Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi bashima uburyo Umushinga wa Green Gicumbi wabafashije kumenya gukora imirwanyasuri y’indinganire, guhinga ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangirize, uburyo byose byarinze ubutaka bwabo gutwarwa n’isuri umusaruro ukikuba inshuro zirenga icumi kuwo babonaga.
Ni abahinzi bakorera ubuhinzi bwa Kijyambere mu Murenge wa Cyumba bavuga ko gukorana n’umushinga wa Green Gicumbi byatumye bafashwa gufata no gusigasira ubutaka bwabo bwatwarwaga n’imvura bujya mu kibaya cy’umulindi, kino gihe bakaba bahinga bakeza neza ndetse bagasagurira amasoko.
Burande JMV atuye mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyaruka, Umudugudu wa Humure twasanze mu mirima w’ingano ashima cyane kuba barakoranye na Green Gucumbi, cyane ko iterambere bamaze kugeraho ariyo barikesha.

Agira ati “Mbere y’uko Green Gicumbi iza, hano iwacu twapfaga guhinga mu kajagari kuri uyu musozi ntacyo twitayeho, kenshi ibihinzwe imvura ikabitembana ibijyana mu kibaya cy’umulindi tugasarura ubusa, none kubera Green Gicumbi aho twavanaga ibiro nka 20 turahasarura ibiro 150 kubera guca imirwanyasuri y’indinganire no kumenya guhinga imyaka ivanze n’ibiti bivagwa n’imyaka bikanatanga ifumbire.
Avuga ko iyo abonye iterambere amaze kugeraho, abikesheje inama zo guhinga bya kijyambere bagejejweho na Green Gicumbi, kubwe yumva nta cyo yabinganya mu gihe umwana we asoje amashuri yisumbuye n’abandi bakaba bari kwiga neza babikesheje inyungu ziva mu byo yeza nk’ingano, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori.
Ibyo JMV avuga bigarukwaho kandi bigashimangirwa na Madame Bihoyiki Josianne uvuga ko amaze igihe kitari kinini yubatse urugo ariko ibyamufashije byose kubasha ku rushinga abikesha ngo kuba basigaye babona umusaruro uhagije w’ibyo bahinga wabashije kubungura babikesheje inama zigendanye no gufata ubutaka, gukoresha ifumbire y’imborera n’ubundi bujyanama butandukanye bahawe na Green Gicumbi.

Aba bahinzi bavuga ko n’ubwo bwose umushinga Green Gicumbi waramuka utakibakurikirana usoje ibikorwa byawo ngo bamaze kubona impamba ihagije y’ubumenyi bwo kubasha guhinga bya kijyambere, gufata amazi n’ibindi bigishijwe bizabafasha mu buzima bwabo bw’igihe kirekire.
Umuyobozi w’Umushinga wa Green Gicumbi Jean Marie Vianney Kagenza avuga ko kuba abahinzi barabashije kumenya gufata ubutaka bifashishije imirwanyasuri y’indinganire no guhinga imyaka ivangwa n’ibihingwa ko byabafashije kongera umusaruro mu buryo bugaragara.
Agira ati “Ibikorwa byo gufata ubutaka no guca imirwanyasuri y’indinganire byongereye umusaruro w’abahinzi nk’ibirayi wiyongereyeho 3,% Ingano 2,5% mu gihe ibishyimbo byiyongereyeho 4% kuri Site ya Nyaruka yo mu Murenge wa Cyumba.”

Avuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa mu buryo buhagije bwo kurengera ibidukikije baca imirwanyasuri y’indinganire, basazura amashyamba banarushaho guhinga kijyambere bakoresha ifumbire.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel agaruka ku bikorwa byaranze umushinga Green Gicumbi, avuga ko wafashije Akarere kabo ku buryo bugaragara byatumye abaturage babasha kwivana mu bukene bagera ku iterambere mu buryo bwishimirwa na buri wese.
Agira ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watuzaniye uyu mushinga kuko wafashije cyane abaturage ku gipimo cyo hejuru ku buryo Akarere kacu kabarirwa muri 5 twa mbere mu bigendanye n’imibereho myiza y’abaturage kandi imihigo irakomeje.”

Avuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa mu buryo buhagije bwo kurengera ibidukikije baca imirwanyasuri y’indinganire, basazura amashyamba banarushaho guhinga kijyambere bakoresha ifumbire.
Umushinga wa Green Gicumbi umaze imyaka igera kuri itandatu itangiye ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gicumbi hibandwa mu gusazura amashyamba haterwa amashyamba banafasha abaturage guhinga kijyambere hanakorwa imirwanyasuri y’indinganire yabashije gufata ubutaka bwibasirwaga n’imvura n’ibindi biza mu bihe bitandukanye.
ANDI MAFOTO :



