Kuri uyu wa 08 Werurwe 2021, umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’uwitwa Karangwa Thomas wo muri ako karere, bamurikiye Nyiraneza Josiane wo m’Umurenge wa Mageragare utaragiraga aho aba, inzu yubakiwe n’uwo muturage mugenzi we.
Ni umuhango wabereye ku urwego rw’Akarere mu umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba, Umudugudu wa Musave, uyobowe n’umuyobozi wa ako Bwana Ngabonziza Emmanuel mu urwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, hanagamijwe gukomeza gukangurira abaturage ihame ry’uburinganire no kurwanya kurushaho ihohoterwa rikorerwa umugore iryo ariryo ryose.
Nyiraneza Josiane wari umaze imyaka myinshi atagira aho aba washyikirijwe iyo nzu iri kumwe n’ubwiherero, ubwogero ndetse n’igikoni yagaragaje akanyamuneza afite, maze ashimira Karangawa Thomas wamutoranyije mubatishoboye bagenzi be, akaba amutuje heza aho atazongera kurara rwantambi ahunga imvura, imbeho n’imibu byari baramuzengereje.

Agira ati” nta buryo numva nashimamo uyu mubyeyi Karangwa Thomas, sinari muzi na gato, ariko nagiye kubona mbona azanye n’abayobozi mbwirwa ko ngiye kubakirwa ko nashaka aho naba nshumbitse kugira ngo basenye igisa n’inzu nabagamo babone aho bubaka. Nabaye nkubonekewe, ndanezerwa maze mbwira Imana nti urakoze Mana yanjye.”
Nyiraneza, avuga ko amaze igihe ari umupfakazi akaba atunzwe no guca incuro kugira ngo abone uko yita ku bana be bane afite, akaba yahangayikishwaga no kubura icyo barya n’aho baryama. Cyakora ngo n’ubwo atabona icyo kurya, ariko akaryama agasinzira ntacyo bimutwaye.
Karangwa Thomas, umuturage nawe ubarizwa muri uwo murenge wa Mageragere amurikira iyo nzu Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko mu by’ukuri nta bushobozi bundi agira, ko ari uumuturage usanzwe wikorera ku giti cye uturimo duciriritse.

Avuga ko kuva cyera, yahaye Imana isezerano ko nabona inzu abamo yiyubakiye ubwe, azashimira Imana afasha umukene utagira aho aba, none ngo inzozi arazikabije kuwa 08 Werurwe 2021 aho abashije kubonera inzu umupfakazi utagiraga aho aba.
Agira Ati”ndashima Imana cyane. Nk’umuntu usenga, nari narahaye Imana umuhigo wo kuzubakira umukene igihe cyose nzaba maze kubona inzu yanjye bwite. Kino gihe nkaba mfite aho mba mu nzu nabashije kwiyubakira akaba ariyo mpamvu nahisemo kuzuza amasezerano yanjye n’Imana, ndemera uyu Nyiraneza Josiane kugira ngo abone aho akinga umusaya nk’abandi na cyane ko nabonaga ubuzima abayemo bugoye, akeneye gufashwa we n’urubyaro rwe.”
Karangwa Thomas Avuga ko muby’ukuri gufasha bidasaba kugira ibya mirenge ko buri muntu wese wagira icyo arusha mugenzi we yamufasha kugira ngo byibura nawe arye umugati aramuke nk’abandi, cyangwa se niba ubona hari n’udafite aho akinga umusaya, ntujye munzu ngo urye uryame wiyorose, hari umuvandimwe wicwa n’imbeho yabuze aho aryama yanaburaye.
Agira ati “ njya gufata intego yo kuzubakira umukene nagendeye kandi mu ijambo dusanga muri Bibiliya, mu migani 19,17 rigira riti “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka nawe azamwitura ineza ye. Ndifuza ko buri muntu ufite icyo yatanga yagabira abakene kuko ibihembo azabibona bikubye incuro nyinshi ibyo yatanze nitugera mu ijuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmanuel
asaba uwubakiwe inzu n’umuturage mugenzi we kuyifata neza ayigirira isuku ihagije kugira ngo arangwe no kugira imiturire inoze anagire ubuzima bwiza we n’umuryango we.
Agira ati “reka dushimire uyu muturage witanze akabonera mugenzi we icumbi. Ni iby’agaciro kenshi. Nkaba nsaba n’abandi bafite umutima wo gufasha kureberaho, bagafasha abandi bake basigaye muri kano gace badafite aho kuba hatunganyije kugira ngo dukomeze dukomeze gufatanyiriza hamwe kubaka Akarere kacu dutuye heza kandi dufite n’ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ashimira kandi abandi bafatanyabikorwa b’Akarere bazinduwe no kuremera abaturage bo m’umurenge wa Magergere, aribo DUHAMIC ADRI na ACHIEVE bageneye imiryango yindi itishoboye amatungo yo korora, bakaba banafasha abana bacikishirije amashuli kwiga imyuga itandukanye, gufatanya n’ubuyobozi mu gikorwa cyo gushishikariza abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa n’ibindi.
Tugarutse kubirebana n’inzu yubakiwe Nyiraneza Josiane, Bwana Karangwa Thomas, avuga ko yuzuye imutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshatu, agashimira cyane Ubuyobozi bw”umurenge wa Mageragere bwamubaye hafi igihe cyose yari ari kuyubaka ndetse agashima uruhare ubuyobozi bwabigizemo bumufasha gushyiramo sima hasi ndetse banafatanya kumushakira ibiribwa ayinjiranamo birimo Umuceri, Akawunga, amavuta, amakara yo gucana n’ibindi.

Mu urwego rwo gushyigikirana kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore kandi, ababyeyi bagenzi ba Nyiraneza Josiane wubakiwe na Karangwa Thomas, bakaba nabo bamuremeye bamuha ibiribwa bitandukanye azifashisha muri kino gihe n’abana be ndetse agenerwa n’isaso.
Umunsi mukuru Mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe m’umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, umuturage Karangwa yubakira umuturage mugenzi we, ni umunsi ngaruka mwaka wo kuzirikana ku burenganzira bw’umugore n’uruhare agira mu iterambere.
Intego y’uyu mwaka igira ati “Munyarwandakazi ba k’uruhembe mu isi yugarijwe na COVID 19.
Andi mafoto yaranze kino gikorwa cyahuriranye n’umunsi mukuru wahariwe umugore


E.Niyonkuru









