Bamwe mu bibumbiye mu muryango w’Abarangi mu Rwanda, bazwiho impano yo kuvura hakoreshejwe amasengesho n’impano karemano, barasaba Leta y’u Rwanda kubaha ibyangombwa kugira ngo bakorere ku mugaragaro kimwe n’indi miryango ishingiye kumyemerere.
Abageza iki cyifuzo kuri Leta y’u Rwanda, babishingira ahanini kuba Umuryango w’Abarangi ufite amateka yawuranze kuva cyera, bakaba bafite impano zo gusengera abantu bagakira indwara zananiranye nk’iza karande, uburwayi bwo mu mutwe, kanseri, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’izindi.
Cyakora bakavuga ko ba babazwa n’uko batabona ibyangombwa byo gukorera ku mugaragaro, mugihe nyamara bamaze igihe kinini babisaba kubo bireba ntibahabwe igisubizo.
Ni bamwe mu bagize uyu muryango w’Abarangi, bagaragaza impungenge zibangamiye Umuryango wabo, biturutse ku myumvire y’abantu bamwe bangisha abarangi abandi, bakabavuga uko batari, bashingiye ku nkuru z’ibihuha zitari zo.

Bavuga ko hari na bamwe mu bayobozi bagwa mu mutego wo gutuma bimwa ibyangombwa, mu gihe hari imiryango yagiye ivuka mu gihe gito bagahabwa ibyangombwa, bityo bakibaza icyo Abarangi bazira.
Umwe mu barangi ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, wifuza kudatangarizwa amazina twahaye irya Mathias akaba no mu nzego nkuru zawo, avuga ko ntawakagomye gushidikanya ku barangi, cyangwa ngo abavuge nabi, kuko ari abantu ubusanzwe barangwa n’urukundo, bakaba abantu bafasha abandi, bakanita kubatishoboye n’abarwayi.
Akomeza avuga ko Abarangi barangwa no kubaha kandi bakagendana na gahunda za Leta, n’ibindi bikorwa byose by’iterambere bigenda bigerwaho mu gihugu.
Ahamya ko bavura indwara zananiranye benshi bagakira, bakibaza icyo bazira cyaba gituma badahabwa ibyangombwa byo gukorera ku mugaragaro nk’indi miryango ishingiye ku myemerere.
Agira ati “Turasaba Leta y’u Rwanda, kuturenganura tugahabwa ibyangombwa kimwe n’indi miryango, kugira ngo dukomeze gukuza impano zacu dukomora ku basekuruza bacu, ndetse n’imbaraga z’amasengesho, ari nazo zidufasha gusengera abantu bagakira.”
Akomeza agira ati “Icyo wamenya kindi, ni uko abatugana uretse no kubavura, tunabatoza imico myiza, uwaje atugana wese ataha yakize, agasabwa gusa guca ukubiri n’ingeso zaba zari zimurimo cyangwa se izamwokamye zamutezaga imyuka mibi.”
Undi murangi wo mu Mujyi wa Kigali wahawe izina rya Ngabo, avuga ko kugeza n’ubu batiyumvisha na gato, icyabuze ngo Leta y’u Rwanda yemerere Abarangi gukorera ku mugaragaro, mu gihe nyamara mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya na Uganda bakora neza nk’indi miryango ishingiye ku myemerere, ndetse n’abayobozi bakomeye bakabasura kenshi.
Agira ati “Igihe kirageze ngo Abarangi bafatwe nk’indi miryango, cyane ko ari Umuryango w’Abasenga, bakaba n’Abavuzi ba Gihanga, bakaba bakoresha imbaraga zihishe z’umwuka, ku buryo ubagannye wese akira akagenda abitangaho ubuhamya.Tubabazwa cyane n’abaduca intege bagenda basebya Abarangi abenshi batanatuzi, bagahitamo kutwangisha abantu harimo n’abana bato. Muby’ukuri ibyo byose babikokora bagendeye ku bihuha n’ibinyoma nta kindi. Hari n’ababeshya ko dukoreshwa n’imyuka mibi, yewe hari n’abavuga ko dusenga inzoka, mwumve ubwo bugome badukorera kandi nta muntu n’umwe tubangamira mu myemerere yacu.”
