Ni igikorwa cyateguwe n’umujyi wa Kigali, kimaze iminsi kibera ku urwego rw’Uturere kinyujijwe mu bisa n’irushanwa, buri mu dugudu ugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa wagezeho bityo ugahabwa amanota ajyanye n’uko witwaye, kino gihe bikaba bigeze ku musozo aho Umudugudu w’Amajyambere , Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro barahiriye kuzegukana intsinzi.
Umuhango gutanga amanota ku midugudu yabaye iya iya mbere igomba gutorwamo umwe uhiga iyindi mu mujyi wa Kigali, wari wabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu, aho Umudugudu w’Amajyambere waje ku mwanya wa kabiri mu mu Karere, wasobanuriraga intumwa z’umujyi wa Kigali, ibyo bagezeho by’indashikirwa kurusha abandi, birimo imiyoborere myiza, Ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi. Bikaba byarabaye kuwa 03 Kamena 2021 ku Gicumbi cy’amahoro cy’uwo mudugudu.
Itsinda ry’intumwa z’Umujyi wa Kgali, nizo zari ziyoboye icyo gikorwa, zifashishije ibitabo binyuranye by’umudugudu bikubiyemo ibikorwa bya buri munsi bikorerwa abaturage.
Itsinda ryahataga ibibazo bikomeye abayobozi b’umudugudu , nabo bakagerageza gusubiza badategwa ibitanga ikizere ko ibyo baba baranditse biba ari ibyavuye mu baturage bashinzwe kureberera.

Mubisobanuro bitandukanye itsinda rikurikirana amarushanwa kagenda gahabwa, hibandwa cyane ku nkingi za Guverinoma arizo Ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Ni muri urwo rwego habazwa uburyo abaturage babanye m’umudugudu iwabo, uko bicungira umutekano, uko bizigamira umutungo bafite, ibigendanye n’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bifasha Umudugudu kubaho abaturage bawo batekanye.
Bwana Vincent Nsengiyumva, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kicukiro , avuga ko ari irushanwa ryahuje m’urwego rw’Akarere imidugudu ibiri ihagarariye buri murenge mu igize Uturere tw’umujyi wa Kigali. Muri Kicukiro hakaba haratoranyijwemo imidugudu 10 yahize abandi, harimo n’uwamajyambere waje ku mwanya wa kabiri ariwo wakorewe isuzumwa kuri uwo munsi.
Agira ati « ni irushanwa ry’imiyoborere myiza ryitabirwa n’imidugudu ibiri muri buri Murenge, hahatanye imidugudu 23, hasigaramo 10 ariyo igomba gukomeza ku urwego rw’umujyi wa kigali. Ni muri urwo rwego umudugudu w’Amajyambere wahize iyo byari bihatanye ubasha kuza ku mwanya wa kabiri mu karere ka Kicukiro kose. Ubu bakaba bageze mu kiciro cyo guhatana ku urwego rw’Umujyi aho bagomba guhuzwa n’iyaje mu myanya ya mbere muri Gasabo na Nyarugenge hakazarebwa Indashyikirwa muri iyo.
Uyu muyobozi w’umurenge wa kicukiro, akavuga nubwo bwose atari mu nteko itanga amanota, akaba atabasha kugena umwanya umudugudu w’amajyambere uzagira, yizeye ko ushobora kuzaza mu myanya myiza cyane ibikorwa bagaragarije akanama ku mujyi wa Kigali abona ari byiza byakwishimirwa na buri wese kuko ari umudugudu urangwa n’isuku ukaba utanarangwamo ibyaha.

Rugenintwaza Jean Damascene ni Umuyobozi w’Umudugudu w’Amajyambere Yishimira cyane igikorwa cyabahuje kuri uwo munsi agashimangira ko bagaragarije akanama ibisabwa byose bishobora kubahesha kuza mu myanya ya mbere mu rwego rw’umujyi wa Kigali.
Agira ati ’ « twasuwe n’itsinda ry’umujyi wa Kigali. Baje kureba uko imihigo yacu ihagaze nyuma yaho tuje ku mwanya mwiza mu Karere kacu ka Kicukiro. Tukaba rero twizeye ko ibyiza twabagaragarije birimo imiyoborere myiza, umutekano, isuku, kurwanya imiririre mibi dutegura uturima tw’igikoni, ubwisungane mukwivuza , no kuba twariyubakiye igicumbi cy’amahoro duhuriraho kenshi . tugamije guhuriza hamwe ibitekerezo byubaka igihugu, nta kabuza twizeye n’ubundi kuzagira umwanya mwiza mu rwego rw’umujyi wa Kigali.

Avuga ko mu mudugudu ibanga bakoresheje kugirango baze ku umwanya wa kabiri mu Karere kose, ari ubwitange bw’abaturage bagize umudugudu, bakaba bakorera hamwe mu bikorwa byose by’umwihariko bakaba barangwa n’umuco wo gufashanya.
Ikindi avuga yishimira kandi kizabahesha amanota ni icy’uko ngo babashije kwiyubakira igicumbi cy’ubumwe n’amahoro, abaturage ubwabo bakaba baranabashije kuremera abantu batishoboye cyane mu bihe bya Guma mu rugo yatewe na Covid 19 ndetse bafatanya no kugera ku bikorwa by’iterambere bitandukanye, banabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gipimo cyo hejru.
Mukamurenzi Sandrine umwe muri ba Mutwarasibo mu mudugudu w’Amajyambere avuga ko yishimiye cyane kuba bageze ku urwego rwo guhatana ku urwego rw’umujyi wa Kigali mu mudugudu wabo.

Avuga ko babigezeho barabikoreye, kuko bashyize mu bikorwa gahunda zose za Leta, bagamije guteza imbere umuturage bahagarariye, birimo kubatoza kugira isuku, kumenya kwizigama, kwicungira umutekano n’ibindi.
Udahemuka Fidele nawe ni umwe muri ba Mutwarasibo mu mudugudu w’amajyambere, yunganira mugenzi we avuga ko umudugudu wabo w’amajyambere ufite umwihariko wo gushyira hamwe kandi ngo birasanzwe ko abishyize hamwe nta kibananira.
Avuga ko yishimira ko babashije kwesa imihigo yo kuza mu myanya ya Mbere mu Karere, bityo ko adashidikanya ko no ku urwego rw’umujyi bizagenda neza.
Igikorwa cyo gutanga amanota ku midugudu yabaye iya mbere muri buri Karere kagize umujyi wa Kigali, ikaba ikomeje harebwa uburyo bafashije abaturage bashinzwe mu kwiteza imbere, imiyoborere myiza, Ubumwe n’ubwiyunge, ubwisungane mu kwivuza, umutekano, isuku n’ibindi.
Mu gihe hazaba hamaze kugenzurwa imidugudu yose yaje mu myanya ya Mbere muri buri Karere, nibwo hazatangazwa umudugudu uhiga iyindi mu miyoborere no mubindi bikorwa bizamura umuturage mu mujyi wa Kigali.
Umudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro ukaba wifitiye ikizere cyo kuzegukana igikombe.



Abaturage bari banukereye gukurikirana igikorwa
N. Edouard