Nkuko buri mezi atanu dusanzwe tubagezaho inkuru igaragaza uko inzego zitandukanye zihagaze mu mitangire ya serivise ndetse no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, muri ino nkuru tugiye kugaruka ku nzego n’ibigo 10 byagaragaje ubudasa mu bikorwa byazo muri kino gihe gishize cy’amezi atanu (ni abo gushimwa).
Ino nkuru ishingiye ku buhamya twahawe n’abantu batandukanye mu gihugu hose, tukaba twarakusanyije ano makuru mu turere 30 tw’igihugu, twaganiriye na bamwe mu bayobozi, abikorera n’abakenera serivise zitandukanye.
Ino nkuru kandi iragaruka ku nzego zitandukanye, ibigo bya leta cyangwa ibyigenga, inzego z’ubuyobozi ndetse na bamwe mu batumye iyo mihigo byiza ibonwa na benshi.
Polisi y’u Rwanda (Rwanda National police), ku isonga abaturage batari bacye ndetse n’inzego zitandukanye zemeje ko urwego rwa polisi y’u Rwanda muri bino bihe rwakoze cyane, ibi bakaba babishingira ku kuba umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ariwe CP John Bosco Kabera yagaragaje ubudasa mu gutanga amakuru ku gihe ndetse no gufasha byihuse abakeneye ubufasha buri mu maboko ya polisi.

N’ubwo kandi ngo ntabyera de, uru rwego naho byagaragara ko rwanenzwe rwihutiraga kumenyesha abanyarwanda uko ikibazo cyagenze, ibi bikaba byarashimwe n’abatari bacye ,cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.
hamwe n’ibindi bigwi ibi bikaba bituma polisi y’igihugu iza ku isonga mu nzego zirangije amezi atanu ya 2021 zihagaze neza mu mitangire ya serivise nziza
Intara y’iburasirazuba: dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage bagera kuri 90, harimo 21 baturuka muri ino ntara ndetse n’abandi batoranyijwe muzindi ntara, aba bose bemeza ko Intara y’iburasirazuba yagaragaje impinduka ifatika mu miyoborere myiza.
Ibyo abatari bacye bashima bimaze gukorwa, harimo guca irugomo,guhangana n’ibiyobyabwenge, gukumira magendu, kwakira ibibazo by’abaturage mu mucyo guca akarengane n’ibindi.
Abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi muri ino ntara baganiriye n’igisabo.rw/ bakaba bemeza ko izi mpinduka zishingiye ku muyobozi mushya w’iyi ntara AGP Gasana Emmanuel.
Ino ntara ikaba igaragara kuri runo rutonde kubera impinduka nyinshi zirimo no gukorera mu mucyo dore ko uturere tw’intara y’iburasirazuba natwo turi mu twitwara neza mu gutangira amakuru ku gihe no gukora ibishoboka byose kugirango abaturage batere imbere. Ibi bikaba bigaragara cyane mu Karere ka Nyagatare
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB): ku mwanya wa gatatu hagaragara urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, aho abatanze amakuru bagaragaje ko uru rwego rwagabanyije akarengane ku buryo bugaragara.

RIB kandi ishimirwa gukora kinyamwuga, igenzura buri cyaha kuburyo nta muntu ugipfa kurengana nka mbere, uru rwego rushimirwa ko rutajya rwihanganira uwariwe wese ufite amakosa n’ubwo yaba akomeye cyangwa ari umwe mu bakozi barwo.
By’ umwihariko kandi abanyamakuru bakomeje gushimira umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira Thierry ko agerageza gutanga amakuru igihe cyose ayasabwe, iki kikaba ari ikimenyetso cyo gukorera mu mucyo no gufasha abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo.
Hamwe n’ibindi bikorwa byiza bikorwa na RIB bituma uru rwego rugaragara mu nzego zihagaze neza muri ano mezi atanu y’umwaka wa 2021
Airtel Rwanda:iki ni ikigo gitanga zerivise z’itumanaho, abaganiriye n’itangazamakuru ubwo twateguraga iyi nkuru bemeje ko kino kigo cyabaye intagereranywa mu gutanga serivise z’itumanaho muri ano mezi ya mbere y’umwaka wa 2021.
Airtel Rwanda yafashije abanyarwanda kubona serivise z’itumanaho ku kiguzi gito cyane ugereranyije n’ibyari bisanzwe, kugeza ubu niyo kampani yonyine mu Rwanda ifasha abantu kohererezanya amafaranga ku buntu, aha yatsinze igitego cy’umutwe.

Ino kampani kandi mu gihe cya guma mu rugo yakoze ibishoboka byose kugirango abanyarwanda bahendukirwe n’itumanaho, niyo yonyine yatangije gahunda yo gufasha abantu guhamagara imirongo yose bidahenze, aha ni iyo gushimwa.
Si ibi gusa, kuko ino sosiyete y’itumanaho yagaragaje ubudasa mu gukorana n’itangazamakuru, aho igerageza gukorana n’ibinyamakuru byose itibanze ku bya leta gusa nkuko sosiyete zindi zibigenza, aha ikwiye gushimwa izidakora uko zikagawa. Inkuru iri munzira.
Hamwe n’ubufasha Airtel Rwanda yagiye itanga butandukanye ndetse no gutanga serivise zakunzwe na benshi niyo mpamvu igaragara kuri runo rutonde rw’inzego n’ibigo byakoze neza muri ano mezi 5, Bwana Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda akomereze aho.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere: Minaloc ni imwe muri minisiteri zishimwa n’abaturage kubera impinduka nziza ino minisiteri yagaragaje mu minsi ya vuba.
Abaturage baganiriye n’igisabo.rw/ batangaje ko Bwana Gatabazi JMV akimara kuba minisitiri muri ino minisiteri yagaragaje kwicisha bugufi maze agerageza gukorana n’inzego zose ndetse no kwegera abaturage.

Uyu muyobozi usanzwe azwiho gucisha bugufi, yatumye ino minisiteri yongera gukundwa kubera impinduka zirimo no kubwiza abaturage ineza, gukemura ibibazo kandi adakoresheje amagambo akangana nkuko byagiye bigaragara kuri bamwe.
Ineza itera ishema maze ukora agakora nk’uwikorera, imyitwarire ya Bwana Minisitiri Gatabazi yatumye abaturage biyemeza kutongera kunaniza inzego mu ngamba zo guhangana na covid 19 ndetse n’umusaruro watangiye kuboneka. Ibi hamwe n’ibindi bituma Minaloc ukwiye kubahwa.
BK Group Plc : iyi ni banki ya Kigali ikaba ubukombe mu bigo by’imari bihiga ibindi, ariko muri rusange ikaba ije kuri runo rutonde kubera uburyo yitwaye mu bihe bitambutse.
Ino banki yatangiye igaragara nkiy’abifite gusa, ariko uko iminsi yagiye itambuka yagerageje no kwegera rubanda rugufi maze iba ikimenya bose, umuco wo kwizigamira ahizewe uraganza.
BK yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, guteza imbere umugore imutoza kwihangira umurimo, gufasha abantu kugira aho kuba, kugeza ubwo yibarutse ishami ry’ubwishingizi.

Si ibi gusa kuko ino banki igaragara ku rutonde rwa banki zitanga zerivise nziza kandi vuba , ibyo bikaba byaratumye ino banki yunguka akayabo kurusha izindi banki zose mu Rwanda.
BK ntiyakomeje kureba inyungu zabo gusa kuko yabaye ubudasa mu kuzamura inzego zitandukanye harimo n’umukino wa Basketball kugeza ubu umaze gukundwa na benshi harimo na perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Madamu Dr Karusisi Diane kugeza ubu ari mu bagore batanga ikizere ku iterambere ry’ubukungu muri Afurika, ubu akaba ari umwe mu bashimirwa impinduka nziza zatumye abaturage bihebera ino banki kandi bitanga umusaruro ufatika ku gihugu cyacu.
Minisiteri y’ububanyinamahanga n’ubutwererane (MINAFET): ino minisiteri ni imwe mu zigaragara kuri runo rutonde rw’inzego zitwaye neza dore ko ntawakwirengagiza igikorwa cy’indashyikira cy’uruzinduko rwa Perezida w’ubufaransa mu Rwanda Emmanuel Macron.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo uwitonze akama ishashi, babishingira ku kuba ubwo ino minisiteri yahabwaga minisitiri mushya ariwe Dr Vincent Biruta hari abatekereje ko uyu muyobozi bishobora kuzamugora kuko akunze gucisha macye, ariko yagaragaye mu isura shya mu kuzahura umubano n’ibihugu bitacanaga uwaka n’u Rwanda, by’umwihariko ubumwe buri kuzamuka hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.
RDF : ingabo z’u Rwanda muri ano mezi 5 y’umwaka wa 2021 zahatambukanye umucyo maze bituma abaturage bazivuga imyato, uru rwego kandi rukaba rwarabaye ubukombe ku rwego mpuzamahanga kubera imyitwarire yarwo yogufasha ibindi bihugu kubona umutekano.

Mu baturage baganiriye na igisabo.rw/ bemeza ko ingabo z’urwanda zihagaze bwuma, byagera ku baturiye imipa y’u Rwanda n’uburundi bakazivugiriza impundu kubera uburyo zakubise inshuro udutero shuma bwashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RDF kandi yakuriwe ingofero muri Centrafrika ubwo inyeshyamba zishyigikiwe ba Bozize zari zigiye guhirika ubutegetsi burundu maze ingabo z’urwanda zahagera zigasya zitanzitse inyeshyamba zigakangarana ituze rikagaruka mu gihugu.
Ibi bikorwa by’indashyikirwa bituma uru rwego rushyirwa muri uno mwanya. Ni izo gushimwa.
Volcano Express ltd : iki ni ikigo kimaze kwamamara mu gutwara abagenzi, iki kigo ni nkaho aricyo cyonyine gisigaranye izina Express, kuko azindi usanga zaracogoye zigasubira ku muco wa twegerane, ubu muco uteri mwiza wiganje muri kampani zikorera mu ntara y’I Burasirazuba nkuko tuzazigaruka mu nkuru yo guhwitura.
Volcano Express ltd : uretse kuba ifite imodoka zigezweho, abakorera ingendo mu ntara y’amajyepfo usanga bayishimira uburyo yakomeje guha agaciro igihe ku bayigendamo.

Volcano kandi imaze kuba ubukombe kubera serivise nziza itanga, kongeraho imodoka nziza zinifashishwa n’ibigo bitandukanye nka Miss Rwanda, amakipe atandukanye avuye hanze y’igihugu n’abandi.
Si ibyo gusa kuko Volcano mu minsi ishize yagaragaje ubudasa mu gihe cya covid 19 ubwo yatangaga inkunga itubutse ku baturage batishoboye. Hamwe n’ibindi birimo no kuba ino kampani itera inkunga benshi, Bwana Nizeyimana Olivier umuyobozi mukuru wa Volcano ashimwa n’abatari bacye.
Volcano kandi ntiyibanze ku nyungu zayo gusa kuko kugeza ubu ari umuterankunga mukuru w’ikipe ya Mukura vs. Nizeyimana Olivier akaba akomeje gushimwa n’abatari bacye dore ko hari nabatangiye kugaragaza ko banezezwa no kuba yagirwa umuyobozi wa FERWAFA kugirango azanzahure umupira w’amaguru mu Rwanda.
FERWABA : Federasiyo y’umukino w’amaboko wa Basketball mu Rwanda nayo yahundagajweho amajwi n’abakunzi b’imikino dore abenshi batari basobanukiwe nawo, gusa bitewe n’imbaraga zashyizwemo byatumye abatari bacye bihebera uyu mukino usigaye ususurutsa abanyakigali kakahava.

mu gihe Perezida wa repubulika nawe yari yarahagaritse kureba imikino kubera ko amakipe yo mu Rwanda yamutenguhaga, kugeza ubu yagarutse kuri stade kubera umukino wa Basketball usigaye warateye imbere, uretse kuba ino federatiyo ifite imiyoborere myiza, ifite n’umwihariko wo gutegura abakiri bato ndetse bakabafasha no kubona amakipe yo hanze ya Afurika.

Mugwiza Desire uyobora FERWABA, ashimirwa na benshi uburyo yafashije iterambere rya basketball kugeza ku rwego ikipe yo mu Rwanda ya Patriots BBC ibaye iya kane mu makipe yose yo muri Afurika nzima, ibi nibyo byatumye ino Federatiyo igaragara nk’ihagarariye imikino kugeza ubu.

Inzego n’ibigo bivuzwe haruguru ni bimwe mu byagaragaje ubudasa mu mezi 5 ariko hari n’ibindi byagiye bishimwa nubwo bitagaragara mu 10 bya mbere. Aha twavuga nka Transparecy Rwanda, la croix du sud (Nyirinkwaya), Kiliziya Gatolika, Skol n’ibindi.
Tubibutse ko inkuru nkiyi iba igamije gushimira abagerageza gukora neza kugirango abandi babigireho, ariko kandi bibabere n’umukoro wo gukomeza gusigasira ibyo bigwi, tukaboneraho no kunenga abakoranabi kugirango bikosore amazi atararenga inkombe.
Kuko ukuri kuryana niyo mpamvu twahisemo kubanza gukora inkuru ishima ngo muduhe ibitekerezo kubakwiriye kunengwa, nubwo dufite urutonde rwa benshi, ibitekerezo by’abasomyi bacu birakenewe.
Haramutse hari urwego, ikigo, kompani ubona itagaragara kuri runo rutonde kandi uyiziho imikorere myiza watwandikira kuri Email : ndayisabaeric502@gmail.com cg ukaduhamagara/whatsaap kuri 0782511443, dukomeje kubararikira gukurikirana inkuru zacu ziri kuza.
