Rayon sports itavuguruye imikorere yayo Sugira Erneste nawe yabacika

admin
3 Min Read

Nta munsi ushobora gutambuka utumvise amakuru ya Gikundiro(Rayon sports),gusa ikibabaje muri ino minsi nuko usanga amakuru yose ava muri ino kipe ari interagahinda gusa,hari n’abakunzi badatinya kuvuga ko Munyakazi Sadate yababeshye ibyishimo ariko bikaba byarabaye nka ya mabati.

uretse inkubiri yo guhagarika inzego zose za Rayon Sports uretse komite nyobozi gusa iyobowe na Sadate utarabasha kwereka aba rayons ko ari umugabo wabahereza ibyishimo bahoranye,ariko hari n’abandi bemeza ko ishyamba(amakimbirane)ariryo ryatumye adashyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje.

si ibi gusa kuko umunsi ku munsi ujya kumva ngo umukinnyi mwiza ikipe yagenderagaho yatwawe n’iyindi ibintu bitari bikunze kubaho ku ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports,nubu kandi biravugwa ko umukinnyi Sugira Erneste nawe amaso yaheze munzira ategereje amafaranga yemeranyijwe nino kipe kugirango azayikinire mu gice gitaha.

Mu kwezo gushize kwa Nyakanga 2020, nibwo ikipe ya APR FC yabwiye rutahizamu wayo, Sugira Ernest ko yakwishakira ikipe imugura cyangwa imutira, ubundi akabimenyesha ikipe ye kugira ngo itange uburenganzira bwo kumukinisha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ikipe ya Rayon Sports FC icyumva ibi, yahise yandikira APR FC iyitira uyu rutahizamu n’ubundi wari warasoje amezi atandatu yari yaratijwe muri iyi kipe, bongera kumutira kuko ikipe ye yari imaze kumubwira ko itamufite mu mibare yayo, ahanini bitewe n’umutoza Adil batigeze bahuza kuva yahagera.

Gusa nyuma yuko ikipe ya Rayon Sports FC yari imaze gutira Sugira mu kipe ye, nawe bamubwiye ko bifuza kumugura akabasinyira amasezerano angana n’umwaka umwe akinira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ndetse baranaganira.

Sugira Ernest, akaba yarasabye Rayon amafaranga angana na miliyoni 6 z’u Rwanda (6000,000 Frw) kugira ngo abasinyire amasezerano y’umwaka umwe gusa, ndetse banemeranya igihe azayabona, ariko amaso yaheze mu kirere.

Nyuma y’amakuru yavuzwe ko uyu rutahizamu yasinyiye Rayon Sports FC ndetse azabakinira umwaka utaha 2020-2021, haje kumenyekana andi makuru avuga ko atarasinya kuko atarabona ibyo yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

ano makuru yose akaba akomeje kuba agatereranzamba kuri ino kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.abavuga macye bati”tuzaba tubarirwa” abari kuri za moto bati”sadate atwiciye ikipe” abayihebeye bati”arayisenye birarangiye”aduteje abacyeba.abagerageza gusesengura bati”hari ikibyihishe inyuma”nanjye nyiragahanga gato nti”uwankiza inzara no covid19 nazafana izindi. birababaje

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *