Mu gihe Umwuga w’abunganira abandi mu by’amategeko “aba Avoka “ umaze gushinga imizi mu Rwanda, umwe muri bo Me Akamikazi Safi, avuga ko ari akazi keza bahisemo, ariko ngo bikarushaho iyo abawukora bashyize imbere inyungu z’ababagana, bifuza gukiranuka n’amategeko bagonganye nayo.
Ni mu kiganiro uyu munyamategeko wunganira abantu mu Nkiko bizwi ku izina ry’ “Avoka “, akaba na Noteri yagiranye n’ikinyamakuru igisabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020.
Avuga ko amaze igihe yunganira abantu mu nkiko kuva muri 2018, mbere y’aho, akaba n’ubundi yarakoraga akazi ko gufasha abantu mu bigendanye n’imibereho myiza yabo. Bityo gufasha abantu akaba ari ibintu amenyereye.
Agira ati “nkora akazi ko kunganira abantu mu nkiko nkaba icyarimwe na Noteri wigenga, aho mfasha guhamiriza abantu ibyangombwa byabo kugira ngo bigire agaciro kagendanye n’ibyo basabwa imbere y’amategeko.”

Me Akamikazi, avuga ko kujya kuba uwunganira Rubanda mu by’amategeko bisaba ubwitange, ngo ntiwinjiremo ugambiriye gukizwa nabyo, ahubwo ukaba umugaragu w’abakugana n’ubwo bwose biba bitoroshye.
Avuga ko ubusanzwe kuba Avoka ari umuhamagaro, atari akazi ubyuka ngo ukagiyemo nk’uko indi mirimo ihatanirwa.
Agira ati “birumvikana, ugomba kuba warize bihagije amategeko. Ariko kandi ukagira n’ubumuntu ndetse n’impano mu byo ukora ziziramo. Iyo ibi ubyiyumvamo rero, nta kabuza abakugana ubakira uko bikwiriye. Bityo ukabavuganira kubibababaje, ukurikije amategeko ndetse wakumva ibyo baburana bitumvikana ukabereka inzira nyayo bacamo.”
Kubirebana n’ibyo umwuga akora wamugejejeho by’Umwihariko, Me Kamikazi, avuga ko n’ubwo yabanje gukora ibindi mbere y’aho, ko kino gihe ibyinshi atunze birimo imodoka, inzu nziza ndetse no kugira aho akorera hatunganye byose abikesha umusaruro akura mu kazi ko kunganira abandi na Notariat yahisemo.
Ikindi Me Akamikazi avuga , Ni uko afite gahunda nyinshi n’ibindi bikorwa ateganya kugeraho mu bihe biri imbere. Ibyo birimo gushinga ikigo gikomeye kigira abantu inama mu by’amategeko, ku buryo mbere y’uko abantu bishora mu manza bazajya babanza gusobanukirwa n’ibyo barimo.
Avuga ko byaba na byiza bagiye bahitamo inzira y’ubwiyunge bitabaye ngombwa kwihutira inkiko, by’umwihariko nk’imanza z’imbonezamubano.
Agira ati “birakwiye ko dufasha abantu gusobanukirwa n’ibyo amategeko ateganya, tukabafasha kwirinda gukora ibyaha no kubiburizamo mbere y’uko biba, abagonganye n’itegeko tukabafasha kubisohokamo neza nta kubogama.”
Kubigendanye na bamwe mu banyamategeko bivugwa ko bakorera nabi abakiriya babo, aho bafata imanza nyinshi, bigatuma badafasha neza ababisunze, Me Kamikazi, avuga ko ibyo ataribyo na gato.

Avuga ko niba hari ababikora bagombye kubireka bagaha Serivisi nziza abaje babagana. Abasaba kujya bafata imanza bashoboye gukurikirana, kuko aribyo bihesha ishema urugaga rwabo bahuriyemo.
Kubirebana n’inama yaha abanyarwandakazi nkawe bifuza kwijira mu mwuga yahisemo,
Agira ati “ndakangurira abari n’abategarugori bagenzi banjye bize amategeko, kureka kwitinya bakaza tugafatanya kubaka igihugu dushyira mubikorwa ibyo twize, mugufasha kunganira abantu bafite ibibazo by’imanza, tunabagira inama muri byinshi, kubera ko abadukeneye bakiri benshi.”
Asoza asaba abanyarwanda bose muri rusange, kwirinda gushora bagenzi babo mu manza z’urudaca.
Abasaba kandi kwizera ubutabera bw’u Rwanda no kwirinda gukomeza gusiragira mu nkiko ku bitari ngombwa, ahubwo bakimakaza umuco mwiza wo kurangiza ibintu mu bwumvikane nk’uko byahozeho.
Birakwiye kandi nk’uko abivuga, ko abantu bakwirinda kugwa mubyaha kugira ngo batagongana n’amategeko bikaba byabaganisha ku gifungo.

Me Akamikazi Safi, ni Umunyamategeko. Akaba Umwunganizi mu by’Amategeko mu nkiko “Avoka” icyarimwe akaba na Noteri wigenga, ukorera imirimo ye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, imbere neza ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’uburezi Ex-KIE, akaba ahora yiteguye kwakira neza abamugana nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru Igisabo.
Kanda hano ureba ikiganiro kirambuye na Me Akamikazi Safi
Edouard Niyonkuru