Uruganda Ineza mu muryango ltd rwaje rukenewe, menya ikinyobwa rukora n’akamaro kacyo mu mubiri w’umuntu

admin
6 Min Read

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’abikorera, ikinyamakuru igisabo cyasuye uruganda Ineza mu muryango ltd rutunganya ikinyobwa kizwi nka Mbumbiramumaro, ariko abakunzi b’iki kinyobwa bakaba bakita Ineza.

Mu kumenya ibanga uru ruganda rukoresha no kumenya uko rukora, igisabo.rw/ cyasuye uru ruganda maze ruganira n’uwarushinze ndetse na bamwe mu bakozi babonyemo imirimo.

Madamu Mukawera Cecile umuyobozi mukuru w’uruganda Ineza mu muryango ltd yatangarije itangazamakuru ko yagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda mu rwego rwo kwiteza imbere dore ko n’igihugu cyacu gishishikariza abantu kwihangira umurimo, kikaba gishyigikiye ibikorerwa mu Rwanda by’akarusho igihugu gishyigikiye iterambere ry’umugore, ibi ni bimwe mu byateye imbaraga Cecile nawe yumvako hari icyo yakora akiteza imbere.

Madamu Mukawera Cecile yakomeje agira ati’’tumaze kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda ruciriritse twatangiye gushaka ibyangombwa kuko twifuzaga gukora ibintu biciye mu mucyo kandi byujuje ubuziranenge, nyuma yaho inzego zitandukanye zidusuriye zigasanga dukora ikinyobwa cyiza kandi cyujuje ubuziranenge nibwo twabonye ibyangombwa byose bitwemerera gukora biciye mu mucyo.

Madamu Mukawera kandi ashimishwa n’uko n’ubwo yatangiye uruganda ashaka kwiteza imbere ariko uruganda rwagiriye akamaro abatari bacye kuko nubwo rukiri rushyashya ariko rwabashije guha akazi abakozi bagera ku 8 bahoraho ndetse n’abandi barenga 6 ba nyakabyizi, uruganda rukaba rwiteguye ko imikorere nikomeza kuba myiza bazabasha guha imirimo abantu benshi, rukabateza imbere ndetse bagateza imbere igihugu muri rusange.

Madamu Cecile aboneraho gushimira inzego z’ubuyobozi guhera ku kagari ka Gishore mu murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana,Intaray’iburasirazuba aho uru ruganda ruherereye, ndetse agashimira izindi nzego zagiye zibaba bugufi mu bujyanama butandukanye.

Madamu Mukawera atangaza ko uruganda rukiri kwiyubaka ariko yizeye ko uko uruganda ruzakomeza kugenda rukura nawe azagenda afasha abandi kubona akazi, uyu muyobozi kandi atangaza ko bafite intego yagutse ko baramutse babonye ibikoresho byisumbuyeho bakora byiza kurushaho, aha niho ahera asaba inzego zibishinzwe ko bakomeza kubaba hafi ndetse n’ibyo badashoboye bakabagoboka kugirango babashe kwiteza imbere.

Madamu Cecile yemeza ko n’ubwo covid 19 yabakomye mu nkokora ariko batazacika intege, akaba ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera uburyo akomeje gushyigikira abikorera. Cecile kandi aboneraho gutinyura abandi bagore ko badakwiye kugira ubwoba bwogutangira Business ndetse badakwiye no gutinya gusaba inguzanyo kuko umugore yizerwa kandi icyo yiyemeje akigeraho.

Madamu Cecile kandi aboneraho guhwitura urubyiruko rugisuzugura umurimo, kuko nta kazi kabi kabaho kandi kagutunze, madamu Cecile kandi ashimira ibigo by’imari cyane cyane Umurenge Sacco kuko nabyo bibashyigikira mu kubona inguzanyo.

Bwana Hakizinshuti Erneste umukozi mu ruganda Ineza mu muryango ltd akaba ashinzwe umusaruro ndetse n’ubuziranenge bw’ikinyobwa bakunze kwita Ineza, nawe yagize ati’’uruganda rutunganya Divayi ikoze muri tangawizi ikaba yitwa Mbumbiramumaro, abakunzi bayo bakaba bakunda kuyita Ineza, uyu mukozi yatangiranye n’uruganda aho batangiye bandikisha uruganda ndetse n’ikinyobwa cyabo,ubu bakaba baramaze kubona ibyangombwa byose.aha niho Erneste ashingira yemeza ko bagiye kongera imbaraga mu mikorere yabo.

Bwana Hakizinshuti yemeza ko ikinyobwa Mbumbiramumaro (Ineza), uretse kuba kimara inyota ariko gifite n’akamaro kanini kubuzima bwacu, kuko gikoze mu bintu bitandukanye kandi bifitiye akamaro umubiri wacu.

Hakizinshuti kandi agaragaza ko ikinyobwa Ineza gikozwe na tangawizi, umucyayi cyayi, Rumari,,amajyane, ubuki n’isukari, ibyo byose bikaba bigite akamaro kanini cyane.

Hakizinshuti agaragaza ko ikinyobwa mbumbiramumaro(Ineza) gifasha umuntu kuzibura imyanya y’ubuhumekerio kubera Tangawizi ikigize,ubuki nabwo bufasha umuntu kuruhura ubwonko,iyi niyo mpamvu ikinyobwa gikorwa n’uruganda Ineza mu muryango ltd gikundwa na benshi.

Bwana Hakizinshuti kandi aboneraho gushimira abashinze uru ruganda kuko babafashije kubona umurimo maze bikabafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu mukozi kandi yemeza ko ibanga bafite ari ugukora ikinyobwa kidahinduka kandi bakagikurikirana kugeza kigeze ku isoko mu rwego rwo guhangana n’ababiyitirira bagakora ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ikinyobwa Mbumbiramumaro (Ineza),gikorwa n’uruganda Ineza mu muryango ltd kugeza ubu gikundwa na benshi kubera ubuhanga gikonye ndetse no kuba gifitiye akamaro umubiri wacu.

Abantu bifuza ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi biryoshye ibanga nta rindi ni ukwinywera mbumbiramumaro (Ineza), maze tukagira ubuzima buzira umuze.

wifuza gucuruza cyangwa kurangura ikinyobwa Mbumbiramumaro (Ineza) wasuru uruganda ineza mu muryango ltd mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Nyakaliro cyangwa ukabahamagara kuri terefoni nimero: 0783715733/0788664665

NIBA NAWE USHAKA KO TUGUFASHA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYAWE CYANGWA KU GUKORERA UBUVUGIZI WIZUYAZA, DUHAMAGARE KURI 0782511443/0781300749 CYANGWA UDUSURE AHO DUKORERA IMBERE YA STADE AMAHORO MU NYUBAKO IKORERAMO ARJ/RMC

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *