Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yitabye Imana

admin
3 Min Read

Igikomangoma Philip, umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, yitabye Imana ku myaka 99, ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021.

Itangazo ry’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, rivuga ko Prince Philip yitabye Imana mu mahoro.

Ryakomeje riti “Umwamikazi ababajwe no kumenyesha urupfu rw’umugabo we, Prince Philip, Duke of Edinburgh. Yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo muri Windsor Castle. Andi matangazo azagenwa mu gihe gikwiye. Umuryango w’i Bwami wifatanyije n’abatuye Isi mu kunamira nyakwigendera.’’

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, mu butumwa yatangiye imbere y’Ibiro bye, Downing Street, yavuze ko igihugu cyifatanyije n’Umwamikazi ndetse bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha we n’umuryango we.

Yagize ati “Turibuka Duke kuri byose no ku musanzu udasanzwe yahaye Umwamikazi. Si ku bwo kuba yari umufasha we mu gihe cye ku ngoma ariko nk’umugabo we wamubereye inkomezi mu myaka irenga 70.’’

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yavuze ko Prince Philip “yeretswe urukundo n’abantu b’ibinyejana bitandukanye hano mu Bwongereza, muri Commonwealth [Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza] n’ahandi ku Isi.’’

Nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Prince Philip, amabendera y’i Bwami no ku nyubako za Leta mu gihugu hose yururukijwe agezwa mu cya kabiri.

Prince Philip yitabye Imana nyuma y’igihe hari hamaze hatangazwa inkuru zijyanye n’uburwayi bwe kuva mu 2017, ubwo yahagarikaga imirimo y’i Bwami.

Prince Philip uzwi ku mazina ya ‘Duke of Edinburgh’ yamaze imyaka 65 akorana bya hafi n’Umwamikazi Elizabeth II mbere yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru no guhagarika kongera kugaragara mu mirimo yakoraga i Bwami mu mpera za 2017.

Aba bombi bashyingiwe mu 1947. Prince Philip yakoranye n’umufasha we kuva yambikwa ikamba mu 1952.

Prince Philip ni we mugabo wamaze igihe kirekire ku buyobozi mu mateka y’u Bwongereza.

Akimara guhagarika inshingano yari afite i Bwami. Philip yakomeje kuba Perezida n’umunyamuryango w’amatsinda 780, yakoranaga na yo n’ubwo atongeye kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byayo.

Duke of Edinburgh yabonye izuba ku wa 10 Kamena 1921. Yavukiye mu Nyubako ya Mon Repos, iherereye mu Kirwa cya Corfu mu Bugiriki.

Prince Philip n’Umwamikazi Elizabeth II bari bamaze imyaka 74 bashyingiwe, ndetse bafitanye abana bane barimo Prince Charles, Princess Anne, Prince Andrew na Prince Edward ndetse n’abuzukuru umunani.

Philip yashyingiwe na Princess Elizabeth mu muhango wabereye muri Westminster Abbey ku wa 20 Ugushyingo 1947, nyuma y’amezi ane hatangajwe ko aba bombi bari mu rukundo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *