20 km de BUGESERA igiye kujya ihuzwa n’Umunsi Mukuru wo Kwibohora buri mwaka

admin
7 Min Read

Ni ibyasabwe na Bwana Gasore Serge Umuyobozi Mukuru wa Fondasiyo  yamwitiriwe  ikorera mu mu  Karere ka Bugesera, ari nayo itegura ikanashyira mu bikorwa isiganwa  rizenguruka Akarere ka Bugesera ku maguru ndetse n’amagare, ibyaje guhabwa umugisha n’Abayobozi bakuru bari bitabiriye igikorwa kuri iki cyumweru Tariki ya 03 Nyakanga 2022 i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Iki igikorwa ngarukamwaka  kitabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera no hanze yako, bakaba barasiganwaga  ku maguru ndetse no  kumagare asanzwe atari ayababigize umwuga.

Abitabiriye irushanwa  baranzwe no kuzenguruka  ibice bitandukanye by’Akarere,  abitwaye neza  muri bo  bakaba barahawe ibihembo bitandukanye  byagiye bitangwa ahanini  na bamwe mu bafatanyabikorwa ba  Fondasiyo Gasore Serge n’Akarere ka Bugesera muri rusange.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe kinarebwa n’abaturage batari bake bo mu Karere ka Bugesera, na cyane ko byahuriranye no kumurika ibyagezweho n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere  “DJAF” barimo nka MTN Rwanda, Inganda z’Amazi ya JIBU , Hotel la Palisse n’abandi benshi bo m’Urugaga rw’abikorera “ PSF”, hanatahwa ku mugaragaro inyubako nshya y’ibikorwa by’abashoramari b’Akarere BIG (BUGESERA INVESTMENT GROUP),  inzu ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 400, hatabariwemo agaciro ku ubutaka bw’ikibanza yubatsweho kubera ko babuhawe n’Akare nk’uruhare rwako mu gushyigikira abikorera.

Bwana Gasore Serge ugira uruhare  runini  mu gutegura  amarushanwa yitiriwe 20 km de Bugesera,  avuga ko Siporo muri rusange  ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu,  ari nayo mpamvu   kuyishoramo imbaraga ngo ukanayikundisha abandi,  ari umusanzu ntagereranwa uba uhaye abantu,  kugira ngo barangwe n’ubuzima bwiza buzira umuze,  bitabasabye ikindi kiguzi uretse  imbaraga zonyine bifitemo ubwabo.

Bwana Gasore Serge utegura 20 Km de Bugesera

Avuga ko yishimira ko irushanwa rimaze kuba ubukombe, akishimira ko  ritangira  rikanasozwa uko bikwiriye, rikitabirwa n’abakunzi ba siporo batandukanye n’ubwo  bwose mu myaka ibiri ishize,  ritabashije kuba bitewe na Covid 19 yari yabaye kidobya.

Agira ati “iri ni irushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu n’ubwo bwose  mu myaka ibiri ishize ritabashije kuba,  bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19,  cyari cyashubije ibintu byinshi inyuma na Siporo yacu irimo.

Muri make navuga ko icyatumye irushanwa ry’uyu mwaka rishyirwa kuri aya matariki atangira ukwezi kwa karindwi, ni uko twari turi gusoza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  twinjira mu minsi mikuru yo kwibohora.  Byabaye  ngombwa ko dutegura iyi  20 Km de Bugesera, kugira ngo dutarame  ari nako twifatanya n’abafatanyabikorwa bari kumurika ibyo bagezeho, tukaboneraho no kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28  kuwa 04 Nyakanga 2022.

Bwana Gasore Serge,  avuga ko muri rusange yishimira uburyo  igikorwa cya 20 Km de Bugesera 2022 cyagenze neza,  cyane ko cyatangiriye igihe, kitabirwa n’umubare w’abantu benshi ,  baba abasiganwe ku maguru n’abo ku magare.  Abatsinze bahembwe neza kandi abafatanyabikorwa benshi babigizemo uruhare mu buryo bugaragara,  bityo agashimangira ko buri mwaka, irushanwa rizajya rihuzwa n’itariki yo Kwibohora kugira ngo bakomeze gushyigikira ibyagezweho bikeshejwe Ukwibohora kw’abanyarwanda kuwa 04 Nyakanga mu 1994

Madame REHEMA Uwamahoro uhagarariye abacuruzi b’ amazi ya JIBU mu Rwamda

Umwe mu bafatanyabikorwa ba Fondasiyo Gasore Serge n’Akarere ka Bugesera muri rusange Madame REHEMA UwamahoroUhagarariye abacuruzi b’inganda z’amazi ya JIBU mu Rwanda, avuga ko bashimira igikorwa kiza gitegurwa na Fondasiyo Gasore Serge,  kigamije  guteza imbere Siporo n’umuco no guharanira ubumwe n’ubwiyunge,  ndetse  ashima n’uburyo Akarere ka Bugesera kagira uruhare mu gukorana n’abafatanyabikorwa bako,  n’Inganda zikora amazi ya JiBU zirimo.

