Bikunze kuvugwa ko umwarimu mwiza afasha abo yigisha kunguka ubwenge ariko agafasha n’abaturanyi kumenya byinshi,no muri siporo niko bimeze,umutoza mwiza afasha abakinnyi kongera ubuhanga ariko agateza imbere umukino cyangwa siporo atoza.
Umwaka wa 2019-2020 mbere yuko icyorezo cya covid-19 kigera mu Rwanda,ni umwaka waranzwe n’ibyishimo muri siporo by’umwihariko ku bakunzi b’umukino wa basketball,ibi bikaba byarashingiye ku miyoborere myiza ya FERWABA,Gahunda ihamye yo gutegura abakinnyi,abatoza beza,ndetse n’abakinnyi ubwabo bari bafite intego n’inyota yo kugira aho bijyeza,byinshi byafashije uno mukino gutera imbere ntitwakwibagirwa imikoranire myiza hagati ya FERWABA n’abaterankunga batandukanye by’umwihariko Banki ya Kigali,tutibagiwe uruhare rwa Giants of Africa yashinzwe na Bwana Masai Ujiri

Nubwo inzego zitandukanye zakoreye hamwe mu kuzamura no guteza imbere umukino wa basketball ariko ntitwabura no kuvuga no kubwiyongere bw’ibikorwa remezo birimo ibibuga byiza bigezweho birimo ikibuga cyo kuri Rafiki I Nyamirambo,ibibuga byubatswe muri IPRS Kigali,by’akarusho inzu yakataraboneka ya Kigali Arena yubatse mu mujyi wa Kigali I REMERA hafi ya Stade amahoro ibi ni bimwe mu byakuruye abatari bacye maze abana b’abanyarwanda barakina karahava.


Nubwo bimeze gutyo ariko iyo uganiriye n’abakinnyi batandukanye bemeza ko icyabafashije kurusha ibindi ari ukugira abatoza beza bazi kuzamura impano ndetse no kuzikurikirana,umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’igihugu atangaza ko iyo batagira abatoza beza impano zabo ziba zaribagiranye ariko ngo by’akarusho ubu gukina mu ikipe y’igihugu biraryoshye kubera umutoza w’umuhanga uzi gukorana neza n’abakinnyi ndetse no kwita ku bakiri bato,Basketball kandi ifite umuhigo wo kuba yarateye imbere mu bitsina byombi(abagabo n’abagore).umwe mu bakinnyi ba The hoops BBC imwe mu makipe y’abakobwa ikomeye hano mu Rwanda atangaza ko umutoza wayo ariwe Mutokambari Moise yabafashije kwigirira icyizere ndetse no kumenya ko nabo bashoboye dore ko uyu mutoza yatoje ikipe y’igihugu y’abagabo igihe kinini bivuze ko ubwo burambe bwamufashije kuzamura impano z’abakobwa dore ko nubundi ari inzobere mu kuzamura impano zabakiri bato.

Abakinnyi benshi kandi bahuriza ku batoza babafashije gutera imbere barimo,Mwiseneza Maxim umutoza wungirije mu ikipe ya REG BBC no mu ikipe y’igihugu y’abagabo,Nkusi Kalim umutoza mukuru wa APR BBC Abagabo akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Bahufite John utoza IPRS Kigali n’abandi,aha kandi ntitwakwibagirwa umusanzu w’abatoza b’abanyamahanga barimo Ngwijuruvugo na Mwinuka n’abandi batoza.aha kandi abakinnyi bakuru cyane cyane abakina mu ikipe y’igihugu bemeza ko umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ariwe VLADIMIR BOSNJAK yabafashije bikomeye,uretse abakinnyi kandi hari n’abatoza bemeza ko bamaze kumwigiraho byinshi,yaba imitoreze cyangwa imyitwarire iranga umutoza w’umunyamwuga,uyu mutoza kandi ni umwe mubazamuye urwego rwa basketball mu Rwanda bitewe n’imitoreze ye ndetse n’ubunararibonye mu mikoranire n’abandi,dore imyitwarire iranga umutoza w’umunyamwuga ukwiye gutoza ikipe y’igihugu tunayihuza n’uyu mutoza w’ikipe y’igihugu ya basketball Vladimir Bosnjak

- Kugira ubumenyi buhagije:umutoza utoza ikipe y’igihugu agomba kuba afite ubumenyi n’ubushobozi byo ku rwego rwo hejuru kuko aba agomba gufasha n’abandi batoza b’imbere mugihugu,ibi nta gushidikanya Vladimir arabyujuje kuko ubu ni umwe mu batoza bifashishwa na FIBA Europe mu gutoza no gutanga amasomo kubandi batoza

- Kugirana imikoranire myiza n’abamukuriye: umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kuba afite ubumenyi ku mikoranire n’izindi nzego kuko igihugu cyose kiba kimuhanze amaso ku bw’ishuma ry’igihugu,Vladimir uyu niwo muco we kuko kuva yatangira gutoza ikipe y’igihugu ntushobora kumva hari ikibazo na kimwe yagiranye n’abakoresha be aribo FERWABA na Minisiteri ya Siporo
- Kumenya kubana neza n’abakinnyi: umutoza w’umuhanga agomba kugirana imikoranire myiza n’abakinnyi be kugirango batahirize umugozi umwe babashe kugera ku itsinzi,umutoza Vladimir ibi ni ibintu bye kuko hari n’abakinnyi batangiye kwibaza naramuka agiye uko bizagenda bitewe nuburyo abana n’abakinnyi,dore ko kenshi uzamubona asabana nabo nk’umubyeyi ndetse kenshi yitabira n’ibirori byabo mu rwego rwo kubereka ko yifatanyije nabo.
- Kugira ibigwi mu kazi(amateka): umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kuba afite ibigwi byivugira arinabyo bigenderwaho arambagizwa,ibi rero kuri Vladimir Bosnjak nta mpungenge kuko yatoje amakipe atandukanye kandi ayahesha ibihembo bitandukanye,aha twavuga aho yatoje igihugu cya Iran akagihesha itike yo kwitabira igikombe cy’isi ndetse bagatwara n’igikombe cya Asiya,yatoje kandi ubushinwa,Gabon,ivory coast,Georgia tugendeye kuri bigaragara ko uyu mutoza afite ibigwi n’ubunararibonye.
- Kubahwa n’igitinyiro cyo mu kazi: umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kuba yubahwa na benshi by’umwihariko abakinnyi,nubwo Vladimir Bosnjak asabana n’abakinnyi ndetse akicisha bugufi ariko iyo umurebye igihagararo n’uko angina mu myaka ubona ko afite igitinyiro,ni umubyeyi wujuje ibyangombwa,ibyo bituma abakinnyi bose yaba abato ndetse n’abakuze bamugirira ikizere kandi bakamwubaha
- Gutanga umusaruro no kugira icyerekezo: umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kuba atwara ibikombe ariko cyane cyane afite icyerekezo aganishamo ikipe atoza,nubwo Vladimir atatwaye ibikombe byinshi ariko yafashije u Rwanda kubona amatike atandukanye yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ndetse bakabasha no gutsinda amakipe yari yarabananiye,aha twavuga aho abakobwa batarengeje imyaka 18 babashije gutsinda igihugu cya misiri bitewe n’imitegurire myiza no kugira icyerekezo,uyu mutoza kandi afite icyerekezo cyo kubakira ku bana bato b’abanyarwanda.
- Gufungurira imiryango abakinnyi bakajya kuzamura urwego rwabo: umutoza mwiza w’ikipe y’igihugu agomba guhesha igitinyiro ikipe atoza ndetse n’abakinnyi bakagaragara ku ruhando mpuzamahanga,ibi Vladimir yakoranye n’izindi nzego kugirango abakinnyi b’abanyarwanda babashe kwigaragaza bituma benshi babona amakipe bakinamo ndetse bizamura na championa yo mu Rwanda.
- Guharanira inyungu z’abakinnyi: umutoza mwiza w’ikipe y’igihugu agomba guhora atekereza uburyo abakinnyi be batera imbere,mu gihe cya covid 19,umutoza Vladimir yabaye hafi abakinnyi,aboherereza imyitozo n’amasomo bitandukanye bibafasha gukomeza imyitozo bari murugo,bigaragaza ko ahora atekereza ku iterambere ry’abakinnyi be.

Nubwo covid 19 yatumye imikino itandukanye ihagarara ariko yaba ikipe ya Patriots BBC ndetse n’ikipe y’igihugu bose bafite imikino mpuzamahanga bagomba kuzitabira,inkunga y’umutoza nkuyu iracyenewe cyane mu rwego rwo gukomeza kuzamura umukino wa basketball.

Birakomeje