Authentic International Academy ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye. Ni kigo kirera abana neza kuva mu mashuri y’incuke (Nursary), mu mashuri abanza (Primary) hamwe n’Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level), intego bihaye ituma batanga uburere bwiza, ikaba ari ukurera umwana wuzuye urangwa n’ubwenge n’ubukristo ari nabyo bamwifuriza ko byazamuherekeza mu buzima bwe iteka.
Aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/, Umuyobozi wa Aunthentic International Academy Pastor Tuyizere Jean Baptiste, avuga ko ishuri abereye umuyobozi ryatangiye gutanga uburezi mu mwaka wa 2010, muri iki gihe bakaba bafite abana 453 mu byiciro bitatu. Bakaba kandi ngo bakurikira amasomo neza kandi bakayatsinda uko bikwiriye , abana barangwa n’ikinyabupfura n’indaga gaciro za Gikristo cyane ko ishuri rishingiye ku itorero rya Zion Temple.
Agira ati “Iki ni ikigo cy’itorero rya Zion Temple, tukaba dushyira imbere kurera umwana wuzuye w’umunyarwanda tumufasha kugira ubumenyi, ariko nako kandi tunamutegurira kuzaba umuntu wuzuye, uzagirira igihugu akamaro ndetse n’isi yose muri rusange. Abahanga bavuga ko iyo umwana yize neza aba afite 15% yo kuzagira ubuzima bwiza, bavuga kandi ko iyo afite 45% by’indagaciro nziza bimufasha mu buzima bwe bwose ku isi. Dufatiye rero kuri izi ngero n’izindi, twagize intego y’ibanze yo gufasha umwana kuzigirira akamaro, abikesheje ubumenyi akuye ku ishuri, no mu burere ahabwa n’ababyeyi dufatanya kurerera igihugu.”
Pastor Tuyizere, avuga ko kugira ngo bizere ko intego bihaye yo kurerera igihugu abana b’abahanga kandi bafite indangagaciro nyazo, bashingira ku bintu bitatu aribyo : Umutwe, umutima n’ikiganza. Ibice bifatiye runini umubiri w’umuntu byanabera urugero rw’umwana mwiza, w’igihe kizaza.

Agira ati “Mu by’ukuri Kurera umwana wuzuye nibyo twagize intego kandi turi kubigeraho dushingiye ku musaruro tugenda tubona. Kugira ngo rero umwana agire uburere bwuzuye ni uko buba nyine bushingiye ku bice bitatu mu cyongereza bita (Three Hs Parts), icya mbere ni Head (Umutwe), Heart (Umutima) hamwe na Hands (Ibiganza). Iyo tuvuze umutwe bivuze ko umwana agomba kuba afite ubumenyi buhagije (Knowledge). Umutima bisobanuye ko nyuma yo kugira ubwenge agomba kuba afite imyitwarire myiza. Niyo mpamvu umwana tumuha indangagaciro za Gikristo, iz’umuco na kirazira, naho ibiganza bisobanuye ko ubumenyi umwana aba afite tumufasha no kubushyira mu ngiro (Skills).”
Avuga ko ahereye kuri izi nshingano n’intego bihaye bibafasha gutsindisha abana barera ku kiciro cya 98 % mu byiciro bitatu by’amashuri bafite, kuburyo muri Primaire abana bose mu gutsinda ibizamini bya Leta baza mu kiciro cya 1 n’icya 2 ngo nta n’umwe urengaho, naho abo mu kiciro cya Tron Commun nabo bagatsinda bose ntawurenze ikiciro cya 3.
Kubirebana niba bateganya kongera ibyiciro by’amashuri kuburyo bagira ikiciro cya 2 cy’ay’isumbuye, Pastror Tuyizere avuga ko iyo gahunda bari kuyitegura ariko bakazibanda ku mashuli y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Kugira ngo ibyo byose byo kugira abana biga neza bakanatsinda amasomo bigerweho, avuga ko ibanga bakoresha nta rindi, atari ari ugutoza abana kugira ikinyabupfura muri byose, bakanabaha n’uburere bushingiye ku Iyobokama ndetse bakabafasha guhuza indangagaciro ziri mu Itorero ry’igihugu n’izo muri Bibiliya.
Agira ati “Mu by’ukuri, uburyo abarezi, aritwe dutindana abana mu myaka y’ubuzima bwabo bakiri bato, ni natwe tugomba kubategurira ejo heza habo nyabyo. None se umwana watangiye amashuri y’inshuke afite imyaka 3, akaba amara amasaha 6 ari kumwe na mwarimu buri munsi, akazarangiza kaminuza afite imyaka 23, iyo ubaze usanga ko mwarimu baba baramaranye imyaka 15 yose. Urumva se uwo mwarimu atamufashije muri ubwo buto bwe, ubuzima bwe atazabubazwa ? Niyo mpamvu tugomba kubaba hafi tugafatanya n’ababyeyi guha abana babo uburere bwiza kandi bubereye.”
Pastor Tuyizere, avuga kandi ko nta bundi buryo babona abana beza bafite ubuhanga n’uburere bwiza, batabikesheje abarezi bajijutse kandi bakunda uburezi ariyo mpamvu bafite abarimu 23 b’abahanga bafatanya kurera umusi kuwundi.

Avuga ko abarimu babo babafasha mubishoboka byose, babagenera umushahara mwiza kandi bakabahembera igihe. Kugira ngo kandi barusheho gukora akazi bashishikaye.
Ni muri urwo rwego, avuga ko bagenewa ifunguro rya mugitondo na Saa sita kandi abatarubaka ingo “celibataire” bagashakirwa amacumbi ya hafi kugira ngo babarinde ibyabarangaza.
Kubigendanye n’ifunguro ku banyeshuri, akavuga ko nabo nta kibazo bagira,kuko hari Cantine mu kigo yahawe Rwiyemezmirimo ubishoboye wigenga, ugirana amaserano n’ababyeyi bifuza ko abana bahabwa ifunguro, abatabishoboye bagataha mu rugo kandi ngo bikorwa neza.
Ikindi avuga ni uko buri gihembwe habaho amahugurwa y’iminsi itatu y’abarimu ni ukuvuga inshuro 9 mu mwaka, bakangurirwa gukomeza kurangwa n’umwete mu kazi kabo, no gukomeza kurangwa n’indangagaciro zibereye, ari nako bakangurirwa gukomeza kuzitoza abo bashinzwe, aribo bana barera.

Ibyo byose kandi ngo bikorwa ku bufatanye bw’ababyeyi b’abana, kuko aribo bafatanyabikorwa ba mbere b’ikigo.
Kubirebana n’ingorane ikigo cyaba gihura nazo, Pastor Tuyizere avuga ko Covid 19 yashegeshe ibintu byinshi birimo n’uburezi bw’abana, cyakora muri Authentic International Academy izo ngorane ngo barazisimbutse abana bakaba biga neza neza uko bikwiye.
Authentic Internationnal Academy, ni Ishuri ritanga uburezi buhamye kandi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo ari nabyo bibafasha kugira abana barangwa n’ikinyabupfura gihamye. Ni Ishuri ryashinzwe n’Itorereo Zion Timple mu Rwanda , intego yaryo akaba ari “KURERA UMWANA WUZUYE”
Gusa asaba ababyeyi gukurikirana abana kuko ngo iyo bageze mu ngo iwabo bashukwa na byinshi birimo Social Media zateye na Television, aho babona amashusho y’urukozasoni, indirimbo n’ibiganiro biganisha ku busambanyi. Bityo agasaba ababyeyi kubarinda ibyo bishuko , ahubwo bakabatoza gukunda amasomo bayasubiramo kenshi kuko ariyo azabagirira akamaro mu bihe biri imbere, ibindi bakabitera umugongo.
Izindi ngorane avuga Pastor Tuyizere, ni iz’ibikoresho bibageraho bihenze, bakaba basaba Leta kujya ibibabonera muburyo bworoheje nkuko bigirirwa amashuri ya Leta, bakaba nabo bagombye koroherezwa cyane ko nabo barera igihugu.
Agira ati “Leta nidufashe kubona ibikoresho uko bigomba, byaba ibitabo by’ikoranabuhanga n’ibindi bikenerwa byose, niba kandi bidakunze banadufashe kubibona mu buryo bworoheje nta misoro. Leta nimenye ko tuba turi bigo byigenga byishyura abarimu 100% ku mfaranga ababyeyi baba batanze. Tukaguramo ibikoresho bitandukanye, tugasana inyubako, tugahemba abarimu arik nako bishyura imisoro. Birakwiye ko ibyo byose ibizirikana ikajya itwunganira kenshi kuko icyo tugamije natwe ari ukurera igihugu.”
Asoza asaba ababyeyi gukomeza kurera abana babo neza bafatanyije, kuko ariwo murage bahawe wo kurerera igihugu neza kandi banabashishikariza gukunda amasomo aho kurangazwa n’iby’isi bidafite akamaro.
Avuga ko icyo abantu bagombye kumenya ari uko abana barikurerwa ubu aribo bayobozi b’ejo n’abarezi b’ejo, bityo ko bagomba kurindwa ibyabakurira mu ngeso mbi zababuza kuzabaho neza mu bihe biri imbere
Asaba ko Leta ko yashyiraho ingamba zihamye zigendanye n’imyitwarire y’abanyeshuri muri iki gihe byagaragaye ko abenshi bagenda barangwa n’imico n’imyifatire idahwitse, aho usanga imyambarire, imisatsi n’ibindi bitagombye kuranga umunyeshuli byaragarutse.
Kubirebana n’uko Authentic International Academy, ari ikigo cy’intangarugero bishimangirwa na Sibomana Martin umaze imyaka 2 kuri icyo kigo akaba yigisha kuva muwa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri y’isumbuye.
Ahamya ko ikigo cyabo agishimira indangagaciro zikiranga, ari ku miyoborere myiza y’abayobozi, ari kubarezi bagenzi be bafashanya, ari ni ikinyabupfura kiranga abana bahiga ngo ibyo byose ni ibibafasha kuba aba mbere muri byose.
Agira ati “abayobozi bacu batuyobora neza, dufite ibikoresho bihagije bidufasha mu kazi kacu. Abana bacu biga neza bagatsinda neza kandi barangwa n’ikinyabupfura cyo kwishimirwa.”
Bwana Sibomana Martin, avuga ko ibanga bakoresha ngo batsinde neza, ari imyitozo myinshi baha abana kandi bakabaha umwanya wo kwikoresha, bakajya mu isomero (Library) aho bakora ubushakashatsi ku giti cyabo, bigatuma bafunguka mu bwonko.

Yishimira kandi ko bahembwa neza kandi bikabera ku gihe, bagashyirwa mu bwishingizi ndetse bagahabwa n’amafunguro mu buryo bwo kwishimira, ibituma bigisha bafite imbaraga n’ishyaka ryinshi.
Asoza asaba abarimu bagenzi be kurushaho gutanga ireme nyaryo. Asaba kandi abayobozi babo gukomeza kubaba hafi, kugira ngo ibyiza babakorera bikomeze bityo nabo bakomeze guterwa ishema no gutanga umusaruro basabwa.
Umwe mubanyeshuri Rekeraho Richard wiga mu wa mbere yishimira ikigo yigaho, ko batsinda neza amasomo.
Avuga mu by’ukuri, bakurikirana neza amasomo uko bikwiriye, aho bakora imyitozo myinshi banasubiramo ibyo bize. Yishimira ko ku giti cye ari kwiga neza kandi agatsinda akaba ateganya kuzakomeza yiga iby’ikoranabuhanga kuko iyi si ngo ikeneye abantu benshi bize ikoranaubuhanga cyane.

Asaba bagenzi be kwiga neza ntibarangarire kuri za Television na Social media, bagakomeza kumvira ababyeyi, ari nako bakomeze kurangwa n’ikinyabupfura badashukwa n’imyaka yabo y’ubugimbi, ishobora kubakururira mu ngeso mbi batitwaye neza ngo bagendere ku nama nziza z’ababarera.











Abanyeshuri bo muri Aunthentic International Academy bari gukora ibijyanye n’ubumenyingiro 




Pastor Tuyizere Jean Baptiste yahawe igihembo cy’uko ari umuyobozi w’ishuri mwiza 














Aunthentic International Academy iherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye hafi neza y’ahazwi ku izina rya St Joseph.
Ushatse ibindi bisobanuro wahamagara kuri +250788513527, +250788670467
E.Niyonkuru na G. Uzabakiriho