Imiryango isaga 600 y’abari basigaye muri Kangondo na Kibiraroahazwi nka Bannyahe bari kwimurwa kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022.
Kuva mu gitondo cyo kuwa kane saa munani z’ijoro abatuye mu midugudu ya Kibiraro I na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama aho leta yagenye ko abahatuye bagomba kwimurwa hagoswe n’abashinzwe umutekano, nta muntu uhinjira cyangwa ngo asohoke.
Abapolisi benshi barimo abakomeye bitwaje intwaro baraboneka ku mpande zose zinjira muri aka gace babuza uw’ariwe wese gusohoka cyangwa kwinjira.
Bamwe nyuma yo kubona izi mbaraga zakoreshejwe mu kwimurwa,babwiye itangazamakuru ko nta kundi babigenza baremera bakarengana bakagenda.
Abatarabona inzu mu Busanza baribaza amerekezo yabo mu gihe abapangayi bo bavuze ko bagowe no kubona aho kuba kuko nta n’itike ibageza iwabo bafite.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwali ati ’Abantu barimo kwimuka ku bushake bwabo bakerekeza mu mazu twabubakiye mu Busanze.Tumaze iminsi twarabateguje.Ntawe utari bugire ubushake [bwo kwimuka],twarabibabwiye kenshi barabariwe igihe cyabo cyarageze.Twaraganiriye buri wese afite ubushake.Turifuza ko ku cyumweru bazumvira misa mu Busanza bakava hano hantu.”
Ku kibazo cy’abapangayi,Madamu Umwali yagize ati “Abapangayi tumaze iminsi twarabibabwiye barabizi.Twabicishije mu itangazamakuru,nta muntu n’umwe uyobewe ko kuza gukodesha ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga atari byo.Bamaze iminsi babizi twabahaye igihe gihagije.”
Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage babwiwe kenshi ko bazimuka ariyo mpamvu bagomba kwimuka vuba na bwangu.
Ubu mu Busanza hari abaturage basaga 650 bahatuye ndetse hari ibikorwa remezo bitandukanye ariyo mpamvu ubuyobozi buvuga ko abahimurirwa nta kibazo bahagirira.
Abaturage bavuze ko bakupiwe amazi n’umuriro ariko ubuyobozi bw’akarere bwabihakanye ndetse bwahakanye ko ntawe uri kubuzwa kwinjira cyangwa gusohoka nyamara n’itangazamakuru ryahageze ryagowe no kwinjira.