Avuga ko  nka JIBU, bazakomeza gukorana n’Akarere ka Bugesera mu urwego rwo gushyigikira  iterambere ryako,  harimo n’umuco na Siporo cyane ko iri mu bifasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza , ari nabwo  inganda z’amazi ya JIBU ziharanira   igihe cyose.

Madame REHEMA UwamahoroAsoza ikiganiro,  amara impungenge, abumvise ko hari inganda za JIBU zafunzwe,  ko ari nta gikuba cyacitse cyane ko  bafite inganda ngo zigera kuri 57 mu gihugu hose,  eshatu  zonyine zikaba arizo zagize ikibazo nacyo kidakanganye,  kuko  harimo nko kwagura inyubako zazo ,  ibyo bategetswe na FDA bakaba ngo  bari kubikemura neza  mu minsi mike bakazaba barabisoje.

Avuga ko muri  rusange  amazi yose  y’inganda za JIBU mu Rwanda,  akomeje kuba nta makemwa,  akaba ari ayo kwizerwa na buri wese nta kuko  nta kibazo na gito afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko yishimiye uburyo irushanwa  rya 20 Km de Bugesera ryateguwe kandi rikanasozwa neza hamurikwa ibyagezweho n’abafatanyabikorwa b’A karere ,hakanatahwa inyubako y’abashoramari izabafasha gukomeza kwiteza  imbere.

Bwana Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Agira ati “ ibi ni ibagaragaza uruhare abikorera bagira mu kuzamura igihugu,  bagamije kunganira ibikorwa bya Leta. Akarere ka Bugesera kari gutera imbere kagana mu byiza birimo Ikibuga Mpuzamahanga, Ishuri mpuzamahanga ry’ubuhinzi, Uruganda rw’amazi rw’ikitegerezo n’ibindi, ariko ibyo  byose bikaba ari  ibikorwa bya leta.  Kuba rero abikorera babashije kuzuza iyi nzu yo urwego nk’urunguru,  ni ibigaragaza ubufatanye bukomeye buri hagati y’abikorera na Leta.

Agaruka kuri Siporo yakozwe,  Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,  avuga ko hakwiye kwishimirwa ko Urubyiruko rwinshi rwo mu Karere ka Bugesera rukomeje kugaragaza impano zibarimo,  cyane ko nk’abakobwa batwara amagare,  bafite ikipe  ikomeje kwitwara neza mu marushnwa yo mu gihugu no hanze yacyo.

Ikindi avuga,  ni uko Akarere ka Bugesera ngo kabonekamo  umubare mwinshi w’abagore batwara amagare, bikaba bigaragaza umuco wo kwitinyuka ubaranga,  kuburyo ugiye mu kazi  yitwara ku igare, yarwara akijyana kwa muganga,  cyangwa umwana n’umugabo barwara akaba ariwe ubagezayo,  bikaba ngo ari ibyo kwishimirwa.

Gasore Serge ushimirwa ibikorwa byo gufasha abantu kwitabira Siporo no kuyikunda, abicishije muri 20 Km de Bugesera, ni umwe mu barinzi b’igihango bashimiwe n’umukuru w’igihugu kubera uruhare yagaragaje mu kunwanisha abanyarwanda.

Igikorwa kiswe “20 Km de Bugesera” ategura buri mwaka,  ni ku nshuro ya  ya 5 kibereye muri ako Karere.  Mu myaka ibiri ishize nticyabashije  kuba, bitewe n’icyorezo cya Covid 19.

 Iri ni irushanwa  rikomeje kugaragaza impano nyinshi mu rubyiruko,  ari nayo mpamvu  rishyishyigikiwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye,  ari abo mu nzego bwite za Leta,  ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Inganda z’amazi ya JIB umufatanyabikorwa w’imena w’ Akarere ka Bugesera
Mu imurikagurisha ibiribwa byahinzwe kijyambere byarigaragayemo
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *