitiye, Musa Fazil avuga ko nta kabuza bazakomeza gushyigikira ko bayoborwa nawe igihe cyose Imana ikimutije ubuzima.
Mu minsi ishize, nibwo Perezida Paul Kagame yatangarije kimwe mu binyamakuru bikorera ku mugabane w’u Burayi ko ntacyamubuza kwiyamamaza mu matora yo muri 2024 no mu bindi bihe bikurikira, igihe cyose byaba bivuye ku gushaka ku abaturage, Hon Musa Fazil Harelimana nawe akaba abishimangira.
igisabo.rw/