Akomeza agira ati “Rwose abantu bose babyumve, Abarangi ntidukoreshwa n’imyuka mibi, ahubwo dukoreshwa n’umwuka w’Imana, imbaraga z’Imana nizo zidufasha, hakiyongeraho n’impano twasigiwe n’ababyeyi bacu. Ibyo abadusebya batuvugaho byose ni ibinyoma byambaye ubusa. Abarangi bakoreshwa n’imbaraga z’Imana, Imana Gihanga yahanze u Rwanda, uzashaka kumenya byinshi ajye yegera abavuwe n’Abarangi, nta kabuza azimenyera ukuri, cyane ko ari benshi mu gihugu hose.”
Avuga ko n’ubwo bwose Abanyamadini usanga bavuga nabi Abarangi, biyibagiza nkana ko ayo madini barimo yazanywe n’Abakoloni, bagasanga abanyarwanda bafite umuco wabo, bagashishikazwa gusa no guca uwo muco w’Abanyarwanda wari ubumbatiye indangagaciro za kirazira, ari nazo Abarangi cyangwa se Abacwezi bo mu Bugande bashingiyeho byo kurangwa n’umuco, nabo bakaba bavura hakoreshejwe imbaraga z’Imana n’izishingiye ku muco barazwe na Gihanga.
Ku rundi ruhande uyu w’Umurangi ubimazemo imyaka irenga 40, avuga ko basaba binginga Leta, kumva ibyifuzo n’ubusabe by’Abarangi, kugira ngo babashe gushyiraho inzego zihamye zabo, cyane ko bibagora guhurira hamwe ari benshi bagamije gukora igikorwa runaka, bitewe n’uko batarabona ibyangombwa bibemerera gukorera hose mu gihugu, bagakorera mu Ndembo babarizwa gusa.
Avuga ko hakwiye kubaho ubushishozi n’iperereza ku babishinzwe, aribo Minisiteri ifite muco mu Nshingano zayo “MINUBUMWE”, Minisiteri y’Ubuzima, Inzego z’ibanze n’abandi babyifuza, bagasura Abarangi, kugira ngo babashe kumva neza no kubatega amatwi, bakaboneraho no kumva ubuhamya bw’abavuwe n’Abarangi, abo nabo bakaba ari benshi mu gihugu.
Akomeza avuga ko abavuwe n’Abarangi bagakira indwara, ubaze neza wasanga batari munsi y’ibihumbi 200.
Abo bose bakaba ngo nyuma yo gushima ibikorwa by’Abarangi, benshi bahisemo kuyoboka uwo muryango.
Cyakora bakabikora ngo bikandagira, bitewe no gutinya amaso y’ababasebya batagira icyo bashingiyeho, uretse imyumvie no kubabuza uburenganzira bwabo.
NGABO, yamagana cyane abavuga n’abasebya Abarangi, benshi ngo hari n’igihe baba ari abo baravuye bagakira, cyakora kubera kamere ya bamwe, ngo abatabasha kwihanganira guca ukubiri n’ingeso mbi ziba zarababase, nk’ubusinzi, Ubusambanyi n’izindi ngeso mbi Abarangi banga urunuka, aho kwikosora bagahitamo gusebanya.
Ni muri urwo rwego yongera gusaba we na bagenzi be, Leta y’u Rwanda gushishoza bakumva ukuri, kugira ngo bamwe mubayobozi birinde kugwa mu mutego w’abantu basebya Abarangi, bagamije kubasiga icyasha byonyine.
Yibutsa ko Abarangi ari abavuzi ba Gihanga, bavura bakoresheje imbaraga z’Imana, Imana Gihanga yahanze u Rwanda ku buryo basengera abantu bagakira, ingero zifatika zikaba zihari.
Asobanura ko n’ubwo bwose bavura, bitavuze ko ari abavuzi gakondo ahubwo ko ari abavuzi ba Gihanga wahanze u Rwanda, bakanakoresha impano karemano bakomora ku basokuruza babo, ariko kandi ibyo bakabikora bisunze imbaraga z’Umwuka w’Imana.
Asaba cyane Minisiteri irebana n’iby’umuco “MINUBUMWE” cyane ko ari nayo ifite inshingano zo gusegasira Umuco w’ibitagaragara n’imbaraga z’abarangi bakesha Gihanga zirimo, MINISANTE na RGB, kubaha ibyangombwa kugira ngo bakore bisanzuye bafite uburenganzira bwose ku butaka bw’u Rwanda, nka bagenzi babo bo mu bindi bihugu bazwi nk’Abacwezi, bakaba ari Abarangi mu kinyankore, bisobanuye umuhereza mu Kinyarwanda.
Ibyo aba barangi bavuga, babihurizaho n’Umuyobozi wabo Jean Bosco KAJONGI, uvuga ko bamaze igihe bagejeje Dosiye muri MINISANTE, bakaba bari bijejewe ko ikibazo cyabo kizarebwaho nihatunganywa itegeko rigenga Abavuzi gakondo, cyane ko mbere bakoranaga.
Agira ati “Twijejewe na Minisitiri w’Ubuzima, ko ikibazo cyacu bari ku kigaho gusa imyaka irenga 5 irashize nta kirakorwa. Rwose turasaba kubona ibyangombwa nk’abadi banyarwanda bafite amahuriro abahuza. Turi abavuzi ba Gihanga kandi ibyo dukora bifasha abantu benshi.”
Kimwe na bagenzi be, avuga ko Abarangi barangwa n’imico myiza akaba atiyumvisha impamvu hari ababafata uko batari. Bityo asaba inzego bireba kubarenganura.

Inzego batakira ntizumva neza umuryango w’Abarangi
Ubwo ikinyamakuru Igisabo cyageraga muri MINUBUMWE, Minisiteri ifite inshingano ku bigendanye n’umuco, umwe bakozi bashinzwe Itorero ry’igihuugu wasabye kudatangarizwa Amazina, yanirinze kugira icyo atangaza ku barangi.
Agira Ati “Abarangi simbazi, numva ko ari abantu bakora ibintu by’Amadini atemewe , nakugira inama yo kujya muri RGB bo bashinzwe iby’Amadini n’imyemerere.”
Ibyo Abarangi bavuga ko batereranwa n’inzego nyinshi, twabisanze koko muri iyi Minisiteri, cyane ko n’abandi bakorana n’uyu muyobozi banafite amazina azwi mu Rwanda, bavuze ko batemera Abarangi.
Babajijwe icyobashingiraho babanga kandi bakundwa cyane n’ababagana ndetse banabatangira ubuhamya ko babavura bagakira, bose ntawagize icyo yongeraho.
Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi bwa kizungu n’Ubuvuzi bwa Gakondo muri Minisiteri y’Ubuzima Dr TUGANEYEZU Oreste, avuga ko bigoye kwemera ubuvuzi budafitiwe ibimenyetso bya gihanga nk’ubw’Abarangi.
Agira ati “Tuzi ko bariho ariko ibyo bakora ntibigaragara, n’ubwo bavuga ko bavura. Ntabwo wavurira mu kirere, ukavuga ko wifashisha imbaraga z’Imana Minisante ngo ibone aho ihera iguha ibyangombwa.”

Abajijwe niba bafite gahunda yo kujya kubasura aho bakorera, kugira ngo babone ubuhamya bw’abakize bavuwe n’Abarangi cyane ko ari benshi, avuga ko nta gahunda bafite.
Abajijwe niba abona atari ukubabuza uburenganzira bwabo, mu gihe nyamara mu bindi bihugu bemarwa kandi bakora neza, uyu muyobozi nawe ntacyo yabashije gusubiza.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twamenye ko hari bamwe mu barangi bavuga ko nibakomeza gutereranwa n’abayobozi, ko bazasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabarenganura.
Umuryango w’Abarangi usaba guhabwa ibyangombwa byo gukorera ku mugaragaro, ni umuryango umaze igihe ukorera mu Rwanda no mu bindi bihugu nka Uganda na Tanzania.
Ababagana kenshi, bavuga ko bavurwa bagakira. Bakibaza impamvu haba hari ababavuga nabi, bitewe no gufata amakuru atariyo.
Abarangi barasaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa, kugira ngo barusheho gukora bisanzuye na cyane ko baganwa n’abarwayi benshi bagakira, hifashishijwe imbaraga z’amasengesho n’izo bakomora kuri Gihanga wahanze u Rwanda.


AMASHUSHO:














































