“Uruganda Ingufu Gin Ltd ruje gukemura ibibazo byaterwaga n’ibiyoga by’ibikorano” Min. Gatabazi

admin
5 Min Read

Ni ibyatangajwe na Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, mu muhango wo gutangiza Ku mugaragaro uruganda Ingufu Gin Ltd ruherereye mu Karere ka Kamonyi.

Nyuma yo kugirira uruzinduko rw’icyumweru asura ibikorwa by’amajyambere ari nako ahura n’abaturage n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo Ministiri Gatabazi yasoje atangiza Ku mugaragaro uruganda rutunganya ibinyobwa bitandukanye Ingufu Gin Ltd ruherereye mu Karere ka Kamonyi, aho yashimiye uwarushinze iterambere ryiza yazaniye Intara akoreramo n’igihugu muri rusange.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane Tariki ya 09 Nzeri 2021, ubera Ku kicaro cy’uruganda giherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi ahazwi nko Ku Ruyenzi.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Ingufu Gin Ltd Ntihanabayo Samuel avuga ko yishimira ko uruganda yashinzwe agamije kwiteza imbere we n’Umuryango we ruri kugaragaza umusaruro ugirira abantu benshi akamaro barimo abakozi batunze imiryango yabo myinshi babikesheje umushahara bahembwa n’uruganda ndetse n’imisoro itubutse yinjira muri Leta ivuye birumvikana mu nyungu z’uruganda.

Agira ati “Ni ibyo kwishimirwa cyane kubera ko uruganda rwacu Ingufu Gin Ltd ruri gukora neza rukazana umusaruro wifuzwa, aho tubasha kwishyura neza abakozi b’uruganda bakabonera imishahara yabo ku gihe hiyongereyeho ibyo bateganyirizwa n’amategeko byose. Ikindi ni uko nyuma y’umusaruro uboneka uruganda rwishyura Leta agera kuri Miliyari enye buri kwezi, ibigaragara ko igihe cyose iki cyorezo cya COVID kizaba cyatsinzwe burundu tuzakora neza kurushaho.

Bwana Ntihanabayo Samuel ashimira Cyane Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushyigikira cyane inganda z’abikorera cyane cyane hagamijwe kuzamura ibikorerwa mu Rwanda bityo akizera ko Uruganda Ingufu Gin Ltd narwo ruzakomeza gukora neza ibinyobwa byujuje ubuziranenge kugira ngo abayobokaga inzoga z’inkorano babicikeho burundu kuko uruganda rufite ubushobozi buhagije bwo kubamara inyota.

Bwana Ntihanabayo Samuel asobanura imikorere y’uruganda Ingufu Gin Ltd

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wari uherekejwe n’abamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo barimo Guverineri wayo Alice Kayitesi, Abayobozi b’Uturere, abahagarariye Ingabo na Polisi n’Abahagarariye abikorera muri rusange, ashimira cyane Bwana Ntihanabayo wagize igitekerezo cyiza cyo gushinga uruganda rukomeye nka Ingufu Gin Ltd ruzafasha Leta guca burundu ibiyoga by’ibikorano kuko ababinywa n’ababikora nta rundi rwitwazo bazongera kubona cyane ko uruganda rukora nyinshi Kandi rukagendera no Ku bushobozi bw’abaguzi hagenwa ibiciro biciriritse.

Agira ati “uri ni uruganda rwo kwishimirwa no gushyigikirwa cyane Kuko twarutemberejwe duhabwa ibisobanuro by’imikorere yarwo yose dusanga ruzadufasha guca ibiyoga by’ibikorano abaturage bapfaga kunywa kandi bidafite ubuziranenge. Ibinyobwa bitunganyirizwa ahangaha bikoranywe ubuziranenge uwakongera kugira urundi rwitwazo anywa cyangwa akora izo nzoga zitemewe yakwamaganirwa kure kuko ba Nyiri Uruganda bagiye bagena ibiciro bahereye no kubadafite amikoro ahagije.”

Bwana Gatabazi ashimira Ubuyobozi bw’uruganda bwahaye abaturage benshi akazi, Uburyo uruganda rwazamuye Iterambere ry’Akarere rukoreramo, Intara n’igihugu muri rusange kubera akayabo k’imisoro rwinjiza muri Leta, abasaba gukomeza gukorana umwete no kwirinda banakumira kurushaho icyorezo cya Covid 19.

Min. Gatabazi JMV yerekwa imikorere y’uruganda

Bamwe mu baturage bari bitabiriye umuhango wo gutangiza uruganda Ingufu Gin Ltd, bashimiye cyane Umushoramari Ntihanabayo Samuel wakuye agace batuyemo ka Ruyenzi mu bwigunge ahubaka uruganda rw’ikitegererezo rwahaye benshi muri bo akazi bakabasha kwiteza imbere by’umwihariko akaba yarabazaniye ibinyobwa bisukuye byabaciye ku nzoga z’inkorano bengeshaga amazi y’ibiziba bavoma muri Nyabarongo.

Uruganda Ingufu Gin Ltd, rutanganya amoko agera ku 10 yo mu bwoko bwa Likeri, amacupa manini n’amatoya rukaba rwaruzuye rutwaye akayabo karenga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.

Nyiri uruganda Ingufu Gin, asuhuzanya na Min. Gatabazi
Umufasha/Madame wa Ntihanabayo yakira abashyitsi.
Guverineri Kayitesi Alice w’intara y’Amajyepfo ibumoso, Madame wa Ntihanabayo Samuel.
Mu duganda imbere, abakozi bari mu kazi kose.
Ntihanabayo Samuel na Madamu we.
Uruganda Ingufu Gin rufite amoko y’inzoga agera mu icumi rukora. Ruri muri gahunda yo gukora n’izindi nyinshi
Umuhanzi Senderi imbere y’ibinyobwa bitandukanye bya Ingufu Gin. Niwe Brand ambassador
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *