Umurenge wa Mimuli ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare, uyu murenge nawo ukaba warahagurukiye kongera ibyumba by’amashuri ndetse no kubaka amashuri mashya mu rwego rwo korohereza abana bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri.
Uyu murenge ufatwa nk’ikitegererezo mu kwihutisha iyubakwa ry’amashuri mashya ndetse no kongera ibyumba byakoreshwaga, ni umwe mu mirenge kandi itagaragaramo amakosa mu itangwa ry’amasoko yo kubaka amashuri kuko amasoko yatanzwe ku mugaragaro maze abapiganwa babona umwanya wo kugaragaza ubushobozi ,abatsinze abandi bahabwa amasoko nta bwiru bubayeho.
Itangwa neza ry’amasoko muri uno murenge wa Mimuli byatumye nta makimbirane agaragara hagati ya rwiyemezamirimo n’abamuhaye isoko, ibyo nibyo byatumye inyubako zihuta dore ko kugeza ubu hamaze kuzura ibyumba 19 ku kigo cya G.S Isangano, 13 kuri G.S Indangamirwa, 8 ku kigo cya Imeza P/S ibyumba 5 byagenewe imyuga byubatswe muri G.S Cyabayaga, ndeste hubakwa ibyumba 10 kuri G.S Mahwa.
Bwana Uzabakiriho jean paul umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mimuli yatangaje ko iki gikorwa bakigezeho kubera ubufatanye bw’ubuyobozi ndetse n’abaturage, ikindi kandi cyabafashije ni ugukorera mu mucyo nk’intore zifite icyerekezo cyimwe, uyu muyobozi akaba yemeza ko bino bikorwa bizafasha ababyeyi ndetse n’abana mu koroherwa no kubona amashuri hafi yabo
Madamu Mukamutesi Verena ufite umwana wiga mu ishuri rishya rya G.S Isangano, aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/ yagize ati’’ twarishimye cyane twumvise ko tugiye kubona amashuri hafi yacu kuko abana bacu bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga kuri G.S Cyabayaga ariko ubu abana bacu bakaba bararuhutse urwo rugendo rurerure.
Kugeza ubu mu murenge wa Mimuli hagaragara ibigo byiganjemo amashuri y’uburezi bwibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 years and 12 years basic Education), ano mashuri akaba yaratangiye gutanga umusaruro mwiza mu mitsindire y’ibizamini bya leta nkuko twabitangarijwe na Dusabe John Bosco umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Cyabayaga (G.S Cyabayaga).
Bwana Dusabe John Bosco ufite uburambe mu burezi dore ko amaze imyaka isaga 15 muri uno mwuga, mbere yo kuba umuyobozi w’ikigo cya G.S Cyabayaga akaba yari umwarimu uzwi cyane mu isomo ry’amateka (History)dore ko yabaye n’umwe mu bategura bakanakosora ibizamini bya leta mu gihe kitari gito, aganira n’igisabo.rw/ yagize ati’’kugeza ubu amashuri y’uburezi bw’ibanze yatangiye gutanga umusaruro ufatika.
John Bosco agaragaza ko ubwo ano mashuri yatangiraga bamwe mu babyeyi ndetse n’abana batabyumvaga neza, hari n’abarimu batari babisobanukiwe , ugasanga buri wese yikorera ibyo yishakiye, ariko nyuma byaragaye ko abana biga muri ano mashuri bashobora kwitabwaho bagatsinda neza, kuri Dusabe John Bosco ngo byasabaga imbaraga nyinshi doreko byagendanaga no kwigisha mu rurimi rw’icyongereza rutari ruzwi n’abarimu benshi.
Dusabe John Bosco yakomeje agaragaza ko bitewe n’izo mpinduka byasabaga buri wese guhindura imyumvire, aha niho ahera agaragaza ko hari bamwe bananizaga abayobozi, abandi bakigisha bitajyanye n’ibikenewe, Dusabe uyobora G.S Cyabayaga yemeza ko benshi batangiye kubyumva neza nubwo hakiri bamwe bagifite kwinangira no kunaniza abayobozi.
G.S Cyabayaga ni kimwe mu bigo bimaze igihe mu murenge wa Mimuli dore ko gifite amashuri abanza kugeza kuyisumbuye umwaka wa gatangatu mu mashami atandukanye, iki kigo kikaba ari kimwe mu bigo byo muri uyu murenge bibasha gutsindisha abana benshi mu kizamini cya leta. Iki kigo kandi mu minsi ya vuba kizaba gifite ishami rya TVET Aho abana bazabasha kujya bigishwa imyuga itandukanye irimo Amashanyarazi ndetse n’ubwubatsi.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba bwizeye ko amashuri mashya yagiyeho azafasha abana kwigira bugufi maze bitume bakunda ishuri kandi babashe no kumva neza ibyo biga.
Ikindi kandi ni uko ibyumba bishya byubatswe bizafasha abana kwiga bisanzuye ndetse bigabanye ubucucike bitume byorohera umwalimu gukurikirana umwana ku w’undi.
Inkuru ya NDAYISABA Eric
Tel: 0782511443
Twitter : NDAYERICUS

