Perezida Kagame yateye igiti cy’ubucuti muri Zambia

admin
2 Min Read

Mu ruzinduko yagiriye muri Zambia, Perezida Paul Kagame yateye igiti gishushanya ubucuti bukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.

Kuva kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yagiriye muri Zambia uruzinduko rw’iminsi ibiri. Ku ikubitiro rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.

Ku munsi wa kabiri, Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’agace ka Victoria Falls na Mukuni Big 5 Safaris.

Ni ahantu hakurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu, ku buryo bashobora gutemberana nazo.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko banasuye ikiraro kiri ku mupaka uhuriweho wa Kazungula (Kazungula One-Stop Border Post), cyubatswe ku mugezi wa Zambezi, hagati ya Zambia na Botswana.

Ni ikiraro kiri ku mupaka byombi byuzuye bitwaye miliyoni $259, byubatswe mu gace gakomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, kuko ari naho ibyo bihugu bya Botswana na Zambia bihurira na Namibia na Zimbabwe.

Perezida Hichilema yanditse kuri Twitter ko Zambia ari igihugu gihura n’ibindi, aho uyu mupaka uhuriweho wa wa Kazungula uhuza ibihugu bine, ukoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi muri Afurika y’Amajyepfo.

Yakomeje ati “Twateye ibiti ku kiraro bishushanya ubucuti hagati ya Zambia n’u Rwanda.”

Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kandi agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria, ari iruhande rw’igisamangwe.

Ni icyanya cyatangijwe mu 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n’intare n’ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n’inzovu. Umuntu ashobora gutemberana n’inzovu imuhetse mu mugongo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *