Côte d’Ivoire: Minisitiri w’intebe yeguye Guverinoma ihita iseswa

admin
1 Min Read

Minisitiri w’Intebe Patrick Achi wari ukuriye guverinoma ya Côte d’Ivoire yeguye, mu gukorwa cyari cyitezwe kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2022.

Inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Alassane Ouattara, kuri uyu wa Gatatu yemeye ubwengure bwa Minisitiri w’Intebe Achi.

Yemeje ko Guverinoma nshya hamwe na Minisitiri w’Intebe uzaba uyikuriye bazatangazwa mu cyumweru gitaha.

Perezida Ouattara yatangaje ati “Hagamijwe kongerera imbaraga imikorere ya Guverinoma no guhangana n’ibibazo by’ubukungu isi irimo guhura nabyo, nafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’abaminisitiri bagize guverinoma.”

Yavuze ko ibikorwa bya Guverinoma bigiye kwibanda cyane ku kwita ku busugire bw’imibereho y’abaturage n’umutekano.

Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n’abantu 41, barimo abaminisitiri 37 n’abanyamabanga ba leta 6. Ntabwo umubare mushya uratangazwa.

Iki cyemezio gifashwe mbere y’icyumweru kimwe ngo Perezida Ouattara ageze ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko i Yamoussoukro, mu gikorwa giteganyijwe ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.

Ni inama ubundi itangarizwamo ibyemezo bikomeye, ku buryo hitezwe byinshi ku byemezo umukuru w’igihugu azashyira ahagaragara.

Hari abavuga ko Patrick Achi ashobora guhita agitwa visi Perezida, umwanya ugiye kumara imyaka ibiri utarimo umuntu. Uwawuherukagaho ni Daniel Kablan Duncan weguye mu 2020.

Patrick Achi yabaye Minisitiri w’Intebe muri Gashyantare 2021.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *