Kamonyi- Runda; Menya imikorere y’ishuri ntangarugero rya Top Care Academy School mu myigishirize igezweho

admin
7 Min Read

Top Care Academy school ni ishuri riherereye mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda rikaba rifite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri bose mu bizamini bitandukanye, ibyo bikaba bituma ababyeyi batari bacye bifuza kujyana abana babo muri rino shuri.

Mu gushaka kumenya uko ishuri Top Care Academy school rikora ikinyamakuru igisabo.rw/ twasuye iri shuri maze tuganira n’umuyobozi waryo bwana Musabyimana Enock maze atubwira ibanga bakoresha kugirango abanyeshuri biga muri kino kigo bakomeze kuba ku isonga mu mitsindire myiza ndetse bigendanye n’indangagaciro.

Musabyimana Enock umuyobozi wa Top Care Academy school yagize ati’’ikigo top Care Academy ryatangiye ari ishuri ry’incuke ariko ryagiye rikura kugeza ubwo ubu rifite amashuri guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri abanza umwaka wa gatandatu.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati’’ikigo cyacu ni ikigo gitsinda cyane kuko nta mwana ujya aza mu kiciro cya gatatu kuko abanyeshuri bose batsindira mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri gusa, ibi bikaba aribyo bituma ababyeyi benshi bakunda kino kigo.

Bwana Musabyimana yongeraho ko bakira abana baturuka muri Runda , Ruyenzi ndetse n’ahandi ariko intego y’iri shuri rigitangira kwari ugufasha ababyeyi bo muri Runda kugirango babone ishuri ryiza ryafasha abana babo.

Uyu muyobozi kandi atangaza nubwo bahagaze neza mu myigishirize ariko batajya Babura imbogamizi zirimo abashobora guharabika ikigo, ariko akaba yemeza ko biyemeje gukora cyane kugirango ibikorwa byivugire.

Iki kigo gifite abana bagera kuri 400 cyiyemeje gukomeza gufasha abana kwiga neza bafatanyije n’ababyeyi ndetse n’abarimu bafite ubushobozi.

Umuyobozi wa Top Care Academy atangaza ko imbogamizi bafite ari iza rusange zirimo no kubahiriza ingamba zo kurwanya Coid 19, kuko bisaba ko abana bahozwaho ijisho, uyu muyobozi kandi atangaza ko ibanga ryabo ari ugukorera hamwe, kugeza ubu mu kigo cya Top Care Academy imibanire hagati y’abakozi bose ihagaze neza arinabyo bituma batsinda neza.

Bwana Musabyimana aboneraho gushimira ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’umurenge wa Runda kuko bakomeza kubaba hafi, ariko anaboneraho gusaba leta ko yakomeza kubazirikana cyane cyane mu kubafasha kubona integanyanyigisho ndetse n’ibitabo bikenerwa.

Bwana Habimana bruce ni umwarimu wigisha muri Top Care Academy aho yigisha isomo ry’imibare mu mashuri atandukanye, nawe yatangarije Igisabo ko mu kigo cyabo bakorera hamwe kugirango bateze imbere ubumenyi bw’abana,uyu mwarimu kandi agira ati’’ku bijyanye n’imyigire, abana bakigaruka ku ishuri wabonaga ko bamaze gusubira inyuma,byadusabye imbaraga nyinshi nk’abarezi kugirango turebe uko abana twabazamura bagasubira ku rwego bari bariho, ubu icyo dushima ni uko ubu abana bamaze gusubira ku rwego twabifuzagaho.

Habimana kandi akomeza avuga ko ‘’imbogamizi bagize ari abana bagombaga kujya mu mwaka wa mbere,kuko wabonaga ko batari ku rwego nkurw’abandi, ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo ubu abo bana bamaze kugeraku rugero rwabo basanze muwa mbere.

Habimana kandi aboneraho gushimira ubuyobozi bwa Top Care Academy kuko bwababaye hafi mu bihe bya Coid 19, ndetse nokugeza ubu ikigo kikaba cyibafasha mubyo bakenera byose.

Kubijyanye n’ingamba zo guhangana na Coid 19, abarimu bo muri top Care Academy bagerageza kuba hafi y’abana, bakabakangurira kwitwararika aho buri mwana bamusaba kuzana udupfukamunwa 2,guhana intera ndetse no gukaraba kenshi gashoboka.

Uyu mwarimu atangaza ko ibanga bakoreshamu myigishirize yabo, ni uguha umwana umwanya akiumburira ubumenyi maze mwarimu akamubera umuyobozi, ibyo bituma abana bigisha biyongera mu bumenyi kuko niba baba bagize uruhare runini mu kuumbura amasomo

Habimana yakomeje asaba ko byaba byiza leta ibafashije kujya babona ibitabo mu buryo bworoshye kugirango bakomeze gutanga ubumenyi bwuzuye buzafasha abana kwigirira akamaro no ku kagirira igihugu cyabo.

Irakoze Ayimani Sadi, umwe mu banyeshuri batangiriye muri kino kigo cya Top Care Academy ubu akaba ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, yadutangarije ko ababyeyi be bahisemo kumuzana muri kino kigo kuko cyatangiye kitwara neza mu mitsindire.

Irakoze kandi yakomeje atangaza ko baterwa ishema no kuba bafite abarimu bafite ubushobozi kandi babitaho bishoboka, uyu mwana kandi yatangaje ko ikigo cyabo gitanga impanuro ku mwana ukoze amakoza.

Uyu munyeshurikandi yatangaje ko afite abanyeshuri yafatiyeho urugero kuburyo nawe yifuza kuzatsinda neza nkabo, yongeraho ko afite indoto zo kuzaba engeniyeri

(Engeneer).

Top Care Academy kikaba ari ikigo cyashinzwe hagamijwe gufasha ababyeyi kubona ikigo cyiza cyafasha abana baturiye umurenge wa Runda ndetse n’abandi bose babyifuza

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’indimi mu bana, ubu kino kigo gikoramo abarimu b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, aho bashasha abana kugira ubumenyi ndetse no kuuganeza indimi z’amahanga badategwa.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo ndetse n’umwe mu barium twaganiriye, abana biga mu mwashuri y’ikiburamwaka

(Nursary) batangira bigishwa mu gifaransa ariko bagera mu mashuri abanza bakiga mu cyongereza, ibyo bituma abana biga muri Top Care academy bakura bazi indimi zombie neza.

Imikorere ya kino kigo ikaba yabera urugero rwiza ibindi bigo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, si ibyo gusa kuko muri kino kigo bafite gahunda yo gutanga isuzumabumenyi rihoraho buri kwezi na buri cyumweru kugirango babashekumenya umwana wasubiye inyumamaze bamukurikirane byihariye.

Mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi kandi kino kigo gifitanye imikoraniremyiza n’ibindi bigo mu rwego rwo kunguranaubumenyi aho bahanahana amasuzumabumenyi atandukanye kugirango buri umwe agire icyo yungukira ku w’undi

Nkuko twabibasezeranije ikinyamakuru igisabo tuzajya tubagezaho inkuru ya buri kwezi iuga ku burezi ndetse n’uko ibigo by’amashuri bihagaze muri kino gihecyo guhangana na Coid 19.

DORE ANDI MAFOTO AGARAGAZA UBWIZA N’IMITERERE Y’IKIGO CY’AMASHURI CYA TOP CARE ACADEMY

Inkuru yakurikiranwe na

N. Eduoard

N. Eric

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *