Umuryango COPORWA (La Communaute des Potiers du Rwanda) aharanira iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka ubinyujije ku nkuta zawo ugaragaza ko ukomeje gukora ibishoboka byose ngo uteze imbere imibereho y’abagenerwa bikorwa bawo, ibi bishingiye ku gikorwa bakoze kuri uyu wa 18 werurwe 2021
COPORWA yagize iti’’rwego rwo gushyira mubikorwa umushinga:Twiceceka Project, watewe inkunga na USAID biciye muri Women for Women International Rwanda, Uyu munsi ku 18/03/2021,COPORWA yasuye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mirenge ya Nyagisozi,Akagali ka Nyagisozi, akarere ka Nyaruguru aho twaganiriye ku iterambere ryabo turushaho no kurebera hamwe ibyo umushinga wabagejejeho.

Twaganiriye no kubyifuzo byabo ndetse COPORWA ibizeza ubufatanye mu kubishakira ibisubizo.uyu mushinga ufasha abakobwa bakiri bato babyariye mu rungo. tubafasha mu gukomeza gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
ikindi bafashijwe kwihangira imirimo aho bafashijwe kwiga umwuga wo kudoda ndetse bahabwa n’imashini zidoda n’ibikoresho byazo,bafashijwe kubona igishoro(amafaranga) yo gutangiza ubicuruzi cg indi mishinga iciriritse(small businesses creation).
Imwe muri cooperative igizwe n’abantu 25 ikora ibijyanye n’ibikoresho by’ibumba yafashijwe nayo kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gukora amashyiga ya kijyambere agezweho ndetse nabo bahawe n’ibikoresho bazakomeza gukoresha mu rugendo batangiye rw’iterambere.

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka iracyagaragara mu banyarwanda babayeho mu bukene bukabije, gusa nubwo imiryango ibakorera ubuvugi ntako itagira ariko kubera ubushobozi bucye bituma batagera kuri bose cyangwa ngo bafashwe uko bikwiriye kuburyo babasha kwikura mu bukene mu buryo buhagije.
Umuryango COPORWA ukaba warakoze ibikorwa byinshi mu kuzamura imibereho y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aha twavuga kuba hari abamaze kurangiza za kaminuza babifashijwemo na COPORWA, abandi barangije ayisumbuye ndetse hari n’abafashijwe kwihangira imirimo itandukanye.
Ibi rero byakabaye byiza na leta ikomereje mu njyana nziza ifite igashyigikira ino miryango ibakorera ubuvugizi ndetse naho biri ngombwa ikaba yabaha ubufasha bwihariye kugirango bave mu bukene bukabije babamo.
src: COPORWA
Inkuru ya : NDAYISABA Eric