Home UncategorizedRSSB yatanze ukuri nyako ku ibiyivugwaho

RSSB yatanze ukuri nyako ku ibiyivugwaho

by admin
0 comments

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB cyatanze amakuru nyayo kubivugwa ko habayeho gucunga nabi imyubakire y’ikibuga mpuzamahanga cya Golf kiri kubakwa bityo hakurwaho urujijo Kubyatangazwaga bidafitiwe gihamya.

Bashingiye ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku mushinga wa Golf Course kompanyi ishamikiye kuri RSSB, hasohowe itangazo rigenewe abanyamakuru, Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB cyatanze ingingo zigaragaza ukuri kwihishe inyuma y’umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Golf.

Muri izo ngingo harimo ko;

1) Dushingiye ku cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050 byo kugeza igihugu mu kuba igihugu gishyingiye ku bukungu buri hejuru cyane harimo no kuba igihugu gifite ubukungu buri (Middle Income economy), leta yabonye gutegura Golf Course nk’amahirwe mu iterambere mu gukurura abakerarugendo ba bakire cyane mu gihugu.

2) Ubwa mbere umushinga wari ukurikiranywe na RDB. Kubera ko imirimo yubwubatsi yari minini kandi yigihe kirekire izo nshingano zahawe RSSB kubikurikirana nyuma y’inama azahuje minisiteri zibireba zose. Kugira ngo inshingano nini zingana kuriya zizarangire neza mugushyira mubikorwa, Inama yubutegetsi ya RSSB yahisemo gushyiraho indi kampani ibireba ariyo Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC).

3) Itangwa ry’isoko ryarakurikijwe mu buryo bukurikije amasoko bwose. Kuba RUGCC ari kampani yabikorera ntabwo irebwa namategeko agenda imikorere yo gutanga ayo masoko ahubwo hakozwe itsinda rihuriweho n’abafatanyabikorwa bareberwa na Gregory International aribo  RDB, Rwanda Housing Authority, Umujyi wa Kigali, KGC Golfers Association. Umushinga ugitangira ingengo yimari yari miliyoni 4 zamadolari yamerika ariko nyuma yubusesenguzi yongerwaho kugera kuri miliyoni 11 byemejwe na ya komite ngenzuzi ihuriyeho n’abafatanyabikorwa bose.

4) kubera ubwitange n’imikorere byizo nzego muri December 2020 Golf Course yari imaze kurangira kubakwa no gutunganywa nkuko byemejwe na komite ibikuriye, nukuvuga byatwaye igihe kingana numwaka n’igice. Ubusanzwe kubaka ikibuga kiri ku rugera mpuzamahanga kingana kuriya bisanzwe bitwara imyaka ibiri.

5) Kuva mu Ukuboza 2020 RUGC yakomeje gukora ivugurura no gukomeza gukora imirimo yo kuhakora neza kugeza aya magingo. Nkuko bisanzwe mu masezerano y’ibibuga mpuza mahanga uwakoze iyo mirimo niwe ukomeza kucyitaho kugeza imyaka mikeya nyuma yuko kirangiye mbere yuko akihereza banyiracyo.

6) Icyo kibuga cya Golf Course cyagombagaga kuba cyatangiye gukora ukwezi kwa 6/ 2021 gusoza hajemo ikibazo cyo kuvanga imiti yicya udusimba nibimera bituma hamwe muro ho hangirika. Ariko kubwumvikane byarakemutse kandi Gregory International byose yarabyishingiye.

7) Nyuma yo gukurikirana uko ibintu biri kujya mu buryo Golf Course yagombaga gufungurwa ku mugaragaro ukwezi kwa 7/ 2021 gusoza bihita bisubikwa kubera amabwiriza ya Covi-19 mashya ajyanye no gukumira icyorezo cya corona.

Nk’ubusanzwe RSSB na RUGC bazakomeza kugaragariza abanyarwanda ko ibintu byakozwe mu mucyo kugira ngo umushinga urangire kandi ujyanye n’icyerekezo 2050.

Inyubako ikoreramo RSSB
Ahubakwa ibikorwa by’Ikibuga cya Golf

You may also like

Leave a Comment