Nyuma y’ibyumweru bibiri atorewe kuyobora komite olempike mu Rwanda, Theogene Uwayo aravuga ko yizera ko afatanije na Ekipe ye batoranywe, bazashyira ku murongo byinshi byari byaraburiwe ibisubizo muri amwe mu ma Federasiyo ayigize, kugira ngo imikino itandukanye irushehokuba isoko y’ibyishimo bya benshi.
Umugabo wari umenyerewe m’ubuyobozi bw’umukino wa Karate mu Rwanda Uwayo Theogene, niwe wahawe intebe yo kuyobora ihuriro ry’imikino itandukanye mu Rwanda rizwi nka Komite Olempike kuwa 08 Gicurasi 2021, asimbuye Hon. Munyabagisha Valens na Komite ye bari bamaze imyaka ine kuri ubwo buyobozi.
Aganira n’ikinyamakuru Igisabo’rw. Theogene Uwayo bakunda kwita Theo, avuga ko yishimiye cyane ikizere yagiriwe na bagenzi be bo muri za Federasiyo uko ari 34 zibumbiye hamwe imikino itandukanye, kubw’ ibyo ko azakora ibishoboka byose we na Ekipe bafatanyije kugira ngo ibikorwa by’ama Federasiyo bikomeze bitere imbere, hirindwa ibibazo bijya bivuka muri amwe mu ma Federation bikayabera inzitizi zo gutera imbere no kwiyubaka nyabyo.
Agira ati “kuba nari nsanzwe mu buyobozi bwa Federation ya Karate, ndizera ko ubwo bunararibonye mfite mu kuyobora, buzamfasha gutera intambwe igaragara mukuzamura uru rwego duhagarariye cyane ko jye na bagenzi banjye turi kumwe, abenshi muri bo basanzwe bari no m’ubuyobozi bw’ama federasiyo yabo.”
Bwana Theogene Uwayo, avuga ko kuri we atari ubwa mbere aje muri komite olempike kuko ngo n’ubundi yahoze ari Umubitsi wayo Mukuru muri Komite yari iyobowe na Bayigamba Robert.
Avuga ko ingamba n’imigabo n’imigambi bagejeje kuri bagenzi be bamusabye kubabera umuyobozi, ari uko bazakora uko bashoboye bakarwanya intugunda n’ibibazo bikunze kugaragara muri amwe mu ma Federasiyo no guharanira iterambere ry’imikino itandukanye mu Rwanda, akaba yizeye ko bizashoboka, kubera ko ubushake n’imbaraga bihari.
Bwana Theogene akomeza avuga ko ikibazo gihari ari uko usanga hari ama Federasiyo amwe na mwe atagira ibyangombwa, ku buryo nko kuyabonera ubufasha byabagora.
Avuga ko hari n’abo usanga badafite inzego z’ubuyobozi, bityo akabasaba ko bashyiraho akabo bagashaka ubuzimagatozi na cyane ko aribwo buryo bushoboka, kugira ngo babe bashakirwa inkunga n’ubufasha byo kubashyigikira, naho ubundi ngo bitabaye ibyo uwayibaha ubugenzuzi nabwo “Audit” bwamubaza aho yashingiye ayibaha mu gihe baba batemewe imbere y’amategeko.
Ikindi avuga Bwana Theogene Uwayo, ni uko hari n’abandi ngo usanga batagira aho bitoreza, abo nabo ngo ukaba utabafasha kubabonera ibikoresho mu gihe ntaho babikoreshereza hazwi. Na none ngo kuba nta na ho bakinira, ntiwanabashakira umutoza ngo abone icyo yabasha gukora kigaragara, ariyo mpamvu ngo buri wese mubo bireba asabwe gushyiraho ake, kugira ngo barusheho gukora mu buryo buhamye.
Uyu muyobozi kandi abajijwe niba abona kuba barabashije gukemura ibibazo byari bitangiye kuvuka muri komite olempike, bagashyiraho neza inzego z’ubuyobozi, niba biteguye no gufasha nka Federasiyo ya Volleyball, kugira ngo nayo ishyireho komite yayo nshya mu buryo bwihuse. Avuga ko icyo babereyeho atari ukwivanga mu buzima bwite bw’ama Federasiyo, ariko ko nta kabuza bazajya baba hafi kugira ngo babagire inama kandi banabafashe mu mbogamizi bafite.
Kubirabana n’ikibazo cy’uko ama Federasiyo yo mu Rwanda nta bushake agira m’uruhando mpuzamahanga ngo atware ibikombe nk’uko muri Kenya n’i Burundi babigenza muri Athretisme no mu magare muri Ferwacy bikaba byaranze muri uyu mwaka, avuga ko ntawe yatera ibye.
Agira ati “ kimwe na wa mugani wo muri Bibiliya, nanjye ntawe natera ibuye ngo ntiyazanye umudari cyangwa ibikombe. N’ubwo ibirebana n’uko ama Federasiyo nk’iyamagare n’iya Athretisme cyangwa Basket byabazwa abayobozi bayo, ntawuyobewe ko kubera Covid 19 imyitozo yagiye iba mike ariyo mpamvu abakina batagaragaza intsinzi cyane. Mu by’ukuri imikino ibera muri Condition mbi tubyumvikaneho. Ariko rero turizera ko iki cyago cya Covd 19, nikirangira ama Federasiyo azakora ibishoboka byose, natwe dufatanyirije hamwe tuzabona intsinzi ikizere kirahari.”
Asoza ikiganiro, Bwana Theogene Uwayo asaba bagenzi be bafatanyije muri Komite guhaguruka bagashyira mu bikorwa ibyo bemereye bagenzi babo ubwo babagiriraga ikizere mu byumweru bibiri bishize, kugira ngo imyaka ine izarangire bageze ku musaruro ukubye inshuro nyinshi uwo bahasanze.

Avuga ko yizeye ko bazabigeraho ntakabuza ashingiye kubintu bitatu. Kuba bagenzi be bane muri barindwi nawe arimo, ari abayobozi b’ama Federasiyo akomeye atajya arangwamo ibibazo n’intugunda na rwaserera. Kuba hafi ya bose bakiri bato biragaragara ko bagifite imbaraga zo gukorera Federasiyo ku buryo no mu minsi itaha bashobora kuyiyobora nta nkomyi. Kuba hafi ya bose basanzwe bikorera kandi bafite ibikorwa byiza bibinjiriza ku buryo nta kibazo cy’imibereho myiza bafite. ikindi ni uko muri Komite harimo abagore kandi ngo bakaba ubusanzwe bazwiho gukunda umurimo no gukorana ubunyangamugayo.
Ibyo byose Bwana Uwayo abishingiraho avuga ko nta kabuza biteguye gukora neza no kurangiza inshingano zose batumwe na bagenzi babo bahagarariye ama Federasion, Leta y’u Rwanda, abakunzi b’imikino itandukanye n’abanyarwanda bose muri rusange.
Uwayo Theogene utorewe kuyobora komite olempike ishami ry’u Rwanda asanzwe ari umuyobozi wa Federsiyo y’umukino wa Karate mu Rwanda. Afite imyaka 60 y’amavuko, akaba ubusanzwe yikorera ku giti cye, aho avuga ko afite abakozi bagera ku ijana bamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Arubatse, afite umugore n’abana batatu, akaba yaratangiye umukino wa Karate afite imyaka 18.
