Mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo cyo kubura akazi, ariko kugeza ubu iki kibazo cyatangiye kubonerwa igisubizo binyuze mu kwiga ibintu byagufasha kwihangira umurimo ndetse no kwiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ubu igisubizo nta kindi ni ishuri rya Cyondo TVET School.

Cyondo TVET School ni ishuri riherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe,rikaba ari ishuri rimaze igihe ryigisha imyuga itandukanye harimo Ubwubatsi (Masonery),gukora amazi (Plumbing) hamwe n’ubudozi (Tailoring).

Imyuga yigishwa muri Cyondo TVET School ikaba ifasha baharangije kwihangira umurimo ndetse no kuwubona mu buryo bworoshye kuko baba bakenewe ku isoko ry’umurimo kubera ubumenyi butajorwa butangirwa muri iri shuri.

Cyondo TVET School uretse kuba yigisha amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo, iri shuri rifite abarimu b’inzobere bafite ubushobozi bwo hutanga ubumenyi bugezweho.

Bwana Eng Iyakaremye Dieudonne umuyobozi wa Cyondo TVET School atangazako ibanga bafite ari ukwigisha abana babamenyereza kugira umuco wo kwihangira akazi aho kugasaba, Iyakaremye kandi yemeza ko leta n’abandi bafatanyabikorwa babafashije kubona ibikoresho bigezweho aribyo bibafasha gutanga ubumenyi bufite ireme.

Mu rwego rwo gukomeza kwiyungura ubumenyi, abanyeshuri biga muri Cyondo TVET School bagenerwa umwanya uhagije wo gukorera hanze y’ishuri (Field work)ndetse bakagira n’ibyumba bibafasha kwimenyereza umwuga (workshops).

Bamwe mubo twaganiriye bize mu kigo cya Cyondo TVET School bemeza ko nyuma yo kurangiza amasomo yabo batigeze bagira ikibazo cy’umurimo kuko basanze hanze bifuza abakozi barangije muri kino kigo.
Indi nyungu ikomeye yo kwiga muri Cyondo TVET School nuko usoza amasomo ufite ubumenyi bugufasha kwihangira umurimo ndetse ukabasha gutanga akazi ku bandi,ibyo nibyo bituma abarangije muri rino shuri badahangayikishwa n’ibyo bazakora.

Muri Cyondo TVET School uretse gutanga ubumenyi bukenewe, iri shuri rifasha abaryigamo kugira uburere bwiza kuko batoza abana kugira indangagaciro ari naryo pfundo ribafasha kurangiza bifuzwa ku isoko ry’umurimo kubera baba bafitiwe icyizere kongeraho ubumenyi.
Muri Cyondo TVET School ikoranabuhanga naryo ntiryasigaye kuko amasomo yose biga batozwa no kuyahuza n’ikoranabuhanga ni muri urwo rwego buri mwarimu wese wigisha muri iri shuri yahawe mudasobwa imufasha gutanga amasomo ye neza.
