Barahugurirwa kumenya gukora Inkuru zicukumbuye by’ukuri

admin
2 Min Read

Ni bamwe mu banyamakuru basanzwe bakora Inkuru zicukumbuye bateraniye mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kubongerera ubumenyi mu byo bakoraga.

Aya mahugurwa muri rusange nk’uko asobanurwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ, ni ugufasha Abanyamakuru kumenya gutandukanya inkuru zisanzwe n’izicukumbuye zigamije kuvuga no gutangaza bimwe mu bikorerwa mu gihugu no ku isi muri rusange.

Bwana Emmanuel Habumuremyi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry”abanyamakuru mu Rwanda ARJ yansabye abahugurwa gukurikirana neza inyigisho kugira ngo bazasoze bagaragaza umusaruro n’ikinyuranyo kigendanye n’uko bari basanzwe bakora.

Mu mpaka ziri kugirwa n’abahugurwa ziragaragaza bimwe mu bibazo Abanyamakuru bahura na byo kenshi kugira ngo inkuru bakurikirana zibashe kugendana n’ibimenyetso by’inkuru bari gutegura, uko bimwe amakuru ari nako bashishikarizwa gukora buri gihe kinyamwuga bagendeye ku bimenyetso by’ibyo bandika cyangwa bavuga mu bitangazamakuru bakorera.

Aya mahugurwa ahuje Abanyamakuru 20 basanzwe bandika inkuru zicukumbuye, biteganyijwe ko azamara iminsi itatu kuva kuwa 25 kugera kuwa 27 Mutarama 2022, abahugurwa bakaba bagaragaje inyota n’ubushake bwo kugaragaza ko amahugurwa yaziye igihe kandi bayatezeho umusaruro ufatika.

Uretse aya mahugurwa agendanye no gukora inkuru zicukumbuye hakaba hari n’andi ahuje Abanyamakuru bandi agamije kubafasha kugera ku nkuru no kuzikora hashingiwe ku bimenyetso.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *