Abasoje mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’imyuga Tekinike n’Ubumenyingiro RP, bavuga ko basohokanye impamba ihagije mu masomo bize, ibyo bikazabafasha gukora neza bahanga udushya kandi baharanira iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda, kimaze gukataza mu ikoranabuhanga rishingiye ku myuga n’ubumenyingiro.
Ni ibigarukwaho na bamwe mu banyeshuri basoje ku nshuro ya munani amasomo y’imyuga, Tekinike n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru rya RP, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 kikabera muri BK Arena, aho abanyeshuri 4562 basoje amasomo bagahabwa impamyabumenyi, mu butumwa bwe Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente akabashishikariza kuzagira uruhare rugaragara mu iterambere igihugu cyifuza kugeraho, binyuze ahanini mu guhanga udushya.

Ashimangira ko amashuri ya Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro muri rusange, arangwa no kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, Rwanda Polytechnic ikaba ikomeje kubigiramo uruhare rugaragara, ishyira abahanga babishoboye ku isoko ry’umurimo.
Agira ati “Kimwe mu by’ingenzi dushyize imbere muri NST2, ni uguteza imbere uburezi bw’ubumenyingiro, buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi. Ibyo twavuga ko turi kugenda tubigeraho, ari nayo mpamvu hakomeje gushinga amashami nk’aya agaragaza ko ashishikajwe no kwihutisha iterambere tuvuga.”
Avuga ko kubigeraho, bisaba umuhate no gukomeza kuzamura urwego rw’ubumenyi, cyane ko hamaze kubaho n’inganda zifasha abasoje kubona akazi no guhanga indi mirimo.
Dr Edouard Ngirente, ashimangira kandi ko guteza imbere imyuga na tekinike, ari inkingi ikomeye ifasha igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo.
Yibutsa ko amasomo y’imyuga tekinike n’ubumenyingiro atagenewe abahungu gusa, ahamagarira n’abakobwa gukomeza gutinyuka bakayagana, cyane ko byagaragaye ko ari gutanga umusaruro ufatika mu bukungu bw’igihugu.
Ashimira uburyo abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic babashije gukora imodoka y’amasiganwa ‘cross car’ bwa mbere muri Afurika, imodoka bagaragaje mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ibintu bigaragaza umusaruro nyawo bakura mu myigire yabo.
Ubuyobozi bwa RP butangaza ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangije amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora.
Barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.
Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi ari nako batanga akazi ku bandi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, agaragaza ko abasoje amasomo kimwe n’ababanjirije mu byiciro byatambutse, bafite ubushobozi n’ubumenyi mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.

Asaba abasoje, gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, n’indangagaciro nyazo, ari nako baharanira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Uwavuze mu izina rya bagenzi be ahagarariye, Uwase Habimana Sandrine, ashima cyane Leta y’u Rwanda ko ikomeje gushyira imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba n’igihugu kiri kwihuta mu iterambere kuri buri wese aho rudaheza n’umwana w’umukobwa.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, asangiza abarangije amasomo urugendo rwe, kugeza ubwo abaye Umuyobozi Mukuru w’ icyo kigo, aho nawe yasabye abasoje kwiga, kudacika intege bakumva ko byose bishoboka, bagaharanira gukora no gutanga akazi kuri benshi.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, avuga ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.

Asaba abarangije amasomo, kuzakomeza guharanira kuba mu b’imbere no kugira uruhare rugaragara, mu gushaka ibisubizo ku bibazo Sosiyete nyarwanda yaba ihura nabyo.
Rwanda Polytechnic yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 4562, bagasabwa kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize, barangwa n’udushya kandi bahanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga, ubusanzwe ifite amashami umunani ariyo, Koleji ya Gishari, Koleji ya Kitabi, Koleji ya Huye, Koleji ya Karongi, Koleji ya Kigali, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze na Koleji ya Ngoma.
Aya ma Koleji yose akaba akomeje kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu, nk’uko abayobozi batandukanye babisobanura ndetse n’abanyeshuri ubwabo.






E. Niyonkuru




















































