Home UncategorizedBwa mbere Victoire Ingabire yashimye ibyakozwe na Leta y’u Rwanda

Bwa mbere Victoire Ingabire yashimye ibyakozwe na Leta y’u Rwanda

by admin
0 comments

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu ma televiziyo akorera kuri Murandasi hano mu Rwanda, umunya Politiki uyoboye ishyaka Dalfa Umurinzi ritarabasha kwemererwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro yashimiye cyane Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame ku cyemezo cyiza iherutse gufata cyo gushyiraho Ministeri ishinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu.

Muri icyo kiganiro Madame Victoire Umuhoza yumvikana avuga ko ku bwe abona iki cyemezo cyari cyaratinze ariko akizera ko ari intambwe nziza nanone Leta iteye yizera adashidikanya ko iyi Ministeri izafasha abanyarwanda gukemura bimwe mu bibazo by’ubumwe bw’abanyarwanda Komisiyo zari zibishinzwe zitabashije kugeraho.

Agira ati “Ndashimira cyane Leta yacu yasanze ari ngombwa ko igihe kigeze ko abanyarwanda bagira ubumwe hagati yabo bakabana mu mahoro ntawishisha undi ahubwo bagashakira hamwe icyateza igihugu cyabo imbere barangamiye iterambere ry’ejo hazaza.”

Avuga ko mu ibaruwa bandikiye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame mu minsi ishize ngo bibanze cyane no ku kibazo kirebana n’ubumwe bw’abanyarwanda aho bifuje ko habaho ibiganiro bihuriwemo n’ibyiciro by’abantu banyuranye nk’ibyabereye mu Urugwiro mu bihe byashize hagamijwe ahanini gushakira hamwe umuti uhamye watuma abanyarwanda babana neza mu mahoro ntawishisha undi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abajijwe ibivugwa ko yari yarahunze igihugu, Ingabire Victoire avuga ko nawe byamutangaje yumvise ibyo bihuha. Avuga ko mu Rwanda hari abivugira ibyo bashaka bagamije guharabikana gusa ngo ntacyatuma ahunga u Rwanda rurimo amahoro kandi ruyobowe neza.

Agira ati ” Koko nahunga iki ko u Rwanda ari amahoro nta ntambara ihari, igihugu kikaba kiyobowe neza. Sinshobora kongera guhunga icyo nifuza ni ukuba mu Rwanda rw’amahoro rushakira ibyiza abarutuye Kandi ibyo byose byagezweho nkanizera ko bizakomeza kurushaho kugira ngo tuzasigire abadukomokaho igihugu cyiza kizira amacakubiri ahubwo kirangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.”

Uyu munyapolitiki Ingabire Victoire mu kiganiro cye yanagarutse ku ngingo zirimo izirebana na gahunda ya Leta yo kurwanya no gukumira Covid 19, ibigendanye n’ubukungu bw’igihugu, imibereho y’abaturage n’ibindi aho ashima ibyakozwe ariko Kandi akanatanga umurongo w’ibyakorwa ngo bigende neza kurushaho.

Nyuma y’iki kiganiro Victoire Umuhoza yatanze kuri iyo televisiyo ikorera kuri Murandasi, ikiganiro yatanze bigaragara ko akeye ku maso Kandi binagaragara ko yahindutse mu mitekerereze itajyanye na Politike ya Leta y’u Rwanda benshi bamushinjaga ko ayivangira ayisebya atayivuga uko iri, benshi batanze ibitekerezo bamushima ko amaze kumva ukuri akaba akwiriye kubona umwanya mu buyobozi bw’igihugu aho yanasabiwe na bamwe ko yahabwa iriya Ministeri nshya y’ubumwe bw’abanyarwanda kugira ngo ibitekerezo byubaka igihugu yaba afite kuri iyo ngingo yo kubanisha abanyarwanda abisangize abandi muri rusange.

Ingabire Victoire Umuhoza ni umunyapokitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yageze mu gihugu muri 2011 avuye mu gihugu cy’u Buhorandi yari yarahungiyemo aje gukora Politiki, yaje gufungwa azira icyaha cy’amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Gusa yaje kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika muri 2018, Abasesenguzi bakavuga ko igihe cyari kigeze ngo uyu mutegarugori w’imyaka 53, afatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu areke gutega amatwi abasebya u Rwanda afitiyemo amahoro nk’uko nawe ubwe abyivugira.

Victoire Ingabire Umuhoza - Wikipedia
Mme Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka Dalfa Umurinzi

You may also like

Leave a Comment