Honorable Nizeyimana usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ishyaka rya UDPR araburira buri wese uhakana kandi agapfobya Genoside yakorewe abatutsi, kuko abantu nkabo nta mwanya bafite yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Uyu muyobozi kandi aboneraho kwibutsa abapfobya n’abahakana jenoside ko iki ari icyaha kidasaza, uwariwe wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside akwiriye gukurikiranwa akabihanirwa kuko amategeko arahari akwiye kubahirizwa. Honorable Pie Nizeyimana atangaza ibi nyuma y’amagambo yatangajwe n’uwitwa Yvonne Izamugwiza Idamange,aho abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batishimiye ibyatangajwe n’uyu mu gore kuko hari abagaragaje ko amagambo ye yuzuye ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Uyu muco mubi kandi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ukunze kwaduka cyane iyo u Rwanda rwitegura icyumweru cyo kwibuka, ibi bikaba bikwiye gucika tukiyubakira u Rwanda ruzira amacakubiri.
