Bugesera : Umurenge wa Rilima wibarutse imiryango 10 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

admin
5 Min Read

Ni abagabo n’abagore bibumbiye mu miryango 10 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko  bamaze gusezeranira Imbere y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 24 Nzeri 2022 Intero ya bose ikaba yabaye ivangamutungo risesuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Oscar Murwanashyaka avuga ko bamaze ukwezi bategura banigisha abamaze gusezerana kugira ngo bagere ku isezerano bahawe bazi neza Icyo bakora ari nako biyemeza kuzabana akaramata barera abana babo neza bacunga n’umutungo wabo biyemeje kuzahuriza hamwe.

Murwanashyaka Oscar Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima

Agira ati ” iyi ni gahunda ya Leta,  bikaba no mu mihigo yacu nk’Umurenge gufasha abaturage kugira ngo babane barasezeranye imbere y’amategeko  kuko bibafasha kubana bizihiranye nta rwikekwe, bakavanga umutungo waba uwo buri wese yari afite ku giti cye n’uwo bashakiye hamwe. Aba basezeranye ni ikiciro cya mbere kuko mu kwezi gutaha tuzasezeranya Indi miryango iri gutegurwa n’ababishinzwe, abasezeranye ni abagaragaje ubushake bwihuse n’abandi ni vuba cyane ko twabaruye abagera kuri 62 mu murenge wose babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.”

Murwanashyaka Oscar, yishimira ko n’ubwo hari abari bakigaragara mu murenge wa Rilima babana mu buryo butemewe n’amategeko, ko muri rusange nta kibazo cy’ubuharike gihari ku buryo nta muntu ukiri muto wasangana abagore   babiri uretse nk’abasaza nabo ngo babashatse cyera.

Asaba abashobora kuba bacikanwe kwihutira kwimenyekanisha mu midugudu yabo kugira ngo nabo bazongerwe mubazasezeranywa mu minsi ya vuba.

Abasezeranye bakurikiranye inyigisho n’impanuro z’Umuyobozi w’Umurenge

Umwe mu bishimiye  kuba yasezeranye n’umufasha we bamaranye imyaka 10 ni uwitwa Ndabakenga Francois wo mu Kagari ka Nyabagendwa. Avuga ko kuba asezeranye n’umufasha bamaranye imyaka 10 bakaba bafitanye abana bane ari ishema rikomeye mu rugo rwabo kuko abana babo bagiye kubandikwaho mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakaba bavanze umutungo ku buryo umwe adahari undi yasigara ku rugo nta ngingimira n’abana bakagira uburenganzira bwose bakenera ku babyeyi babo n’igihugu muri rusange.

Uyu Ndabakenga ibyo gushimishwa n’isezerano rye imbere y’amategeko abihuriyeho n’umufasha we Uwimana Donatha uvuga ko kubwe yaramaze imyaka 10 yose asa n’ubayeho mu buraya n’ubwo bwose babyaranye abana bane.

Agira ati” ndashimira Leta idusezeranyije. Mu by’ukuri sinari ntuje kuko n’ubwo umugabo tubyaranye kane sinamwitaga uwanjye kuko yagendaga nkagira impungenge ko yakwishakira undi. Guhera uyu munsi ni uwanjye, dusezeranye kubana  akaramata tugiye gukomereza aho twari tugeze twiteze imbere mu rwa twembi.

Ndabakenga Francois n’umufasha we Donatha basezeranye nyuma y’imyaka 10 babanye

Uwimana Donatha asaba bagenzi babo bakibana mu buryo butemewe gutera intambwe bakagera ikirenge mu cyabo cyane ko Ubuyobozi bubibafashamo mu buryo bushoboka bwose.

Mu bandi basezeranye imbere y’amategeko harimo Dusengimana Lucie wari umaze umwaka umwe gusa abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko.

Dusengimana Lucie yaramaranye n’Umufasha we igihe cy’ umwaka badasezeranye

Avuga ko babanye mu gihe cya Covid 19 aho bitabashobokeye gutunganya imihango yose isabwa abashakana mu buryo bwemewe n’amategeko. Cyakora ashimira Imana cyane imugejeje kuri uyu munsi asezeranye kubana n’umufasha we mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo abwira umugabo we ko azakomeza kumwerera imbuto uko abyifuza. Kimwe n’abamubanjirije, asaba abashobora kuba babana mu buryo butemewe kwihutira ku bikora kuko uretse ngo no kuba bigaragaza urukundo bafitanye, bibafasha kwirinda urwikekwe no kutizerana.

Umwe mu bayobozi b’Utugari bagize uruhare mu gukangurira imiryango ibana mu buryo butemewe kwihutira gusezerana ni Madame Laetitia Murebwanayo uyobora Akagari Akabeza.

Madame Leathitia Murebwanayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza

Avuga ko mu Kagari ke mu bantu 10 basezeranye mu murenge, harimo abagera kuri bane bo mu Kagari ayoboye, bakaba barifashijije ba Mutwarasibo n’abayobozi b’imidugudu mu bukangurambaga bwo gushaka iyo miryango yabanaga bitemewe ku buryo mu kiciro gutaha hari abandi batandatu nabo bari gutegurwa bazaserana.

Agira ati “icyo nabwira abasezeranye n’ababyitegura ndetse n’abatarabyitabira ni uko kubana musezeranye imbere y’amategeko  bibafasha gucunga umutungo neza mufatamyirije hamwe, mu gihe iyo mutasezeranye, iyo havutse intonganya kenshi umugabo abyikubira ngo nta kintu umugore yazanye.”

Asoza yishimira igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima kuko kigamije gufasha cyane abaturage kuba mu ngo zizira umwiryane n’amakimbirane ahubwo bakaba bagomba gukora bashyize hamwe ari nako biteza imbere bashyigikiwe n’urubyaro rwabo.

Ibiro by’umurenge wa Rilima

Umurenge wa Rilima wasezeranyije imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera.

Ni Umurenge ugi zwe n’Utugari 5 n,imidugudu 44, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko basezeranyije imiryango 10 yagaragaje umuhate mwinshi mu kubyitegura,  mu ntangiriro y’ukwezi gutaha kwa cumi hakazasezerana ikindi cyiciro cy’abari ba babaruwe 62, Kandi ngo igikorwa kizakomeza no mu bihe bitaha kugira ngo hatagira uwacikanwa

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *