Iyi ni imvugo igarukwaho inshuro nyinshi na Bwana Ndagijimana Cryiaque Umuyobozi wa Koperative TUBANE HAFI y’urubyiruko rw’abatwara abagenzi kuri za Moto bazwi nk’aba Motari bakorera i Remera, uvuga ko Koperative yabo uretse no kubonera bamwe mu bayigize za Moto nshya zabo, ibigezweho muri kino gihe, ari ukububakira amazu aciriirtse ariko meza bazajya bishyura buhorobuhoro uko bagenda bongera ubushobozi mu byo bakora.
Ni Koperative y’aba Motari ikorera mu murenge wa Remera ahazwi nko mu Ruturusu, nyuma y’uko tubwiwe na bamwe mu bayigize ibyo bamaze kugeraho babikesheje ugushyira hanwe no kumvikana muri byose , twaganiriye na Bwana Ndagijimana Cyriaque, Umuyobozi wabo maze atubwira ko ibyo aba Motari bavuga, ari ukuri kandi ko muri TUBANE HAFI hari aho bamaze kuva n’aho bageze hakwiriye kwishimirwa na buri wese.

Bwana Ndagijimana Ceyaque Umuyobozi wa Koperative TUBANE HAFI
Agira ati ” Koperative yacu imaze imyaka 5 ivutse kuko yashinzwe muri 2016 ibona ubuzima gatozi muri 2017, igizwe n’abanyamuryango 905, intego y’ibanze twihaye kuva mu ntangiriro bikaba ari ugushyirahamwe tutiganda, tugashaka icyaduteza imbere ariyo mpamvu nk’abanyamuryango bagera kuri 20 muri twe bamaze kubonerwa Moto zabo nshya, hifashishije imigabane n’imisanzu bagenda batanga. ikigezweho muri kino gihe rero, tukaba twaramaze no kugura ibibanza hariya i Kabuga kugira ngo byibura buri mu Motari azagire inzu muri Kigali n’ubwo yaba iciriritse bwose.”
Bwana Cyriaque avuga ko ubu bamaze kubona abagera ku 182 bazubakirwa mu kiciro cya mbere kibanza, ariko n’abandi bakazajya bakurikiraho uko ubushobozi buzajya buboneka ku bufatanye bwa Banki bakorana kugira ngo umwuga w’ubu Motari ukomeze ube umwuga koko wagirira uwukora akamaro ntazatahire gutwara ngo akomeze abe mu bukode kandi ibyo akora bimwinjiriza buri munsi.
Uretse ibyo guteganya kubakira Abamotari inzu ziciriritse, Bwana Ndagijimana avuga ko bafatanyije na zimwe mu nganda n’ibigo by’ubucuruzi bya hano mu Rwanda bafashije bamwe mu ba Motari kwibonera ibkoresho bari bakeneye iwabo murugo birimo Matela, ama Television, za Gaz, Amashyiga ya kijyambere bifite agaciro ka Miliyoni cumi n’umunani(18,000,000 Frw) iyo gahunda kandi ngo ikaba igikomeje ariyo mpamvu basaba abatamara kwishyura kubikora vuba kugira ngo n’abandi bagerweho n’amahirwe nkayo.
Ku birebana n’isambu yaguzwe igamijwe gucibwamo ibibanza byo kububakira Umudugudu ugezweho, avuga ko bamaze kubona ubutaka bwa 1/2 cya Hegitari ariko mu minsi iri imbere ngo hakazaba habonetse ikindi gice cyayo, kugira ngo habe hubatswe amazu byibura kuri Hegitari yose, agaciro cy’inzu imwe izubakirwa umu Motari kakazaba kageze kuri Miliyoni 7,5 (7,500,000 Frw).

Abagize Koperative bahabwa ibikoresho n’ibigo by’ubucuruzi
Ku bigendanye n’ibisabwa Umunyamuryango wa TUBANE HAFI kugira ngo yinjiremo, Bwana Ndagijimana avuga ko bamusaba kuba afite Categorie yo gutwara Moto, ari Inyangamugayo kandi yiyemeje gukorana n’abandi yubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ya Koperative, hanyuma agasabwa Umugabane shigiro w’ibihumbi 25(25,000 Frw) agamije kuzamura ibikorwa bya Koperative ndetse n’umusanzu wa buri kwezi w’ibihumbi 5(5,000 Frw), bakamwishyuriramo 1500 Frw y’ubwizigame bwa Ejo heza, andi akaba ariyo yifashishwa mu bikorwa bya buri munsi bya Koperative nko kwishyura abashinzwe umutekano wa Koperative, ubukode bw’inzu, abakozi n’ibindi.
Kuri iki cya Ejo heza, agasaba abanyamuryango kujya bibuka gukanda *506# kugira ngo babashe kubona uburyo imisanzu yabo igezwa aho igenewe kandi buri ihe.
Ku bigendanye n’imikoreshereze ya Mubazi itaravuzweho rumwe n’aba Motari batandakanye, Bwana Ndayambaje avuga ko atiyumvisha impamvu aba Motari baba aribo badashaka kugendana n’iterambere rikoreshwa mu gihugu mu gihe mu ma Service atandukanye nta kigikorwa ritifashishijwe.
Avuga ko hashobora kuba hari abatarabashije kumva akamaro ka Muabazi ariko kuri we ngo ni igisubizo kuri bose kuko Banki zigiye kujya zibaguriza zigendeye ku makuru zizahabwa na Mubazi.
Yizeza aba Motari ko Leta n’inzego zibishinzwe ziri kunoza uburyo bwo kuyikoresha akabasaba kuzayikoresha ari benshi kuko umusaruro itezweho ari mwinshi kurusha uko bamwe babyibeshyagaho.
Ku bigendanye n’ingorane Koperative yaba ihura nazo, avuga ko muri kino gihe kimwe n’ahandi henshi Covid 19 yashubije ibintu byinshi inyuma no ku ba Motari bikaba byarabagizeho ingaruka nyinshi, kubera ko ahanini batakibasha gukora inama rusange ngo bungurane ibitekerezo kurushaho.
Gusa avuga ko bahisemo kujya bakora amasibo y’abantu 10 bashobora kuza ku biro bya Koperative bakaganira n’Ubyobozi bakajya inama bibaye ngombwa, kubishya n’ibyakorwa muri Koperative n’ubwo ngo abitabira muri ubwo buryo ari bake.

Bimwe mu bikoreshwa byahawe abamotari
Bwana Ndagijimana Cyriaque , asoza ashimira abanyamuryango umwete n’umurava bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi ariko akabasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza n’amategeko ya Koperative uko bigomba. Asaba abafite ibibazo kujya babigaragaza hakiri kare kugira ngo ibyo abayobozi babo batabashije kubonera umuti bishyikirizwe izindi nzego nazo zishake umuti ukwiriye.
Asaba abahabwa za Moto cyangwa ibindi bikoesho bahabwa n’inganda n’ibigo by’uubcuruzi kujya bishyura hakurikijwe amasezerano bababa basinye kugira ngo n’aba ndi bajye babasha kugerwaho n’amahirwe bityo Koperative ikomeze ngo itere imbere.
Koperative TUBANE HAFI ni imwe mu ma Koperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto mu mujyi wa Kigali. Ikorera mu murenge wa Remera, ahazwi nko mu Ruturusu. yashinzwe muri 2016 ibona ubuzima gatozi muri 2017. Ni Koperative Ibumbiye hamwe abanyamuryango bagera kuri 905.
Abayigize n’Ubyobozi bwayo muri rusange, bakavuga ko intego bashyize imbere ya byose ari uko buri mubyamuryango wabo wese yarangwa n’imibereho myiza ndetse n’umuryango we babikesheje umwuga wabo.
Abashaka ibindi bisobanuro ku mikorere n’ibikorwa bya Koperative TUBANE HAFI bahamagara kuri 0782385486

