Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, uruhare rw’ubutabera bw’u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga bwagaruriwe icyizere ari na yo mpamvu hari abafatwa bakoherezwa mu gihugu gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside basize bakoze.
Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze barimo Interahamwe n’ingabo za Leta bahise bakwira imishwaro berekeza i mahanga, ibintu byatumye bigorana gukurikiranwa n’inkiko ku bikorwa bakoze.
Birumvikana ko mu rugendo rwo gusana imitima harimo no gufata abakoze ibyaha bya Jenoside bakabihanwa, ndetse no guhumuriza ababuze ababo muri ibyo bihe. Ni ukugira ngo kandi bibere isomo abandi, Jenoside itazasubira.
Umuyobozi ukuriye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abanyarwanda bari mu mahanga bakekwaho ibyaha bya Jenoside, Siboyintore Jean Bosco yabwiye RBA ko hari intambwe imaze guterwa mu butabera mu myaka 27 ishize, kuko byatangiye amahanga atizera u Rwanda ariko ubu ibihugu bikaba bifatanya n’u Rwanda gufata abasize bakoze Jenoside.
Yagize ati “Biragaragara ko ubutabera bw’u Rwanda bugenda butanga icyizere kandi biri gutanga umusaruro cyane ko ubutabera Mpuzamahanga buri kugira uruhare mu kugeza mu butabera abasize bakoze Jenoside, hashingiwe ku mategeko yagiye avugururwa mu myaka itandukanye.”
N’ubwo ubutabera Mpuzamahanga bugenda bufata abakoze amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni urugendo rutoroheye na gato ku butabera bw’u Rwanda bigendanye n’icyuho cyari kiri mu mategeko.
Yagize ati “Ubukurikiranacyaha bwatangiye bufite ibibazo kubera ko Jenoside yakorewe abatutsi hari hakiri icyuho mu mategeko ko nta tegeko rihana icyaha cya Jenoside cyari kimaze kuba. Ubuyobozi bumaze kwiyubaka hari abo bafashe bashyirwa mu magereza ariko hari hakiri icyuho mu itegeko.”
Habayeho guhugura abantu mu mategeko
Jenoside ikirangira, hari hari icyuho mu bacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyhaa n’abandi bakozi bo mu nkiko kuko abenshi bari barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi barahunze.
Siboyintore yatangaje ko habayeho guhugura abandi bashya kugira ngo imirimo y’ibanze y’ubutabera itangire, bagenda biyongera gahoro gahoro.
Nyuma gato ya Jenoside byabaye ngombwa ko hatangwa amahugurwa y’amezi umunani ku bari bagiye gutangira gufasha mu rwego rw’ubutabera.
Yavuze kandi ko hari hakenewe uburyo buhamye bwo gukusanya ibimenyetso no kubungabunga ibihari ngo bidasibangana.
Siboyintore yagaragaje ko nubwo hakiri imbogamizi ku bihugu bigihishira abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi hari intambwe yatewe irimo no kohereza bamwe muri abo mu Rwanda, abandi bagashyikirizwa ubutabera.
Mu birego 93 urukiko Mpuzamahanga Mpanabyahanga rwashyiriweho u Rwanda rwasize rwakiriye, abagera kuri 62 bamaze kuburanishwa bahamwa n’ibyaha, barimo14 bagizwe abera, 8 boherezwa mu Rwanda naho 10 boherezwa mu bihugu byabafashe.
Hari gahunda kandi yo gukomeza gushishikariza ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kubageza imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze harimo n’inyandiko zo kubata muri yombi 1145 ubushinjacyaha bwohererehe ibihugu bisaga 33 byiganjemo ibyo muri Afurika.