Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Centrafrique rwatesheje agaciro umwanzuro uherutse gufatwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra wo gushyiraho Komite yo gutegura itegeko Nshinga rishya.
Ni umushinga umaze iminsi utavugwaho rumwe aho amashyaka adashyigikiye Faustin-Archange Touadéra amushinja gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu.
Urukiko rwavuze ko ubusanzwe umwanzuro wo kuvugurura Itegeko Nshinga ukwiriye kubanza kwemezwa na Sena mu gihe icyo gihugu kitarashyiraho Urwego rw’Abasenateri.
Tariki 12 Kanama nibwo Perezida yatangaje ko hagiye kubaho referandumu yo guhindura Itegeko Nshinga. Tariki 26 Uko kwezi hashyizweho Komite y’abagombaga gukora ako kazi ko gutegura Itegeko Nshinga rishya.
Ntabwo amashyaka atavuga rumwe na Leta yabyemeye ari nayo mpamvu bahise bitabaza urukiko.
Mu Ukuboza 2020 nibwo Touadéra yatorewe manda ya kabiri ku majwi 53,16 % nubwo abatavuga rumwe na Leta babyamaganye.
Urukiko rwatesheje agaciro umwanzuro Perezida yari aherutse gufata wo kuvugurura Itegeko Nshinga