
Divine Hope Company Ltd ni uruganda ruherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboyi, rukaba rukora ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu isuku birimo amasabune y’ubwoko butandukanye ndetse n’amavuta atandukanye.
Ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye uru ruganda mu rwego rwo kumenya uko rukora ndetse na gahunda rufite mu gukomeza guha abanyarwanda ibikoresho by’isuku dore ko bakora amasabune meza yakwiyambazwa mu gusukura ibintu bitandukanye.
Bwana Ndorimana Wilson uhagarariye uruganda Divine Hope company ltd yagize ati’’uru ruganda rukora ibikoresho by’amasuku birimo cosmetics ndetse n’amasabune atandukanye.
Wilson ati’’ ibyo byose twabitangiye ku gitekerezo cyacu kuko twashakaga kwiteza imbere, tukaba twaratangiye mu mwaka wa 2012, tukaba twaratangiye gahoro gahoro ariko ubu aho tugeze ibintu biri kugenda neza kandi ku isoko ibyo dukora birakunzwe nkuko tubibwirwa n’abakoresha products zacu.

Bwana Wilson kandi yemeza ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda byatewe nuko twari tugambiriye kwiteza imbere ndetse no kwihangira umurimo, ibanga twakoresheje kugirango ibyo dukora bikundwe nuko twatangiye dukoresha abakozi b’inzobere kandi basobanukiwe n’ibyo bakora.
Kubwa Wilson uhagarariye uruganda Divine hope Company ltd yemeza ko intego batangiye bafite zatangiye kugerwaho kuko bari bafite gahunda yo guhaza abanyarwanda bose ku bikoresho by’isuku, akaba yishimira ko kugeza ubu ibikorerwa muri ruganda bimaze kugera mu gihugu hose ndetse bikaba byaratangiye no kujya byoherezwa hanze.

Uru ruganda kandi rufitiye akamaro abatari bacye kuko abifuza ibikoresho by’isuku barabibona by’akarusho rukaba rwarahaye akazi abarenga 30 nk’abakozi bahoraho.
Kimwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, uruganda Divine Hope co.ltd narwo rwagizweho ingaruka na covid 19, kuko abatari bacye mu bakiriya babo bari barahagaritse imirimo yabo, ibyo byatumye ibikorwa bisubira inyuma ariko kugeza ubu bakaba bari gushyiramo imbaraga kugirango bongere umusaruro w’ibyo bakora cyane cyane ko abantu benshi bakenera amasabune yo gukaraba mu rwego rwo kugira isuku nk’uburyo bwo guhangana na covid 19.
Bwana Wilson aboneraho gutinyura abanyarwanda, bagatinyuka kwihangira umurimo ndetse no gukoresha inguzanyo neza, aboneraho gushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kubera ko leta ikomeza gukangurira abantu kwihangira umurimo ndetse no kwiteza imbere, akabayizeye ko nubwo gutangira bitoroha ariko yizeye kuzagera kucyo yifuzaga.
Mukayisenga Marie gloriose umukozi muri Divine Hope Company ltd akaba ari umukozi ushinzwe ubuziranenge ndetse no gukurikirana ibikorerwa muri runo ruganda, akaba ahakora nk’inzobere kubijyanye n’ubutabire dore ko aribyo yize muri kaminuza.
Mukayisenga yemeza ko uru ruganda rumufitiye akamaro kanini kuko rwamurinze ubushomeri kandi rukaba rumufasha kwinjiza amafaranga, yemeza kandi ko mu kazi ke yibanda mu kugenzura neza ko ibikorwa muri Divine Hope Company ltd bigomba kuba byujuje ubuziranenge kugirango bakomeze guha abanyarwanda ibintu byiza.

Mukayisenga kandi avuga ko muri runo ruganda bafite umwihariko kuko bafite isabune ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi ni ukuvuga ko wayikoresha mu kumesa, koga,koza amasahani n’ibindi, uru ruganda kandi rufite isabune nziza ikoreshwa mu mashini zimesa n’ibindi.

Abakozi bo muri Divine Hope Company ltd bafashwa kubona ibyibanze bibafasha gutunganya akazi kabo by’akarusho bakaba bashimira ubuyobozi ko bubahembera ku gihe bakabasha kwiteza imbere no gutunga imiryango yabo, bakaboneraho gusaba ubuyobozi ko bwakomeza kubitaho no kubaba hafi.
Divine Hope Company ltd yaziye igihe kuko ikora ibikoresho by’isuku bitandukanye kandi abanyarwanda bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, ikindi kandi uru ruganda rwafashije abatari bacye kubona ibikoresho by’isuku bitabahenze kandi bikorewe iwacu ndetse byujuje ubuziranenge, uru ruganda rukaba ari rumwe mu nganda zizewe zikora ibikoresho by’isuku.
Uruganda Divine Hope Company ltd ruboneyeho kwifatanya n’abanyarwanda bose muri bino bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994



IREBERE IBIKORESHO BY’ISUKU BITANDUKANYE BIKORWA N’URUGANDA DIVINE HOPE COMPANY LTD



Abifuza kwihangira umurimo bacuruza ibikoresho by’isuku bikorerwa mu ruganda rwa Divine Hope Company ltd bagana aho uruganda rukorera mu karere ka kicukiro cyangwa ukabahamagara kuri +250788548078+250788568367

