Mu mpera z’ukwezi gushize kuwa 30 Nzeri 2022 habayeho gushimira abagize Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, ku bwitange n’umurava bagaragaje mu guhashya icyorezo cya Covid 19, ariko banakomeza gukora akazi neza uko bisanzwe bubahiriza ingamba zose zari zashyizweho, banabikangurira abandi.
Ni Umuhango wayobowe na Ministiri w’ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Robert Bapfakurera, mu bashimiwe by’umwihariko ku muhate bagaragaje, hakabamo nka Ese SINA Gerard/URWIBUTSO, BRALIRWA n’abandi benshi bagaragaje gukora batizigamye.
Aganira na Igisabo.rw kuri uyu wa kane Tariki ya 06 Ukwakira 2022, Bwana Robert Bapfakurera, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda “PSF”, avuga ko intego y’icyo gikorwa muri rusange, kwari ugusabana no gushimira by’umwihariko abacuruzi n’abanyenganda , uruhare n’umusaruro bagaragaje mu gukora batikoresheje mu bihe bya Covid 19, aho umusaruro mbumbe w’ibikorwa byabo wari 16% imbere ya 2019, ukazamuka kugera kuri 20% muri iyi myaka ibiri ishize.
Agira ati “Byari ngombwa ko duhurira hamwe twe nk’abikorera, ari abacuruzi, abanyenganda, amahoteli, abanyabukorikori n’abandi kugira ngo hishimirwe ibyakozwe mu bihe bitari bitworoheye byo guhangana na Covid 19, nyamara bikaba bitarabujije gukomeza gukora no kugaragaza umusaruro ushimishije.
Ni muri urwo rwego, abagaragaje gukora cyane kurusha abandi babishimirwe, ari nako hafatwa ingamba zihamye zo gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Ikindi twavuga ni uko nyuma y’uko icyorezo cya Covid 19 gihashyijwe, hagendewe ku ngamba Leta yashyizeho, byagaragaye ko Ibyakozwe n’abikorera dushima uyu munsi, byongereye agaciro ubukungu bw’igihugu ho 10%, bikaba ari ibyo kwishimira.”
Bwana Robert Bapfakurera, avuga abikorera bafite inshingano yo gukomeza gukorana umwete, kugira ngo bakomeze kuziba icyuho cyari kigiye guterwa na Covid 19 mu ngeri z’ubukungu bw’igihugu.

Ku bigendanye n’ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku masoko, umuturage agakomeza kubazwa amafaranga y’umurengera ari nta handi akura, Bwana Bapfakurera avuga ko mu by’ukuri bitewe n’intambara yo muri Ukraine n’Uburusiya, nta gushidikanya ko hakomeje kubaho izamuka ry’ibiciro ku isi yose.
Cyakora ashimangira ko ingamba zikomeza gufatwa n’amahanga n’u Rwanda rurimo, hagabanywa ibiciro by’ingendo zo mu kirere no mu mazi, by’umwihariko mu Rwanda hakaba harabayeho igabanuka ry’ibiciro ku biribwa nk’umuceri n’isukari, hakanashyirwaho ibigega by’ingoboka bigamije gutera inkunga abanyenganda ,abacuruzi n’amahoteri, ngo ni ibyo kwishimirwa cyane ko byatumye hatabaho izamuka rikabije ry’ibiciro muri rusange.
Ni muri urwo rwego asaba abanyenganda bo mu Rwanda gukomeza gukorana umwete, bagakora bashingiye kubiboneka mu gihugu.
Aboneraho kandi gusaba abahinzi nabo gukomeza guhinga ibihingwa by’ibanze byinshi, bakoresheje ifumbire n’inyongeramusaruro kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu basarura umusaruro uhagije, bityo ngo bihaze mu biriribwa, banasagurire amasoko, hirindwe izamuka ry’ibiciro by’ibyo biyezereza.
Ku birebana n’imurikagurisha “EXPO” riherutse kuba mu kwezi kwa munani 2022, Bwana Bapfakurera, avuga ko muri rusange ryagenze neza kandi ko bizakomeza kuba bityo no mu bihe biri imbere. aboneraho kubwira abanyarwanda kwitegura no kuzitabira indi EXPO izasoza umwaka wa 2022.
Bwana Robert Bapfakurera avuga ko ashimira abanyamuryango bakomeje kumugaragariza icyizere bamufitiye, bakaba baramutoreye kuyobora Manda ya kabiri m’Urugaga.

