Iburasirazuba : Ikibazo cy’abagabo batera inda abangavu cyarahagurukiwe

admin
3 Min Read

Nyuma yaho intara y’iburasirazuba iherewe umuyobozi mushya ariwe Guverineri Gasana K Emmanuel, ubu ikibazo cy’abateraga inda abangavu cyatangiye kuvugutirwa umuti.

Guverineri Emmanuel K Gasana yasabye inzego bireba kwihutisha gukemura ikibazo cy’abagabo bagisambanya abangavu

Akarere kaje ku isonga mu gukurikirana iki kibazo ni aka Gatsibo, ku makuru ikinyamakuru igisabo.rw/ yabashije kumenya nuko kugeza ubu hari abagabo bagera kuri 13 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abangavu.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kurandura iki kibazo vuba

Muri kano Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bwo gukurikirana no gushyikiriza inzego zishinzwe umutekano abagabo basambanya abana b’abangavu, nyuma y’igihe gito hamaze gufatwa abagabo 13.

Ku ikubitiro imirenge ine muri 14 igize Akarere ka Gatsibo niyo imaze gushyikiriza inzego za Polisi abakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, iyo mirenge ni Muhura, Gatsibo, Remera na Kageyo, ubu hitezwe icyo abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nabo bari gukora kugira ngo mu gihe cy’ukwezi bihaye iki kibazo kibe cyarangiye.

Muri aba bana batewe inda harimo abo ababyeyi babo banze kubwira inzego z’ibanze imyaka y’abana babo kugira ngo abo bagabo bivugwa ko bateye inda aba bangavu badafatwa, abandi ni abagabo bateye abana inda bakibanira na bo nyuma y’ubwumvikane bw’ababyeyi.

Mayor gasana nawe yemeza ko bihaye icyumweru kimwe iki kibazo kikaba cyabonewe umuti urambye

Muri kino kibazo kandi hagaragaramo bamwe mu bafite inshingano zitandukanye bazitwaza bagasambanya abo bahagarariye cyangwa bashinzwe.

Iki gikorwa cyo gushakisha abagabo bakekwa ko basambanyije abana b’abakobwa bakabatera inda, kije nyuma y’aho habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye ku Ntara, ba gitifu b’imirenge n’utugari, Dasso na Polisi bikorera mu mirenge yose uko ari 14.

Iki kibazo kimwe n’ibindi bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda bikwiye guhagurukirwa mu maguru mashya, ikinyamakuru igisabo.rw/ kiyemeje gukomeza kubakurikiranira ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yafashwe n’intara y’iburasirazuba mu gukemura ibibazo byihariye byugarije intara muri rusange.

Iki gikorwa kandi byitezwe ko kigomba gukomereza no mu tundi turere tugize intara y’iburasirazuba. Kugeza ubu muri ino ntara haracyagaragara ibibazo bitandukanye birimo, ubucuruzi bwa magendu, urugomo, gutanga amasoko bitanyuze mu buryo cyane cyane mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, hari kandi ahakigaragara ruswa n’ibindi. Ibi byose ku bufatanye bw’intara ndetse n’itangazamakuru ibi bibazo bikaba bigomba kujya ahagaragara kandi bikabonerwa ibisubizo.

Komeza ubane natwe umenye amakuru y’impamo ku bibazo bibangamiye sosiyete nyarwanda.

Ukeneye ubuvugizi cyangwa kugufasha kwamamaza ibikorwa byawe no gutangaza ibyo ukora wa Duhamagara kuri 0782511443/0781300749

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *