Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bakora ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage mu kwirinda COVID-19 mu karere ka Muhanga,baravuga ko bafite ikibazo cyo kuba ari bake bityo bigatuma akazi kabo kadakorwa uko bikwiye. Bigaragara ko abaturage nabo ngo hari abafite imyumvire igoye aho usanga bisaba kubinginga kugirango bubahirize amabwiriza yashyizweho.

Bamwe mu rubyiruko bakorera muri gare ya Muhanga bavuga ko abaturage bagerageza kubahiriza amabwiriza nk’uko babisabwa ariko ko atari bose hari abo bisaba gukoresha imbaraga bakabirukaho, nk’ukoNkurunziza Angelo ukorera muri gare ya Muhanga abisobanura.
Agiraati “Tuzahano muri gare tugafasha abaturage tubibutsa gukaraba intoki,kwambara agapfukamunwa neza,kwirinda kwegerana ni zindi ngamba zose ndetse tukanababwira ko bikwiye kuba imboni za bagenzi babo.Gusa turacyari bake ugereranyije n’umubare ukenewe kuko mu mujyi wa Muhanga hahurira abantu benshi”.
Yongera ho ati “Iyo ubwiye umwe ngo akarabe undi akagucaho yihuta cyane ujya kumwiruka inyuma ngo umugarure ugasanga hari abandi bagiye badakarabye,bigasaba imbaraga nyinshi kugirango nabo batagucika ariko turi benshi byakoroha”.
Nkurunziza akomeza avuga ko mbere byari bigoye kumvisha abaturage impamvu z’ayo mabwiriza, ariko ko bagenda basobanukirwa kuko bakura amakuru ahantu hatandukanye.
Uwera Marie Solange nawe wo muri urwo rubyiruko ukorera mu Murenge wa Nyamabuye,avugako abaturage bamwe bumva ibyo basabwa ariko ko hatabura abagorana.
Ati:“Icyo dukora ni ukubibutsa kurushaho kubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya COVID-19 no kubigira ibyabo.Hari uwo mbwira gukaraba akica amatwi agakomeza nkamukurikira nkamugarura gusa hari n’ubyanga burundu nkamureka.
Ikibazo dufite ni uko turi bake, hongerewe umubare byaba byiza kurusha ho kuko ubu dukora gatatu gusa mu cyumweru”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée yavuze ko mu rwego rwo gukaza ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo bagiye kongera umubare w’urwo rubyiruko.
Ati: “Abakorera bushake dufite mu mujyi bari ahantu hatandukanye, umubare dufite ni 23 gusa ariko turateganya kubongera.Hari abari mu masoko,muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi.Ikindi ibintu byose bisaba ubufatanye rero tuzakomeza ubukangurambaga,tuganire n’abahakorera bajye bibutsa abakiriya babo kubahiriza amabwiriza”.

Kuva umuntu wambere wanduye Covid-19 yagaragara mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, hashyizwe ho ingamba zinyuranye zo kwirinda icyo cyorezo, abaturage bagasabwa gukomeza kuzikurikiza kuko n’ubuki gihari.
Mu gihugu hose ubu hari urubyiruko rw’abakorera bushake rwifashishwa mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda coronavirus, cyane cyane ahahurira abantu benshi nk’ahategerwa imodoka ndetse no mu masoko.
ANATHALIE NYIRANGABO