Nkuko tubikesha imvahoshya, Amashuri ya mbere yubatswe akuzura mu mezi atatu, aratanga ikizere ko umuhigo wa Leta y’u Rwanda wo kubaka ibyumba 22,500 n’ubwiherero 31,932 mu gihe gito ushoboka nubwo ari ibyumba by’amashuri bingana n’ibyubatswe mu myaka 16 ishize.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga ni bwo mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro hatashywe ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114 byuzuye bitwaye miriyoni 820 ku nkunga ya Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda.
Ingengo y’imari yo kubaka ibyumba by’amashuri yakoreshejwe muri Kicukiro n’ahandi ibyo byumba byamaze kuzura mu kiciro cya mbere ni na yo yagenewe uturere twose tw’u Rwanda, bikaba bitanga ikizere ko ku bufatanye bwa Leta, abaturage n’izindi nzego hari ikizere ko ibikorwa byo kubaka ayo mashuri bizarangira mu gihe gitoya.
Minisiteri y’Uburezi yatagaje ko muri rusange iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu kiciro cya mbere rigeze kuri 81% ku byumba bitageretse, na 85% ku bwiherero, mu gihe ibyumba bigeretse (etage) bigeze ku kigero cya 45%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwo buvuga ko iki ari ikiciro cya mbere k’inyubako z’amashuri, umwihariko wacyo nuko amashuri yubatswe mu gihe gito kuko yatangiye kubakwa ukwezi kwa Gicurasi 2020.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko ibyumba by’amashuri bigiye gukemura ikibazo cy’ubucucike.
Yagize ati: “Ibyumba by’amashuri bije gukemura ibibazo birimo iby’ingendo ndende abana bakoraga bajya ku ishuri, hakaba n’ikibazo cy’ubucucike. Ahitwa Cyankongi hubatswe ikigo k’ishuri gishya kugira ngo rikemure ikibazo k’ingendo abana bavaga Cyankongi baa kwiga Rusheshe ariko bakananizwaga n’urugendo”.
Akomeza avuga ko Akarere karimo kugabanya ikibazo cy’ubucucike aho abana bazajya biga bisanzuye kandi umwarimu akajya abakurikirana neza abanyeshuri.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi, avuga ko ku rundi ruhande barimo kwitegura kugira ngo icyorezo cya COVID19 nigikunda, itangira ry’amashuri rizasange bariteguye.
Ati: “Gusoza kubaka amashuri ni ikimenyetso cy’uko twiteguye gutangira amashuri, ndetse hari n’andi y’ikiciro cya kabiri turimo kubaka ibyo byose ni ukunoza imyiteguro, kugira ngo abanyeshuri nibatangira, bazasange ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi tubiteguye”.

Rwabuhihi Moses umunyeshuri wiga mu kigo k’ishuri rya Rusheshe yishimiye ko bubakiwe ibyumba by’amashuri bityo umukoro umwarimu azajya abaha, bikazoroha kubakosora.
Ati: “Nejejwe nuko batwubakiye inyubako nshyashya hano Rusheshe kuko bizadufasha kwiga tudacucitse, bigiye gutuma twiga turi bake. Umwarimu yaduhaga umukoro kudukosora bikagorana kubera ko twabaga turi benshi, izo mbogamizi kimwe n’izo kudakurikira neza zigiye kuvaho”.
Burakari Nsoro Vincent umubyeyi urerera mu rwunge rw’amashuri ya Rusheshe yagize ati “Gutaha iri shuri ni ibintu bidushimishije cyane kuko bigiye kugabanya ubucucike bw’abana. Iri ni ishema ku bana bacu kuba bagiye kwigira muri etaje (ishuri ryubatse rigeretse) ibintu ntarinakabonye ku myaka 58 maze mbayeho. Iki ni ikimenyetso cy’uko dufite ubuyobozi bwiza bwita ku baturage buyoboye”.
Musabyemariya Claudine na we yishimiye ko abana babo bazigira hafi kandi ko baziga bisanzuye. Avuga ko nubwo bafite ikikango k’icyorezo cya COVID-19, bizeye ko bazohereza abana ku ishuri.
Ati: “Ikikango nticyabura ariko nibatubwira kohereza abana ku ishuri tuzabohereza, cyane cyane ko tugomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi”.
Byitezwe ko amashuri azasubukura Akarere ka Kicukiro kujuje ibyumba by’amashuri 406 n’ubwiherero 543 bizatwara miriyari 2.5 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo abanyeshuri bakora bajya ku ishuri.