Avuga ko mu by’ukuri ari Manda, yizera ko afatanyije na bagenzi be bazabyaza umusaruro mu buryo bugaragarira buri wese.
Agira ati “ n’ubusanzwe hakozwe byinshi. Tuzakomereza aho twari tugeze , tukazarushaho guteza imbere Urugaga n’abarugize. Hari uguhugura abanyamuryango mu bikorwa bitandukanye, ari nako bongererwa ubushobozi n’ubumenyi.
Hari kandi Kubakorera ubuvugizi, Kubategurira ingendoshuri kugira ngo babashe guhura na bagenzi babo bo mu mahanga ya kure, buri wese yigire ku wundi , bityo habeho kwiyungura ubumenyi n’ibitekerezo mu byo bakora bya buri munsi.
Ikindi ni uko hariho no gukomeza kubashishikariza gukunda umurimo, banubahiriza amabwiriza na gahunda za Leta y’u Rwanda n’ibindi.
Ku bigendanye no kumenya niba hari Ikigega cy’ingoboka cyaba gihari, kikaba gishobora kunganira umunyamuryango wahura n’ikibazo nk’icyo mugenzi wabo Hadji, wacururizaga mu Ntara y’amjyepfo waje guhomba ndetse ibye bigatezwa cyamunara, Bwana Robert Bapfakurera, avuga ko hari benshi mu bikorera nabo bagiye bahura n’icyo kibazo.
Gusa avuga ko ntawakagombye kwiheba cyangwa se ngo acike integer, kubera ko mu bucuruzi ari ibisanzwe ko umuntu yunguka cyangwa se agahomba iyo hatabayeho kuba maso.

Ni muri urwo rwego, asaba abacuruzi n’abanyenganda kujya bategura imishinga yabo neza, bagakora ibigendanye n’ubushobozi bafite kugira ngo babibyaze umusaruro bishyure neza inguzanyo za Banki batagonganye nayo, bagaharanira kunguka aho gukorera mu gihombo.
Avuga ko igihe cyose uriya mucuruzi Hadji yagana Urugaga agasobanura ikibazo cye, hari uburyo yagirwamo inama bikaba byamufasha kongera kubyutsa umutwe wo gukomeza ibikorwa bye by’ubucuruzi kugira ngo abashe kubona ubwishyu nk’uko yabiteganyaga.
Ku bigendanye n’ikibanza kigomba kubakwamo ahazajya hakorerwa Expo kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko n’ubwo hanyuzemo icyorezo cya Covid 19 cyashubije inyuma ibikorwa bimwe na bimwe, abantu batagombye kurambirwa kubera ko mu bihe bya vuba, ibikorwa by’ubwubatsi ngo biraba bitangiye kugira ngo abikorera bajye babona aho bamurikira ibikorwa byabo bisanzuye kurushaho.
Bwana Robert Bapfakurera, asoza asaba abikorera bagenzi be, gukomeza kurangwa no gukora banoza imirimo yabo neza, ari nako bagendera ku ikoranabuhanga rigezweho.
Arabasaba gukomeza gukorera hamwe mu bwisungane kugira ngo utazi ikintu iki n’iki, akigire kuri mugenzi we, bikazabafasha kugirana urukundo ibihe byose, bityo Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rukomeze rube igicumbi cyo guteza imbere abarugize.
Robert Bapfakurera uyoboye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ni umwe mu banyemari bamaze kwandika izina mu Rwanda, bitewe ahanini n’ishoramari mu bigendanye n’amahoteli, gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, ubwubatsi bw’amazu n’ibindi.
Muri uyu mwaka wa 2022 nibwo yongeye kugirirwa icyizere na bagenzi be, ubwo yatorerwaga kuyobora Manda ya kabiri. Ni nyuma yo kugaragaza ubushake n’imbaraga muri manda yari ashoje we na bagenzi be, n’ubwo hari mu bihe bitari byoroshye bya Covid 19.
igisabo.rw/