Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuturage w’Umunya Uganda witwa Justine Owor, wari waraje mu munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihirijwe i Kibeho tariki 15 Kanama 2022, akaza kubura, yabonetse ari muzima, ariko yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma ajyanwa mu bitaro i Ndera.
Polisi ivuga ko yamenyeshejwe ku itariki 16 Kanama 2022, ko Justine Owor yaburiwe irengero ubwo bari mu mutambagiro wa Kiliziya Gatolika, wabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryo kuri uyu wa Mbere rigira riti “Owor yaje kuboneka mu mihanda y’Umujyi wa Kigali yabuze amerekezo, abaganga baje gusanga afite ikibazo cyo mu mutwe, akaba kuri ubu arimo kwitabwaho mu Bitaro by’Igihugu bya Caraes Ndera”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration and Emigration) babimenyeshejwe, bakaba bazafasha Owor gusubira mu muryango we.