Colours Club Spa & Garden Hotel ikomeje kuba ubukombe mugutanga serivise nziza

admin
4 Min Read

Colours Club Spa & Garden Hotel ni Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo , umurenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga ku Muhanda ujya Kibagabaga hafi y’urusengero rw’Abadiventiste (English Church), Colours Club Spa & Garden Hotel ikaba ikunzwe cyane kubera uburyo yakira abayigana ndetse no kuba ifite umwihariko ku bayigana bose.

Colours Club Spa & Garden Hotel ifite umwihariko kuko itanga serivise nyinshi ku bayigana bose, ino Hotel ibafitiye ibyumba byiza byo kuraramo, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ku muryango muri rusange, ndetse bakagira n’ibyumba bigenewe abantu bari kumwe (couples).

Colours Club Spa & Garden Hotel kandi ibafitiye amafunguro y’ubwoko bwose, yaba ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita ndetse n’irya ni mugoroba. Si ibyo gusa kuko n’abifuza amafunguro yokeje byose barabigukorera ku giciro cyiza.

Abifuza ko babagezaho ifunguro n’icyo kunywa Colours Club Spa & Garden Hotel ibibagezaho aho muri hose nta kiguzi ki ikirenge kiyongereyeho.

Abagana Colours Club Spa & Garden Hotel bafite amahirwe yo kuba bahasanga serivise ya Massage, ibafasha kuruhura umubiri no ku rwanya indwara z’umunaniro n’izindi.

Colours Club Spa & Garden Hotel ifite ubusitani bwisanzuye umuntu ashobora kuruhukiramo , yaba umuntu umwe cyangwa abarenzeho ariko byose muri ibi bihe bikaba bikorwa hubahirizwa ingamba n’amabwiriza ya covid 19.

Nubwo covid 19 yatumye hari imirimo imwe n’imwe ihagarikwa, ariko muri Colours Club Spa & Garden Hotel basanzwe bafite aho abana bato bisanzurira(Kid’s Park), bagakina imikino yabagenewe.

Colours Club Spa & Garden Hotel ikora ku rwego mpuzamahanga , kuko yakira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, abatari bacye bakaba bayikundira ko ifite umwihariko, kuko abayigana babona serivise zose bibereye muri Hotel bitabasabye kujya kuzishakira hanze.

Niba wifuza ko bagutegurira mbere (booking) icyo kurya cyangwa aho kurara, wabahamagara kuri (Jatin: +250788521369) ku bakoresha icyongereza cyangwa (Delphine: +250788631054) ku bakoresha ikinyarwanda

Colours Club Spa & Garden Hotel ifite umwihariko kuko ariyo Hotel rukumbi ifasha abagenzi bavuye mu mahanga kubageza kuri Hotel, kubabikira neza ibikoresho byabo, kubaha serivise zose zikenerwa muri hotel n’ibindi.

REBA ANDI MAFOTO AGARAGAZA UBWIZA BWA Colours Club Spa & Garden Hotel

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Tel: 0782511443

Twitter : NDAYERICUS

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *