Ubufatanye bwa Rayon Sports na Tomtransfers birahesha agaciro impande zombi

admin
4 Min Read

Mu rwego rw’ubufatanye, Sosiyete ya Tomtransfers ikora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo gucuruza imodoka zikorerwa ku Umugabane w’Uburayi yahaye  imodoka ebyiri nto zo mu bwoko bwa Suzuki Swift Ikipe ya Rayon Sports zifite agaciro kangana na Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda(15,000,000Frw), kuri uyu wa mbere Tariki ya 15 Ugushyingo 2021,  impande zombi zikaba zasinyanye amasezerano y’umwaka umwe w’ubufatanye  ariko ashobora kongerwa.

Ni Amasezerano  y’ubufatanye yasinyiwe mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Niboye aho sosiyete ya Tomtransfers isanzwe ifite Ikicaro gikuru.

Umuyobozi w’Umuryango(President) wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, avuga ko imodoka bahawe na Tomtransfers bishimira ko zizabafasha mu kazi ka buri munsi kandi ko bazitezeho umusaruro.

Agira ati “Mu masezerano twagiranye, harimo ko tuzajya twamamaza ibikorwa bitandukanye bya Tomtransfers dukoresheje imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, no mu mikino itandukanye aho tuzajya tumanika ibirango(banners) bya Tomtransfer mumikino rayon sports izaba yakiriye kugira ngo irusheho kumenywa n’abakunzi benshi ba Ruhago by’Umwihariko Abafana b’Ikipe ya Rayon Sport.

Turishimira cyane ko ku bufatanye bw’impande zombi izi modoka ebyiri twahawe zizadufasha mu gukomeza kubaka Umuryango wa Rayon Sports. ubwo tuzaba twazanye abakozi mu minsi iri imbere ndetse tukazanakenera n’izindi uko ibikorwa n’akazi bigenda byiyongera

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, avuga  ko imodoka bahaye Umuryango wa Rayon Sports biciye mu Ikipe yawo y’umupira w’amaguru ya Rayon Sports zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000 Frw) bityo  anasobanura impamvu yatumye binjira mu mikoranire nayo.

Agira ati ” ntabwo ari izi modoka gusa turacyari kuganira no ku yindi mikoranire.  Mu byukuri twahisemo gukorana na Rayon Sports kubera ko tuzi neza ko  ari umuryango mugari, twarebye nezadusanga  ari umuryango koko kandi umaze kwiyubaka. Ni muri urwo rwego twishimiye kuba  abafatanyabikorwa nabo kandi twahisemo neza. Ikindi twavuga ni uko imodoka ebyiri twabageneye, ubusanzwe zifite agaciro ka Miliyoni cumi n’eshanu y’u Rwanda.(15,000,000 Frw).”

Bwana Ngiruwonsanga Jean Damascene,  avuga ko muri ubwo bufatanye, Tomtransfers  ahagarariye  izajya yifashisha abakinnyi ba Rayon Sports mu kwamamaza ibikorwa byayo mu gihugu hose  hakaba hari n’ubundi buryo bagitekereza bagomba kuzajya bakorana nayo burimo nkorohereza abafana bayo kugura imodoka muri Tomtransfer ku giciro cyo hasi ugereranyije n’abandi basanzwe.

Tomtransfers ni Sosiyeti y’Ubcuruzi, ikora imirimo itandukanye, uretse gucruza imodoka mvaburayi z’ubwoko butandukanye, ifite ahafatirwa amafunguro ho mu rwego rugezweho ndetse n’ibinyobwa, Alimentation, amazu yo gucumbikamo(Appartements), Igarage, n’ibindi.

Ni Sosiyeti imaze imyaka igera kuri  itatu ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda cyane ko  yari isanzwe ikorera mu gihugu cy’u Bubiligi. Ikaba yarashinzwe na Bwana Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba ku umugabane w’u Burayi.

Bivugawa ko Tomtranster ari Sosiyeti imaze gufasha abantu benshi bajyaga bakenera imodoka  badafite ubushobozi bwo kuzigura ikazibakodesha mu gihe cyose bifuza cyangwa se abantu bashaka kuzigura badafite amafaranga ahagije bakishyura igice kimwe andi bakagenda yishyura buhoro buhoro.

Tomtransfer, ikaba ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye hafi neza ya Paruwasi Gatolika ya Kicukiro.

Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagara kuri 0788305340(Tomtranfers)

Iragena Felix

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *