Perezeda w’abafana ba kiyovu sport yagaragaje uruhande aherereyeho ku muyobozi mushya uzayobora ikipe ya Kiyovu Sport,nkuko Hemedi uhagarariye abafana b’ino kipe yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio 10 yagize ati’’njyewe nashyigikiye Mvukiyehe Juvenal kubera ibikorwa yatweretse ndetse n’imishinga afite yo guteza imbere kiyovu sport,yakomeje agaragaza ko kiyovu sport ikeneye impinduka mu miyoborere kuko tugeze mu isi y’ikoranabuhanga,kubw’iyo mpamvu rero dukeneye umuyobozi wafasha kiyovu sport kujyana n’igihe,kubwa Minani Hemedi ati uwo ntawundi ni Mvukiyehe Juvenal.

Ibi byose biri kuvugwa mu gihe habura amasaha macye ngo habeho amatora y’ubuyobozi bushya bw’ino kipe,ibi kandi bije nyuma y’ubusabe bw’abanyamuryango ba kiyovu sport aho bifuzaga ko imbogamizi zose zabuza juvenal kwiyamamaza zigomba gukurwaho,nubwo byabanje kwangwa nabatishimiye impinduka bigasaba ko hiyambazwa urwego rw’imiyoborere(RGB),Maze bashingiye ku mategeko basanga buri munyamuryango wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza nta yandi mananiza,iyi ikaba yabaye inkuru nziza ku bakunzi ba kiyovu kuko ariyo nzira igomba kubafasha bishyirira ubuyobozi bubanogeye.

Mvukiyehe yatangaje ko we igihe cyose abanyamuryango bamwereka ko bamukeneye nawe yiteguye kubabera umuyobozi,umufana uzwi ku izina rya Fifi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’igisabo.rw/ yagize ati’’turambiwe kuyoborwa giturage kandi turi abanyamujyi,yakomeje avuga ko bakeneye ibitekerezo by’abasaza ariko ubuyobozi bukwiye guhabwa umuntu ujyanye n’igihe,wamenya kuganira n’abajene b’abakinnyi bagahuza umugambi wo gushaka itsinzi.ku bwa Fifi nawe ati uwo nta wundi ni Juvenal kandi n’ibikorwa birivugira
Juvenal wamamaye mu igurwa ry’abakinnyi bakomeye ba kiyovu ndetse akagira n’uruhare rukomeye mu kuzana umutoza Karekezi Olivier byavugwaga ko umutoza mukuru yanze gusinya burundu ataramenya uzayobora kiyovu kuko nawe yagaragaje ko uwo bavuganye ari Juvenal,byari byatangiye guteza ikibazo ku bakinnyi bakomeye bivugwa ko bashobora kwigendera igihe uriya mugabo ataba perezida wa kiyovu , gusa ijambo ryanyuma ritegerejwe nyuma y’amatora dore ko ubu hari kuvugwa byinshi ariko abashyigikiye Juvenal bo bavuga ko nta magambo bakeneye cg gutakaza ibindi kuko ibikorwa byivugira,ibi biravugwa mu gihe nyuma yo kugira uruhare rufatika mu igurwa ry’abakinnyi bakomeye ubu binavugwa ko uyu mugabo juvenal yamaze no kugurira ikipe imodoka igezweho izajya itwara abakinnyi bikaba byitezwe ko igihe yaba atorewe kuba perezida ejo izatambagizwa umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwishimira itsinzi ndetse no kwereka abafana ko imvugo ariyo ngiro.reka ibindi tubirekere amatora,igisabo.rw/ tuzakomeza kubibakurikiranira umunota ku wundi
Inkuru ya: Ndayisaba Eric
Tel: 0782511443
